Inzozi Zidasanzwe K’ Umwami Kigeli V
Banyarwanda Banyarwandakazi ndabashuhuje mbifuriza umwaka mushya muhire, Rero Bavandimwe hali ikyo mbasobanuza namwe, sibyo nakwihererana hali umwana w’umunyarwanda warose inzozi aza kuzindotorera.
Aliko byambeleye ulujijo umva lero izo nzozi, yambwiye yuko yalyamye hanyuma asinziriye alalota. Ubwo umwami yali amaze gutanga ngo we namugenzi we babwira yuko baterura umugogo w’umwami bakuwujyana ahujya gutabarizwa. Ubwo baterura isanduka yalimlimwo umugogo nw’umwami, hanyuma mugenzi we uruhande yarateruye rw’inyuma ruramwiyaka arukubita hasi, ngo umwami aracikagulika aba ubushingwe. Noneho abwira mugenzi we ati, urabona ibyo ukoze ngo arongera we aramutunganya neza abwira mugenzi we ati niba utabishoboye mbwira mpamagare undi muntu ukomoka mu bwoko bwa Abanana aze anfashe. Hanyuma undi aramusubiza ati undi Munana uramukura he ko bashize, ati noneho fata neza tugende baragenda bageze aho bajyanaga umugogo w’umwami kumuryango basanga arahantu heza hali abana beza cyane kandi benshi baririmba, nabagore nabagabo basa neza cyane, bagiye kwinjira n’umugogo w’umwami barababuza. Barababwira bati umugogo nimuwutereke hasi turazakuwiyinjyiriza, maze umwe aranga ati tugomba kugeza umugogo w’umwami mu mbere aliko abobasanze kumuryango baranangira.
Ati twamuzanye none tumusige kumuryango? Bati ahubwo nimuve hano vuba, ubwo bahise basubira inyuma bamaze gutereka umugo wumwami muntoki zabo bahasanze.
Ubwo nibwo yakangutse, abimbwiye nubwo bwose nkuze byambereye urujijo, ndamusubiza nti rero aho mwinjyiraga nikuzimu kwali ugupfa.
None mbasabye ko uwandusha kurotora izonzozi yaziturotorera.
Kandi yaramaze iminsi itatu tuganira mugihe abahindiro biteguraga imanza, arambwira ati aliko murababaye kuko umwami harabashaka ko bamujyana mu Rwanda, ati ahubwo mwakaretse bakamujyana kuko nibyo byiza.
Kantengwa i Kigali
https://inyenyerinews.info/politiki/inzozi-zidasanzwe-k-umwami-kigeli-v/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/inzozi.jpg?fit=500%2C332&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/inzozi.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSBanyarwanda Banyarwandakazi ndabashuhuje mbifuriza umwaka mushya muhire, Rero Bavandimwe hali ikyo mbasobanuza namwe, sibyo nakwihererana hali umwana w’umunyarwanda warose inzozi aza kuzindotorera. Aliko byambeleye ulujijo umva lero izo nzozi, yambwiye yuko yalyamye hanyuma asinziriye alalota. Ubwo umwami yali amaze gutanga ngo we namugenzi we babwira yuko baterura umugogo w’umwami bakuwujyana...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ikibazo cy’Ubwami bw’u Rwanda kiri mubiganza by’Imana.