MyPassion

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, nibwo umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa iruhande rw’ahatabarijwe mukuru we na we wabaye umwami, uwo akaba ari Mutara III Rudahigwa ari na we mwami w’u Rwanda wenyine ubarwa mu ntwari z’u Rwanda.

Nk’uko byemejwe na Pasiteri Ezra Mpyisi wari uhagarariye umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, mu kiganiro uyu muryango wagiranye n’abanyamakuru mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ngo uyu mugogo uzatabarizwa mu mihango izaba irimo ijyanye n’umuco ariko hakanagarukamo igendanye n’imyemerere y’abakirisitu gatorika, dore ko uyu mwami yari umukirisitu gatolika.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi, byahishuwe ko umwami Kigeli V Ndahindurwa bashakaga kujya kumutabariza mu gihugu cya Portugal ahasanzwe hari irimbi ritabarizwamo abami bo mu bihugu bitandukanye.

Umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, wagejejwe mu Rwanda kuwa Mbere tariki 9 Mutarama 2017, nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta ya Viriginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwari rwemeje ko umwami akwiye gutabarizwa mu gihugu cye cy’amavuko.

Biteganyijwe ko imihango yo gusabira no gusezera kuri Kigeli V Ndahindurwa izabera mu rugo rwa Mutara III Rudahigwa i Mwima ya Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.