Tumaze kubona ko igihugu cyacu gikomeje kwerekeza mu kuzimu kubera ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi, tumaze kubona ko aringombwa ko abanyarwanda Bose cyane cyane urubyiruko rukwiye gushishikarizwa kwishyira hamwe rugashaka ibisubizo by’ibibazo byugarije u Rwanda, tumaze kubona ko aringombwa guhaguruka tugashyigikira abanyepolitike biyemeje guhaguruka mu gihugu bakoresheje inzira y’amaharo ariko ingoma y’agatsiko k’inkozi z’ibibi zitinya demokarasi ikiyemeza kubata mu bihome abandi ikabica. Uwanyuma uheruka akaba ari urubyiruko mugenzi wacu umwali  Diane Rwigara. Twebwe urubyiruko turasanga igihe kigeze ngo duhuze imbaraga  n’abandi banyarwanda babyifuza mu mugambi wo kwipakukurura ingoma y’agahiri n’agahinda ya FPR Inkotanyi. Akaba ari muri urwo rwego:

Kuri iyi taliki 28/ Ukwakira 2017, Abanyarwanda dukomoka mu moko atandukanye Y’ abanyarwanda turamenyesha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko dutangije kumugaragaro, muvoma Nyarwanda iharanira impinduramatwara. Rwandese Revolutionary Movement ( RRM), Mouvement Revolutionaire Rwandais (MRR).

Tukaba tuboneyeho akanya ko kubatangariza abagize inama nkuru y’ubuyobozi bwa RRM:

1.  Callixte Sankara : Umuyobozi mukuru
2. Noble Marara : ushinzwe itaramakuru akaba n’ umuvugizi wa RRM
3. Adam Karangwa ushinzwe ishami rya politike n’ububanyi n’amahanga,
4.Pacifique Twihangane Shareef: Ushinzwe ubukangurambaga
5. Andrew Kazigaba  umuyobozi wungirije ushinzwe  ubukangurambaga
6. Abega umuyobozi ushinzwe imyitwarire (discipline)
7. Camir Nkurunziza umuyobozi  Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya RRM.

RRM ntabwo ari ishyaka rya politike ni Movement ishaka impinduramatwara kandi turamenyesha abanyarwanda n’abanyarwandakazi ko twiteguye gufatanya n’abandi banyarwanda mu mugambi wo kurwanya ubutegetsi burenganya abanyarwanda.
Tukaba dukangurira urubyiruko rwose kutigira ba ntibindeba tugahuza imbaraga tugakura u Rwanda mu mwobo.
Bikorewe London, Taliki  28 ukwakira 2017,
Noble Marara umuvugizi wa RRM.