Intore Yvette Rugasaguhunga na Activist Philbert Muzima basubizanya mu mivugo kubera intore Kagame
Yvette Rugasaguhunga Yashyize hanze umuvugo w’intore wakira intore nkuru Paul Kagame hamwe ni za Canada, aliko asubizwa Umuriro waka na Philbert Muzima wamariwe na genocide aliko kandi ntananyurwe na FPR, n’intore zayo.
Banyarwanda, mucyo twegure akabando ndetse dukore ku mpamba. Rwanda Day ni wa munsi udakuka uhamagarira intwari zose kumanuka mu byivugo abandi bashayaya basingiza intwari Rudasumbwa yaruhanze ikaruharira amahwemo ikaruhunda amahundo igahangura abahorota ikabakiza imihoro n’imiborogo.
Nimucyo duhure duhuze u Rwanda rw’iyo n’urw’ino mu mugi wa Toronto tuvuge ibyiza by’iwacu guhiga imihigo y’u Rwejo, maze Ngomajana aruhange amahanga arurangamire.
Intero ni yayindi: “Ngo Ngira nkugire!!…..”
- Activist Philbert Muzima at, “Rwanda Day ni wa munsi wa Rugamba udakuka uhamagarira intwari zose kumanuka gitore bivuga abandi bashayaya basingiza intwari Rudasumbwa yaruhanze…”
Guma guma ntore y’ingore itari ingare! Ntukagwabire, ntugasitare, ntukahinyagare!
Mugore wa data,
Uraze dufatanye ANIMASIYO. Uzaze udufashe gucinya inkoro hasi, Umwidishyi atazagaya umurindi wacu Atabonye ubuto bw’amatako uturukamo.
Ngwino ngwino Niiiinoo Nginwo ngwino, Cyo ngwino
Ngwino mwana nkunda….
Mugore wa data, twe ubu animasiyo tuyigeze i Gati. Tuzasaba Perezida Kagame ibyo twahunze ubwo twafataga icyemezo cyo guhambira akarago tukava mu Rwanda tukaza kota imbeho ya North America:
Tuzamusaba kwimakaza igitugu twahunze. Tuzamwinginga ngo nahindagure itegekonshinga abe ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi, abe Ndahindurwa agume ku ngoma imitaga itazima izuba, abe umwami uganje ingoma igihumbi kandi ingoma ye izahoreho iteka nk’iya mwene Yozefu na Mariya. Tumwite Rurema yaruhanze, tumwite Rudasumbwa, tumwite Rudatsimburwa ngo ngoma, tumwite amazina yose!!!!
Tuzamubwira ko ariwe Kamara, ko tutamufite u Rwanda rwasubira mu buja no mu mwiryane, tumuhe cheque en blanc de prendre les rwandais en otage. Tuzamubwira ko twemera ko apfuye twapfa, ko kubaho kwacu bigomba ukubaho kwe!
Tuzasakabaka ko uwo batabyumva kimwe nawe ari ushaka gusenya ibyiza twagejejweho na revolusiyo ya Rubanda, ibyo twagejejweho na revolisiyo mvugururamuco n’ibyo twagejejweho n’impunduramatwara yatumye dutsinda urugamba rwo kwibohoza. Ntituzamuhingukiriza ko yimye tukimuka, ko twahunze tukibohoza! Oya, tuzamubwira ko twazanywe no kuba ba ambasaderi be ishyanga umungumu!
Mugore wa data cyono ngwino dufatanye gucinya inkoro.
Nutaza kandi uzasigara!
Ngwino ngwino Niiiinoo Nginwo ngwino, Cyo ngwino
Ngwino mwana nkunda….
Uretse ibyo ariko kandi, umutwa yariye impyisi yumva irarura, maze ariyamira iti ” Maze kikarya abandi bo bajya kukirya kikishaririza”
Ubu abo dufatanije gutegura Rwanda Day ubwoba bwadutashye. Abo dutumira kuza kudufasha animasiyo ntidutinyuka kubabwira aho izabera ngo ibipingamizi bitahamenya bikazaza kutubihiriza ikirori!
Turahindura lieu de rendez-vous igihe cyose tubonye umwirabura tutazi hafi y’aho twateganyaga gucinyira inkoro! Ubu nkubwira tumaze guhindura gatatu kose. Mbega muri macye ubwoba bwarimutse: bwavuye mu bahungetwa bwimukira mu bahungeta.
Uburyo dukunda ubutegetsi bw’igihugu twahunze bukomeje kubera benshi inshoberamahanga: Turahunga igitugu twagera ishyanga tukagisingiza mu mbyino no mu mudiho! Mbega twabaye aka wa wundi washize impumu akibarwa uwamwirukansaga!
Inshoberamahanga y’insobe ariko ni uburyo twifuriza abanyarwanda twasize mu gihugu inema yo kwihanganira umutegetsi umwe imyaka irenga makumyabiri! Nous embrassons la democratie dans notre pays d’accueil tout en prechant la dictature dans notre pays d’origine! Nushaka kumenya la coherence en cela, ni nko gushaka la quadrature du cercle!
Urukundo dukunda igihugu n’abanyagihugu ntugire ngo hari ahandi tuguhishe, twibereye ahirengeye, umusonga wanyu ntutubuza gusinzira.
Icinyankoro ryo mu buhinigro rikomeje kubera benshi inshoberamahanga, bibaza uburyo ducinyira intsinzi mu buhungiro!
Ababashije kumva ni Indahemuka zahungiye ino nyamara zikarenga zikaririmba “Twararutashye” nazitwama nti “mwararuhunze mwanze aho twinikaga kuko noneho mugeze iyo ijuru riterwa inkingi” bugacya ziyise Intayoberana.
Mfura ya data uzaze sha. Uzaze ntuzasigare. Inkoro ubu ziracinyirwa Toronto!
Ngwino ngwino Niiiinoo Nginwo ngwino, Cyo ngwino
Ngwino mwana nkunda….
Ngwino ufashe umutware wacu gutera Animasiyo kuko Rucagu yimwe visa ku mpamvu ingoma imukingiye ikibaba yirengagiza. Umugererwa we arasabwa rero gutwara icumu ry’Intore/ex-Interahamwe nkuru akagerekaho n’agakeregeshwa ke.
Uzaze ntore y’ingore itari ingare, ufashe n’umufasha w’umugaba w’ingabo gucinya inkoro anihisha abo arimo asaba ubuhunzi batamubona. Ibaze nibamubona akeza uwo abeshyera ko yahunze! Ryaba ari ishyano riguye mwa Nyamvumba!
Ngwino ngwino Niiiinoo Nginwo ngwino, Cyo ngwino
Ngwino mwana nkunda….
https://inyenyerinews.info/politiki/intore-yvette-rugasagaguhunga-na-activist-philbert-muzima-basubizanya-mu-mivugo-kubera-intore-kagame/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Yvette-Rugasaguhunga.jpg?fit=590%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Yvette-Rugasaguhunga.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSYvette Rugasaguhunga Yashyize hanze umuvugo w’intore wakira intore nkuru Paul Kagame hamwe ni za Canada, aliko asubizwa Umuriro waka na Philbert Muzima wamariwe na genocide aliko kandi ntananyurwe na FPR, n’intore zayo. Banyarwanda, mucyo twegure akabando ndetse dukore ku mpamba. Rwanda Day ni wa munsi udakuka uhamagarira intwari zose kumanuka...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Urakoze Philibert. Jya ubabwira kuko ino myifatire idahwitse.
Urakoze bwana Muzima kuri iyo ngazo, burya urimo umusizi uhambaye. Andi makuru tumaze kumva nuko hari mobilization yindi itoroshye yakorewe Ottawa yo gushaka abana b\’inkumi bagomba gushimisha intore ziturutse ibukuru. Ngo iyo operation yashinzwe uwitwa Gisetsa mutayobowe hano mu karere ka Ottawa-Gatineau.
Ariko izo ntore zose ziyobewe ko zirwaye Sida ubwo rero, abo naba ba bakobwa barashize mutumenyere amazina y,abakobwa bemeye kuryamana nabo tubirinde batazatumara twarahunze agafuni,byaba ari uguhungira ubwayi mu kigunda.