Ishyaka AMAHORO n’IHURIRO NYARWANDA (RNC) byagiranye ibiganiro, birebera hamwe imiterere y’ibibazo bya politiki biri mu Rwanda, uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda, n’uruhare Abanyarwanda bafite mu miyoborere y’igihugu cyabo.

Ishyaka AMAHORO n’IHURIRO NYARWANDA (RNC) byasanze:

1. U Rwanda rutegekeshejwe igitugu, iterabwoba n’ihuzagurika.
2. Abanyarwanda ntibafite uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo.
3. Ubutabera bukorera mu kwaha k’ubutegetsi nyubahirizategeko.
4. Uburenganzira bw’ikiremwa muntu ntibwubahirizwa mu Rwanda.

Ishyaka AMAHORO n’IHURIRO NYARWANDA (RNC) biratangariza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira:

1. Turemeza ko u Rwanda rubereye Abanyarwanda ari igihugu cyigenga, kigendera kuri demokarasi n’amategeko, ku bwisanzure bw’ubutabera, giha agaciro buri munyarwanda, kizira ivangura iryo ari ryo ryose, gishyira imbere ubwiyunge, ubwuzuzanye n’ubwubahane hagati y’Abanyarwanda.

2. Twifuza kandi dushyigikiye ko habaho ihinduka ry’imitegekere y’u Rwanda, ibibazo bya politiki igihugu gifite bigacyemurwa mu nzira y’amahoro.

3. Tuzakorera hamwe mu guharanira ko Abanyarwanda bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo; U Rwanda rukaba igihugu kigendera ku mategeko aho ubutabera bwigenga kugira ngo umuco wo kudahana ucike.
4. Twifuza ko habaho inama mpuza mashyaka n’imiryango nyarwanda biharanira gucengeza demokarasi mu Rwanda, maze bakigira hamwe ibibazo byugarije u Rwanda n’uko bakorera hamwe kugira ngo bikemuke.

Ishyaka AMAHORO n’Ihuriro Nyarwanda biyemeje gukomeza ibiganiro ku zindi ngingo zerekeye ibindi bibazo bireba igihugu bitavuzwe muri iri tangazo hagamijwe gushaka uburyo byacyemurwa.

Ubufatanye hagati y’Ishyaka AMAHORO n’Ihuriro Nyarwanda buzibanda ku mikoranire mu byo duhuje, nta kubangamira ubuzima gatozi bwa buri ruhande.
Bikorewe Washington, ku wa 3/1/2012
ISHYAKA AMAHORO & IHURIRO NYARWANDA (RNC)

Dr. Theogene Rudasingwa

Co-ordinator

Rwanda National Congress

Gallican Gasana 

Umunyamabanga Mukuru Umuhuzabikorwa


.