Intore Muyindi Myiteguro Yokwakira Kagame uhora ahindura uruzinduko Kubera Ubwoba
Perezida Kagame aracyategerejwe n’intore mu Bwongereza, yakomeje guhindura uruzinduko kubera impamvu zogutinya abanye Congo n’impirimbanyi za Demokarasi zaba Nyarwanda batuye uburayi kandi bamaze igihe bamwiteguye kugirango bamwirukane.
Ubwoba bwaramurenze kubera ikibazo yahuye nacyo hambere ndetse akaba akoresha intore kugirango zimufashe gucunga umutekano kuko ntabwo abasilikare be bemerewe kuza mu Bwongereza bitwaje intwaro.
Nimuri urwo rwego Kagame noneho ngo yasabye intore nabajepe gushaka imwe mu miryango ishinzwe sekurite mu gihugu cy’uBwongereza kubafasha gucunga umutekano igihe Kagame noneho ngo yifuza kuza muricyo gihugu kuwagatatu tariki 18.10.2017. Ndetse n’abagore bashakisha bokwifashisha kubeshyabeshya kureza nokuroga impunzi zituye mu mahanga.
Inama yakozwe n’intore iratumenyesha ko Kagame azaza ndetse ngo Bus zizafata intore aho zituye bazijyana kwakira Kagame byarateguwe aliko Intore ntabwo zizi aho bazaba bazijyana kubera ubwoba bwa Kagame bita ko ngo ar’impamvu zumutekano.
Egide Ruhashya numugore we Alida yakubise bikanamufungisha, Egide umuyobozi w’ intore nubwo bwose ise Col Ruhashya yakoreye leta ya Habyalimana akica abatutsi b’inyenzi bateraga U Rwanda. Yaje gusanga inkotanyi nyuma yaho inzirabwoba zitsindiwe maze ziramunena kugeza naho Gen Kabarebe yigeze kumubwira ko ntampamvu ituma yitabira kwibuka intsinzi y’inkotanyi. Ubu abana be babaye ingaruzwa muheto baba biruka bapfukamira leta yishe se Ruhashya wapfuye azize amarozi.
Intore zitabiriye inama Conventry mu Bwongereza zabarirwaga kumashyi bikaba bihangayikishije abayobozi ba FPR mu Bwongereza.
Immaculate Mbabazi
https://inyenyerinews.info/politiki/intore-muyindi-myiteguro-yokwakira-kagame-uhora-ahindura-uruzinduko-kubera-ubwoba/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/kgme1.jpg?fit=960%2C541&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/kgme1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSPerezida Kagame aracyategerejwe n'intore mu Bwongereza, yakomeje guhindura uruzinduko kubera impamvu zogutinya abanye Congo n'impirimbanyi za Demokarasi zaba Nyarwanda batuye uburayi kandi bamaze igihe bamwiteguye kugirango bamwirukane. Ubwoba bwaramurenze kubera ikibazo yahuye nacyo hambere ndetse akaba akoresha intore kugirango zimufashe gucunga umutekano kuko ntabwo abasilikare be bemerewe kuza mu Bwongereza...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS