Inkuru itugezeho iragaragaza ko Intore za FPR  inkotanyi zongeye kubura umutwe mu’bwongereza, ubu noneho zikaba zizahurira murusengero ahitwa Oxford mu’Bwongereza. umwaka ushize ubwo Ambassade yu’Rwanda yashakaga gukresha ingando z’Intore mu rwego rwo gufasha leta ya Kigali gutoteza abatavuga rumwe nayo ntibyashobotse, byabariye munda bafata icyemezo cyokuyobya uburari batangira gukoresha insengero nabanya madini. Mubihe bishize bagerageje gukoresha itorero ryitwa Zion. Iritorero bakaba baribube banyuze murya Pasteli Gitwaza rikorera London mu Ubwongereza. Bamwe mu bayobozi burwo rusengero babanje kubyanga, banasobanura ko ingoro yimana itakorerwamo ibintu bijanye na politikki. Ambassaderi wu Rwanda mu’Bwongereza bwana Ernest Rwamucyo, yahise yiyambaza uwitwa Oze wahoze akorera mu Itorero rya Pantekote akiri mu rwanda, mbere yuko ahunga Imanza zirebana na Genocide yabaye mu’Rwanda mumwaka 1994, akaba yaraje hano ahunga Gacaca, doreko yari yaranakorewe Dossiye y’ibyaha bya Genocide. Bwana Oze rero yaje guhungira mu Igihugu cy’Ubwongereza akaba atuye aho bita Plymouth aho ni mu ma jyepfo y’Ubwongereza. Oze rero akora ukwo ashoboye kugirango Imanza ashinjwa mu’Rwanda zizamuhanagurweho, muminsi ishize Ambassade yu’Rwanda mu Ubwongereza yifashishije uyu Oze wigize Pasteli hariya Plymouth, maze  atumira bamwe mu abanyarwanda baturutse hirya no hino mu bihugu byu burayi, bishyurirwa amatike,amafunguro, ndetse n’amacumbi, bakaba rero bamaze iminsi biga uburyo bafasha leta ya Kagame kurwanya abatavuga rumwe nayo batuye mu bihugu byu Uburayi. Ibi byose bakabikora bikingirije insengero no gusenga.

None ubu banyuze mu Itorero ry’Abadivantiste batuye Reading, Babifashijwemwo na, Bwana Sam Rwigamba nawe wimpunzi, Peterson Sentenga waje mubwongereza aturuka mugihugu cya Kenya, aha muri Kenya akaba yarahamaze igihe kinini cyane, akaba ariho yavuye ahungira mu’Bwongereza. Yaje gukandagira mu’Rwanda nyuma yimyaka myinshi inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi. Ubwo umunyamakuru wacu yavuganaga nabwana Sentenga yamutangarije ko nyuma yaho umukobwa we agiriye i Rwanda kwiga umuco wakinyarwanda na ngwino urebe, yaragarutse amwereka aho U’rwanda rugeze ndetse akaba yaramusobanuriye ko President Kagame yahuye nabanyeshuli bavuye Iburayi akabumvisha impamvu bakwiye kurwanya Oppsostion iyo ariyo yose. Ikindi cyamushimishije ngo namafoto umukobwa yifotoranije na Kagame ngo afite iwe, ati Umuyobozi nkuyu wanifotoranije numukowba wange wamukurahe? niko yabajije nubwuzu bwinshi. Sentenga yasobanuye ko agomba gufasha intore yivuye inyuma, twamubajije kubirebana nisubiranamo rya FPR, ubwicanyi burimo noguhotora ingabo zabohoje igihugu, cyakora we avuga ko umuntu uwo ariwe wese utumva Kagame agomba gufatwa ‘agahanwa’, Bwana Sentenga rero na Bwana Rwigamba bombi nabagabo basheshe akanguhe basanzwe bayobora bamwe mu ba kiristo ba Oxford,basengera muri St Clement Family Centre OX4  1DA. Kuruyu wa Gatandatu tariki 26/05/2012 Bitwaje kwibuka abazize Genocide yo muwi 1994 bakaba rero bateguye iminsi mikuru.

Ubundi aba bagabo bombi ntibari basanzwe bazwi hano mu Ubwongereza mubategura Icyunamo cya Genocide, ubwo Ambassade yu’Rwanda yifashishije na none undi muryango uba hano mu Ubwongereza wa Bwana David Gahungu n’Umugore Lilian Teta, gufatanya na Sam, na Sentenga, muribyo bikorwa. uyu David Gahungu hano azwi nk’umurundi murwego rwo gushaka IBYANGOMBWA BY’UBUHUNZI. Ibi bikorwa byose kandi inzego za Abongereza zishinzwe umutekano zikabazimaze kubimenyeshwa, nkuko twabitangarijwe nabashinzwe umutekano mukarere ka Oxford. Leta ya Kigali Ikomeje kubeshya impunzi izizeza ijuru kandi bikazangiriza umubano mubihugu zituyemo, Ikibabaje nuko iyo umuntu bamutahuye ntabwo Leta ya Kigali yongera nokumureba irihumye. Ibibikorwa bya ambassade yu’Rwanda yihisha inyuma yo gushaka guhungabanya umutekano wabatavuga rumwe na Leta ya Kagame kandi bimaze igihe kinini, aliko kandi bagatahurwa mubihugu bitandukanye.UWANZE KUMVA NTIYENZE NO KUBONA. Biracyaza.

Karanga

Plymouth.