Gen. Kayumba Nyamwasa aranyomoza amakuru avuga ko Mutabazi atigeza akorana na Rwanda NationalCongres (RNC). Ibi Gen. Kayumba abitangaje mu gihe urubanza rwa Lt. Joel Mubazi wahoze arinda Umukuru w’ Igihugu Paul Kagame rwongeye gutangira mu Rukiko rwa Gisirikare.

Mu kiganiro na RFI mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 29 Mutarama 2014 Ge. Kaumba Nyamwasa yavuze ko RNC itigeze ikoreshe umuntu mu gutera ibisasu mu Mujyi wa Kigali.

Gen. Kayumba Nyamwasa na Lt. Joel Mubazi

Mu byo Lt. Mutabazi na bagenzi 15 baregwa harimo gutoroka igisirikare, gutera ibisasu iterabwoba ndetse no gucura umugambi wo kwivugana Umukuru w’ igihugu.

Urubanza Minisiteri y’ Ingabo yise « procès de la terreur » (Urubanza rw’ iterabwoba), Joel Mutabazi yahakanye yivuye inyuma ibyaha byose aregwa mu gihe ubushize yari yemeye ko yateye ibisasu muri Gari ya Nyabugogo atumwe na RNC Rudasingwa Theogene abereye umunyamabanga.

Mu baregwa gufatanya na Lt. Mutabazi harimo na Lt. Innocent Kalisa nawe bahoze barinda Perezida Paul Kagame.

Mu Rukiko rwa Gisirikare, Umucamanza Capt. Charles Sumanyi yamenyesheje abaregwa ibyaha byabo, ageze kuri Lt Joel Mutabazi asoma ibyaha bitandatu ari byo:

1) Iterabwoba n’ ubwicanyi
2) Kugirira nabi ubutegetsi buriho
3) Kwangisha abaturage ubuyobozi akwirakwiza impuha mu mahanga
4) Kurema umutwe w’ abagizi ba nabi
5) Gutoroka igisirikare
6) Gutunga imbunda n’ amasasu bitemewe

Muri ibi byaha bitandatu, ntihagaragaramo icyaha yaregwaga bwa mbere ku ikubitiro ubwo u Rwanda rwasabaga u Bugande kumwohereza, kuko icyo gihe yashinjwaga kuba yarateye Banki de Kigali akayiba amafaranga menshi akoresheje intwaro.

Ashize amanga no mu ijwi ritarimo igihunga, ibi byose Lt Joel Mutabazi yabihakanye, avuga kandi ko atiteguye kuburana kuko atarabona umwunganizi mu mategeko, anongeraho ko adafite ubushobozi bwo kumwishakira.

Gen. Kayumba atangaje ibi mu izina rya RNC, mu gihe mu minsi ishize yari yatangaje ko atari mu buyobozi bwayo. Ese yaba ari umuvugizi wa RNC?

Gaston Rwaka – Imirasire.com