Iyo avuga iby’agahinda ke, Maniriho Salomon araturika akarira, yabuze uko aca mu cyuma kubera ubukene (Ifoto Irakoze R.)

 

  • Amajana n’amajana y’ababuze imiti barembera mu bitaro
  • Hari abaza kwivuza bakabura n’itike ibacyura iwabo
  • Harimo abatungwa n’ibiryo abagemuriwe basigaje kubera ubukene
  • Ibitaro bivuga ko icyifuzo cy’abarwayi ari cyiza, buzacyigaho
Ba ntaho nikora barwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) barasaba gushyirirwaho uburyo buhoraraho bwo kujya bubasabira inkunga mu banyarwanda bifite.
Bemeza ko hari abantu benshi bashobora kugira icyo batanga baramutse babishishikarijwe mu buryo bwihariye, kandi ko hari abarwayi benshi barembeye muri CHUK byaramira.
 
Yisanze mu bitaro ari wenyine nta kirwaza, nta n’umuryango kandi asabwa amafaranga (Ifoto Irakoze R.)
Iyo utembereye muri ibi bitaro uhasanga abarwayi b’ingeri zose bihebeye mu buriri. Bamwe muri bo bagenda barushaho kuharembera kuko ibitaro bitemera kubavura batabanje kwishyura.
Hari n’abandi bandikirwa imiti cyangwa guca mu cyuma ariko ntibabibone kuko nta bushobozi.
Karimumpara Abdoulkarim, w’imyaka 43, woherejwe muri CHUK n’ibitaro bya Kigeme ngo avurwe indwara y’impyiko n’amara, yabwiye Izuba Rirashe ati, “Ndibwa mu mpyiko n’amara n’ubugabo kuko ntabasha kwihagarika, ariko nta bushobozi mfite, mpora nsaba ko ibitaro bya CHUK byazamfasha gutanga amatangazo abagiraneza bakazamfasha nkabona ubwishyu.”
Karimumpara yemeza ko ibitaro bizi neza ko hari abarwayi baba babuze ubushobozi: “Nabonye umurwayi uharwariye akabura inyishyu bahamufungira.”
Umuhigirwa Diane we avuga ko yaje mu bitaro arwaje nyina wagize impanuka. Ahageze ngo yasanze hari abana benshi batagira kivurira yiyemeza, mu bushobozi bwe buke, gufashamo umwe witwa Dusengimana Ken.
Uyu mwana witwa Dusengimana Ken iyo atabona umugiraneza umugemurira akanamwishyurira ngo ace muri iki cyuma ubuzima bwe bwashoboraga kuhasigara (Ifoto Irakoze R.)
Aganira n’Izuba Rirashe, yagize ati, “Ubona ko ubuzima bw’aba bana bushobora kuhasigara, kandi yaburaga nk’ibihumbi ijana byonyine, kandi ibitaro byaranze ntibishobora kuvura umuntu atabanje kwishyura; habayeho uburyo bajya basabirwa inkunga hanze mu buryo buhoraho byajya bifasha abarwayi nk’aba.”
Uwitwa Salomon Maniriho, Niyomukiza Ramadhan n’abandi benshi babwiye iki kinyamakuru ko babayeho batunzwe n’abantu basura ibitaro, ariko ko bafite ibibazo by’imiti.
Maniriho, mu ijwi ryuje ikiniga, agira ati “Wa muvandimwe we se ko ubu nsigaranye Imana yonyine, ubu mbonye uwamfasha nkabasha guca mu cyuma nakira, ariko nta bushobozi kandi ngenda ndushaho kuremba, [araturika ararira] …mumbwirire abagiraneza bansure!”
Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUK, Dr Hategekimana Theobard, avuga ko ibitaro byashyizeho uburyo bwo gufasha abatishoboye bwitwa “sociale” aho hakusanywa inkunga y’abagiraneza igafasha abakene bari mu bitaro.
Uhagarariye iyi serivisi muri ibi bitaro witwa Rose Nyirahirwa, we avuga ko amafaranga bagira muri iki kigega aba ari make cyane agereranyije n’ibibazo by’abakene baharwarira.
Yagize ati “mu mwaka dufasha abarwayi nka 300; abo dukunda kugira biganjemo ababura ubwishyu bw’imiti, ababura amatike abasubiza iwabo, abana batagira imiryango Polisi izana ibatoraguye, hari n’abitaba Imana tugatanga amatangazo tukabura imiryango bavamo abo na bo turabashyingura.”
Pascal Mbuguje ushinzwe itangazamakuru muri CHUK, amwunganira avuga ko inkunga ikusanywa ari iy’abagiraneza baje gusura CHUK ariko ko ibitaro bitagira gahunda yo gushishikariza abantu bo hanze kugira icyo bafasha.
Ati “Ni igitekerezo cyiza, tuzareba uko cyashyirwa mu bikorwa dufatanyije na “Sociale” n’ubuyobozi bw’ibitaro.”
Ibitaro bya CHUK byashyizeho konti Nomero 00010-50488-03-04 yo muri A/M Bank yo gufashirizaho abatishoboye.
Placide KayitareAFRICAPOLITICSIyo avuga iby’agahinda ke, Maniriho Salomon araturika akarira, yabuze uko aca mu cyuma kubera ubukene (Ifoto Irakoze R.)   Amajana n’amajana y’ababuze imiti barembera mu bitaro Hari abaza kwivuza bakabura n’itike ibacyura iwabo Harimo abatungwa n’ibiryo abagemuriwe basigaje kubera ubukene Ibitaro bivuga ko icyifuzo cy’abarwayi ari cyiza, buzacyigaho Ba ntaho nikora barwariye mu Bitaro Bikuru...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE