Mw’ izina rya bagenzi banjye nanjye ubwanjye,nshimishijwe no gutangariza abanyarwanda bose n’nshuti z’ishyaka ko twiyemeje gutandukana n’agatsiko kihaye kwamamaza ko ari ko kayoboye ishyaka PPR IMENA, kakaba kagizwe na :Kazungu Nyirinkwaya Gustave; Habimana Bnaventure; Hakizimana Célestin na Bakundukize Hassan. Mu bushishozi butomoye n’ iperereza twakoze kuva ishyaka ryashingwa, twasanze iryo shyaka ryaragiye riterwa inkunga igaragara na FPR kugira ngo ibashe kwigarurira abanyarwanda bayirwanya. Ibyo ikabigirira muri gahunda yayo yo gusenya amashyaka no gucyura abanyarwanda ibinyujije muri ya gahunda ya “Ngwino urebe (Come and see)”,gucyura mu mayeri no gusubiza impunzi zayiyobotse imitungo yazo. Kubera ko FPR isigaye ibona ko igenda itsindwa muri gahunda zayo, yakomeje gushakisha amayeri yatuma yereka amahanga ko ishyigikiwe n’abanyarwanda bari hanze y’ igihugu, kandi bari mu mashyirahamwe ayirwanya;bikaba ari muri ubwo buryo yakoresheje kariya gatsiko,maze kakajya i Kigali kagamije kujya gacyura abantu kitwaje ishyaka PPR-IMENA. Aha nkaba ntangariza abanyarwanda ko kariya gatsiko atari ishyaka rirwanya Leta y’ igitugu y’ i Kigali, ahubwo ari “Diaspora rwandaise” ihabwa inkunga y’ amafaranga na Paul Kagamé.Mfatiye nko ku rugendo bamwe baherutse gukorera mu Rwanda, nkaba nararwise ikinamico ya Habimana Bonaventure na Bakundukize Hassan,nasaba aha hangaha abanyamashyaka inkunga yo kumfasha kurwanya ako gatsindo navuze haruguru muri iri tangazo. Aka gatsiko kabujije abarwanashyaka bacu kujya mu myigaragambyo(manifestations)kitwaje ko ngo byatuma” dialogue nationale” idashyirwa mu bikorwa. Aka gatsiko kandi ntigashaka ko dufatanya n’andi mashyaka n’ amashyirahamwe,nko kujya muri za set-in zikorerwa imbere y’Ambassade y’ u Rwanda mu Bubiligi. Aka gatsiko kanemeza ko kunenga discours za Kagame byemewe,kakabigira kagamije kwereka abanyarwanda ko nako karwanya Leta y’ i Kigali, kugira ngo bakajye inyuma. Amahame remezo tugenderaho siyo abakagize bagenderaho. Urugero natanga ni ingingo ya 3 ivuga ku ntego z’ishyaka ahanditse ibi bikurikira:”Le Parti Populaire Rwandais a pour objet de conquérir et exercer le pouvoir d’État. Ni gute warwanya FPR, warangiza ikaguha n’inkunga y’ amafaranga yo kuyirwanya? Ku bijyanye n’imyanya yo mu buyobozi bigaragara ko ntabandi bayobora atari utwo dukingirizo,ari two: Kazungu (Perezida akaba na Trésorier).Niwe ushaka imfashanyo afatanije na Hakizimana Célestin, bagacunga umutungo w’ishyaka. Abashinze ishyaka bari muri PPR IMENA, si ko bose bari muri iriya diaspora ,hari nabayoboke b’ishyaka bamaze kwitandukanya n’abo. Nkaba nsaba aba bose mbashimira ubutwari bukomeye bakomeje kugaragariza kuri uru rugamba,nkaba ngaya n’abandi biyemeje gukorana n’akariya gatsiko ndetse n’abagenda batseta ibirenge. Nizeye ko kariya gatsiko tuzakamagana nk’uko twamaganye Inyumba yaje i Rouen/France na Ambassadeur Jack Kabare, ubwo yazengurukaga u Bufaransa bwose; isomo bakuyemo ni ryo n’abo bazakuramo. Ndangije menyesha abanyarwanda ko ishyaka PPR IMENA rizakomeza ibikorwa ryiyemeje rigishingwa. Bikorewe Rouen/France,tariki ya 15/12/2013 Karengera Augustin Umuyobozi mukuru wa PPR-Imena mu Bufaransa