Intumwa Gitwaza ari kwirukana abari ibyegera bye
Intumwa Gitwaza ari kwirukana abari ibyegera bye bashakaga gusibanganya burundu itorero rya Zion Temple ndetse ashyiraho na Komite Nshya
Umuyobozi mukuru wa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul Gitwaza yirukanye k’umugaragaro Bishop Dieudone Vuningoma , Bishop Bienvenue Kukimunu , Bishop Claude Okitembo Djessa , Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya , abashinja gushaka gusibanganya Zion Temple.
Ibi Intumwa Gitwaza yabitangarije ku cyicaro cy’Itorero Zion Temple i Ngoma ( mu Gatenga ) , aho yarayoboye amateraniro asanzwe yo ku cyumweru , abwira abakristu bose bumva ko bashaka gukurikira aba bakozi b’Imana ko imiryango ifunguye.
REBA UKO GITWAZA YIRUKANA BA BISHOP BAKORANAGA NAWE :
Mu byemezo Intumwa Dr. Paul Gitwaza yatangaje kuri icyo cyumweru , harimo ko nta numwe muri aba birukanywe wemerewe kuzongera kubwiriza mu nsengero za Zion Temple Celebration Center aho ziri hose ku isi.
Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul Gitwaza yashwishwiburije Abakirisitu babaye udutambyi :
Aha yagize ati:” Rero Bakirisito ba Zion Temple, abarimo bajya gusengera kuri Amani Guest House n’ahandi hose ndabasaba ngo abifuza gukorana nabo mwese mugende , kandi turabaha urwandiko ( Recommandation).
Uwumva ko Bishop ari umubyeyi we yaramufashije mu buzima, afitanye isano nawe, yifuza gukorana nawe, ndasaba Admin. Bulambo amwandikire urwandiko rwiza amushimire agende.”
Hari hashize igihe kingana n’amezi atatu Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul Gitwaza ishyizeho ubuyobozi bushya bwa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center bugizwe n’aba bakurikira :
KOMITE NYOBOZI YA AWM / ZTCC :
1. Umuvugizi mukuru / Legal Representative : Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul GITWAZA
2. Umuvugizi mukuru wungirije / Deputy Legal Representative : Bishop Charles MUDAKIKWA
3. Umunyamabanga mukuru / General Secretary : Pastor Dr. BULAMBO David
4. Abajyanama / Councellors : Pastor Jean Paul NGENZI SHIRANIRO naPastor Robert Runazi
5. Abagenzuzi b’imari / Auditors : Pastor Kagabo Hubert na Pastor Vincent Hakizimana
6. Akanama Nkemurampaka
– Pastor Symphorien KAMANZI
– Pastor KARENGERA Ildephonse
– Pastor UWERA Egidia
Amahuriro y’iyogezabutumwa / Apostolic Center Council
1. Mu ntara y’i Burasirazuba : Pastor MUNANIRA Bernard
2. Mu ntara y’ Uburengerazuba : Pastor GAKUNDE Felix
3. Mu ntara y’ Amajyaruguru : Pastor MUHIRWA Jerome
4. Mu ntara y’ Amajyepfo : Pastor RUHAGARARABAHUNGA Eric
5. Mu ntara y’ Umujyi wa Kigali : Pastor KANYANGOGA Jean Bosco
