ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 001/14/CR/FCLR-UBUMWE IHURIRO FCLR – UBUMWE RYIYEMEJE KWERURA RIKORERA KU MUGARAGARO.
Ashingiye ku mvugo z’ikinyoma n’ibikorwa byiterabwoba bigamije gucecekesha abatavugarumwe na Leta ya Kigali aho uwo ariwe wese ugize icyo akora cyangwa avuga ahindurwa umugenosideri, umwanzi w’igihugu n’ibindi ; – Agarutse ku bikorwa byo gushora ku bwinshi urubyiruko mu gisirikari mu rwego rwo kongerera ingufu ingabo zahoze zirwanira M23 zahungiye mu Rwanda kandi amakuru menshi akaba agaragaza ko Leta ya Kigali ishyize imbere kongera gutera muri Kongo yitwaje FDLR nk’uko byakomeje kubaho cyane cyane kuva muri 2000 ; – Agarutse kandi kw’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu aho nta shyaka ritavuga rumwe na Leta cyangwa imiryango yigenga y’ikiremwa muntu ndetse n’itangazamakuru ryigenga byemerewe gukora kugeza aho abayobozi bakuru bose b’amashyaka atavuga rumwe na Leta ari mu gihugu bafunze ndetse n’abandi bayobozi bakaba barishwe, bafunzwe cyanga bahigwa bukware ; – Agarutse kandi ku karengane gakomeje kwibasira abaturage kugera aho hashyirwaho ku mugaragaro gahunda z’ivangura no kwicisha abaturage inzara n’ubukene (guhinga igihingwa kimwe, kwimura abaturage ku ngufu nta ngurane bahahwe, imisoro ikabije, gukona abaturage, kwima abana b’abakene ubushobozi bwo kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza, kuburabuza ba rwiyemezamirimo, n’ibindi). Ibi kandi bikaba bikorwa bigamije kugwiza umutungo n’ibyiza by’igihugu ku gatsiko kayobora igihugu ; – Agarutse cyane cyane kuri gahunda y’ivangura ishingiye ku bwicanyi na genoside byabaye mu Rwanda muri 1994 aho kugeza ubu abatutsi bonyine aribo bemerewe kuririra ababo naho abahutu bose bakaba baragizwe abagenosideri kugeza aho Leta ya Kigali itangiza ku mugaragaro gahunda y’ivangura yise « Ndi Umunyarwanda » igamije kumvisha umuhutu wese ko agomba guhorana ipfunwe, agahora apfukamye asaba umututsi imbabazi, nyamara ari nako ihigika umututsi utari mu gatsiko ahubwo igatutsura umuhutu wiyemeje kuba umumotsi w’agatsiko ; – Agarutse kandi ku bikorwa by’iterabwoba no guhohotera uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibyaha nyokomuntu byatangiriye mu Rwanda ubu bikaba byibasiye n’uburenganzira bwa Kongo aho Leta ya Kigali ikomeje gutera inkunga imitwe yitwaje ibirwanisho yitwaje guhiga FDLR ari nako iyo mitwe yashyizweho cyangwa ifashwa na Leta ya Kigali yica urw’agashinyaguro impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo, udasize n’abanyekongo; Amashyaka FDLR na PS IMBERAKURI yishyize hamwe ashinga IHURIRO FCLR – UBUMWE (ihuriro rigamije kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda) ku wa 01 Nyakanga 2012, ritangazwa ku wa 04 Gashyantare 2013 i Musanze. Ihuriro FCLR – Ubumwe, rigamije impinduka mu mahoro y’ubutegetsi buriho mu Rwanda (Reba itangazo N° 001/13/COORD/FCLR-UBUMWE ryo ku wa 04 Gashyantare 2013). Kubera impamvu zivuzwe haruguru ndetse ukongeraho ko kuva ryatangazwa muri Gashyantare 2013, Abaryankuna b’igihugu, INDATSIMBURWA (abagize ihuriro FCLR – UBUMWE), bihatiye kugira ibiganiro n’imibonano hirya no hino, kwiga no gutegura neza uko IHURIRO rizakora n’aho gukorera. Ibyo byose byasabaga kubyitondamo no kwigengesera. IHURIRO FCLR – UBUMWE, rimaze gusuzuma ibimaze gukorwa hagakubitiraho akaga gakabije ingoma ngome ya FPR idakozwa demokarasi iyobowe na Jenerali Paul KAGAME n’agatsiko ke, ikomeje guteza abanyarwanda, risanze ari igihe gikwiye cyo gutera indi ntambwe, rikerura rigakorera ku mugaragaro kuko ari yo nzira nyayo yo kumara ubwoba abanyarwanda kugira ngo impinduka y’amahoro yihuse izabe ari bo iturutseho ubwabo. Ni muri urwo rwego Ihuriro FCLR UBUMWE risaba: 1. Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda cyane cyane Umuryango Mpuzamahanga wa Loni, Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye wa Loni, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (UA), Umuryango SADEC, Inama CIRGL kotsa igitutu Leta ya Kigali kugirango yemere nta yandi mananiza gufungura urubuga rwa Politiki no kwemera Ubwisanzure mu Rwanda. Ibyo bizagaragazwa no gufungura nta yandi mananiza abanyapolitiki n’abanyamakuru bafungiwe impamvu za politiki maze hagategurwa ibiganiro hagati ya leta n’abatavugarumwe nayo bigamije kurebera hamwe uburyo buboneye bwo kuyobora u Rwanda muri Demukarasi, Ubucamanza n’Ubwisanzure. Abanyarwanda bakeneye kuganira ku mateka yabo cyane cyane kubwizanya UKURI ku bwicanyi bwabaye hagati y’ABAHUTU n’ABATUTSI kugirango hafatwe ingamba zihamye zo kubaka u Rwanda rugendera k’UBUTABERA n’UBWISANZURE. Kurwanya politiki yo kudahana nibyo bizatuma twubaka u Rwanda rufite ejo hazaza. Abanyarwanda dukeneye igihugu buri wese yibonamo, igihugu kibungabunga umutekano wa buri wese, igihugu kigendera ku butegetsi bwa Demukarasi, igihugu kibana neza n’abaturanyi bacyo; 2. Buri wese, cyane cyane abanyarwanda kumva ko nk’uko byagaragaye, iyi mikorere ya Leta ya FPR i Kigali nta kindi igamije uretse guhindura abanyarwanda abacakara imaze kubagerekaho icyaha ndengakamere cya genoside, kwibuka ko FDLR yabayeho, ifata intwaro kugirango itabare kandi irinde impunzi z’abanyarwanda zari zikomeje gutsematsemberwa muri Kongo n’ingabo za FPR/APR/RDF, nk’uko bigaragara muri raporo nyinshi nka “DRC Mapping Exercise Report 1993 – 2003”. Ntawe ugomba kwirengagiza kandi ko agahenge gake abanyarwanda bafite ubu, ari uko FPR izi neza ko FDLR ishobora kubatabara bibaye ngombwa; 3. Abanyapolitiki b’abanyarwanda gushyira hamwe ingufu kugirango dutabare abanyarwanda baba abari mu gihugu imbere cyangwa se impunzi . Kuba abatavugarumwe na Leta ya Kigali bakomeza gutatanya imbaraga zabo, kuba bakomeza kwigira ba nyamwigendaho, nibyo bikomeje guha imbaraga agatsiko gakomeje kubyina ku mubyimba abanyarwanda, kabashengura, kanabasonga. Gukomeza gutatanya imbaraga ntaho bitaniye no gukorera umwanzi kuko bimutiza umurindi muri gahunda ze zo guhonyora Abanyarwanda; 4. Abanyarwanda bose, abari mu gihugu imbere n’abari hanze yacyo kwiyumvisha neza akaga u Rwanda n’Abanyarwanda barimo, maze bagatsinda ubwoba, bakagira umutima ukunda, umutima utabara, maze twese hamwe tukifatanya mu bikorwa by’ubwunamuzi bw’u RWANDA n’Abanyarwanda. Muri make, ihuriro FCLR – UBUMWE rishyize imbere inzira y’amahoro mu gukemura ibibazo by’ u Rwanda n’ibyo muri aka karere. Ni muri urwo rwego, FDLR yiyemeje gushyira hasi intwaro. Ariko Umuryango Mpuzamahanga nukomeza kwirengagiza akababaro kabo, bazahagurukira icyarimwe bitabare bakoresheje uburyo bwose bushoboka ku buryo nta wabura gutinya ko haba n’ibikomeye. Dukurikije ko ari ngombwa ko uburenganzira bwa muntu ari ubwo gusigasirwa n’ubutegetsi bugendera ku mategeko kugira ngo umuntu atagera aho afata ibyemezo bya kiyahuzi ari mbuze uko ngira yivumbura ku ngoyi mbi n’itsikamirwa bimurembeje” [Reba igaragazampamvu rya 3 y’iriburiro ry’itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu ryo mu wa 1948 nk’uko ryemejwe n’inteko rusange mu mwanzuro wayo wa 217A (III) wo ku wa 10 Ukuboza 1948]. Iyo bibaye ngombwa, uburenganzira bwa muntu buraharanirwa, natwe rero, twese hamwe, mu BWISANZURE, duharanire AMAHORO n’ UBUMWE bw’ u Rwanda n’abarutuye. Bikorerwe i Kigali n’i Walikale kuwa 12 Mutarama 2014. BAKUNZIBAKE Alexis Visi Perezida wa mbere wa PS IMBERAKURI. Kigali-Rwanda Generali Majoro BYIRINGIRO Victor Perezida ai wa FDLR Walikale-RD CONGO
https://inyenyerinews.info/politiki/itangazo-rigenewe-abanyamakuru-n-00114crfclr-ubumwe-ihuriro-fclr-ubumwe-ryiyemeje-kwerura-rikorera-ku-mugaragaro/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/rwanda_map-381x250.jpg?fit=381%2C250&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/rwanda_map-381x250.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSAshingiye ku mvugo z’ikinyoma n’ibikorwa byiterabwoba bigamije gucecekesha abatavugarumwe na Leta ya Kigali aho uwo ariwe wese ugize icyo akora cyangwa avuga ahindurwa umugenosideri, umwanzi w’igihugu n’ibindi ; - Agarutse ku bikorwa byo gushora ku bwinshi urubyiruko mu gisirikari mu rwego rwo kongerera ingufu ingabo zahoze zirwanira M23 zahungiye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
mushatse muryandikire no mu gasyata cg i kabuga nababwira iki!!! uru rwanda ntiruzagaruzwa umuheto kandi uzashaka guhungabanaya banyarwanda ntazagira mahoro kuko IMANA yaduhaye amaboko yo gukorer aigihugu ntiyatwima ayo kukirinda
iri tangazo ni iryo kubika se, kumeneyesha se , mewarasaze gusa, byarabacanze ngo mwishyize hamwe, ngo muje gukora iki cyananiranye harya!! tugamije kubereka ko nta miukino kubashaka kumena amraso no kugarura amacakuri mu RWANDA, mushatse muze mu mahoro naho nimuza ku ngufu tuzabereka ko IMANA yaduhaye igihugu ikaduha n;amaboko yo kukirinda
izi nterahamwe zarasaze ahubwo, bibagiwe ibyo bakoze koko none barasahaka kongera kubikora ngo ni politiki ra, turabamaganye aho bava bakagera ,kuko ibyo bakoze ntawe bitagaragarira
mbere nambere ndabasuhuje mwese murakomeye?
rero tuvugishije ukuri ibi BAKUNZIBAKE avuze nukuri kose kuko umuntu uzi neza ibyabaye mugihugu
cyacu akaba anagikunda byukuri ntayakora cg ngo ashyigikire bimwe mubyo Leta yacu yibereyemo
urugero Ntakuntu wavuga ngo ntamoko ari m\’U rwanda warangiza ugatumira ingando zabana bacitse kwicumu ry Jenoside
ukajya kubihererana iyo za NKumba ukabatekeramo ko umwanzi wabo ari Umuhutu warangiza ukunva ko urumuyobozi wukuri
ikindi iyo bavuze
Abasigajwe inyuma namateka nibande? abacitse kwivumu nibande? abasigaye mwitwa bande?
kweli,mwakoresheje ukuru tukubaka igihugu cyacu mumahoro
kwihererana bamwe mubahagarariye abakristu muma dini ukabajyana mubya POLITIKE ibyo niki koko? kujyana Abana babanyarwanda kujya kwiga kwica ukajya kubamenyereza ukwo bica mumashyamba ya congo kdi bica inzirakarengane muri congo? umuntu kubera inyungu cga umugati akanga kuvuga ibyabona bibi? nimwicecekere twe turabizi kdi nigihe nikigera buri wese azasubiza ibyo yakoze hatitawe kuri kanaka, gusa namwe FDRL niba mugifite mumitwe yanyu ko umwanzi wanyu ari UMUTUTSI muzabyikuremo ikibazo nubutegetsi buriho bugikoresha amako mwibanga
Mugabo,uri umuntu w\\\’umugabo kabisa,ibyo uvuze turi kumwe 100%,jye buriya njya nibaza niba babonako abanyarwanda tukiri ibicucu bigeze kariya kageni,uretse bariya ba nyiranda(ba bamporiki,ba rucagu,n\\\’abandi nka ba harerimana,,,,,,,,,,)bakomeje kurengera inda zabo batitaye ku mahano ari gukorerwa ku bahutu,ndetse n\\\’abatutsi batifuza gukorera kukinyoma,none nabo bakaba bakomeje kwicwa
jye rwose namye nanga akarengane,n\\\’abiyita abahutu rwose bagomba kamvako umwanzi wabo atari umututsi,ahubwo bigomba kumvako ubutegetsi aribwo ntandaro y\\\’iyicwa ryabo,bibayibyo mubica abahutu ntihaba harimo ba rwarakabije n\\\’izindi nterahamwe yazanye mu rwanda,ibi birashaka kuvugako,hatica abatutsi,ahubwo hica ubutegetsi bubi,buhagarikiwe na général major kagame,bityo guhura mukaganira,mukava muby\\\’amoko,nibindi bibazo byabayeho byabatanyaga,ibyo nibyo bizatuma mugira icyo mugeraho,nubwo bitoroshye ariko birashoboka,niyo mpamvu bisaba kwitanga,rimwe na rimwe n\\\’ubuzima bukahasigara da!
Nagirango mbabwireko bino bintu byose mugabo avuze arukuri,kwihererana abana babatutsi ukabigisha uburyo bagomba kwiga intwaro zo kurasana kandi nta ntambara turimo,ibyo byose wabyibazaho,ubu za universités nibo bagomba kuziga,naho abandi bari gufatwa kungufu ngo bajye kwicirwa mugisirikare cya m23,ubwose urwo nirwo rukundo?Ndizerako mutazibagirwa amarira y\\\’abagore b\\\’irubavu muminsi yashize bavugako abagabo babo bari kujyanwa mugisirikare ku ngufu,ibyo byose n\\\’uburyo muri bumwe,bwo kumara amazi mukirahuri wifashishije ikiyiko(buhoro buhoro)ibyo byose abakoranye na général major tuziko gahunda yo kurimbura umuhutu ari gahunda ndende kandi itazarangira vuba,mugihe uyu muzehe azaba akiyobora kino gihugu.Niyo mpamvu uzabona afashe umuhutu,akamwigisha ibyo agomba gukora,bidateza imbere abahutu ahubwo bibakandamiza hanyuma agahita amugabira umwanya muri leta,ibyo rwose turabigaya,kandi turabyamagana,,,,,,,,,muribyo byose,abana bahagurutse kandi bariye karungu,ubu mwitegure ibyatsi ubu nibyo bigiye kuhapfukira,naho ba nyobozi biyuririra indege nibikomera,naho guhora dusakuza ku maradiyo kandi natwe amahanga yaratubonyeko turi abicanyi,tuzasakuza gusa ariko ntacyo bizatanga,,,,,ibyo mugiye kubibona muriyi minsi,,,
gusa mukomere kandi musenge,kuko uzasigara n\\\’uzaba yarubashye Uwiteka,,,,,,,,,,nyiramatwi yumva.Ufite icyo yakora yagikora,kuko turi muminsi ya nyuma.