Byari bimaze kugera mumasaha ya saa 16:38 aho kimwe mu byumba bicumbikirwamo abakobwa biga mu mwaka wa mbere muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye izwi cyane ku izina rya BENGHAZ yafashwe n’inkongi y’umuriro.

IMG_20150419_163547

iyi nzu ngo ikaba yarubatse na sosiyete yitwa REAL CONTRACTORS, benshi rero bemezaga ko impamvu yiyi mpanuka yaba yakomotse kukuba ngo ‘wiring installation’ itameze neza kuko ngo inkomoka nuko hacometsweho ipasi y’umuriro nyuma y’igihe gito umuriro ugatomboka ugafata Matera ‘MATRESS’ nuko icyumba cyose kigagurumana.

youth2day.com yari ihari iki cyumba gishya, ariko icyagaragaye nuko iyo hatabaho ubutabazi bwihuse hifashishijwe za Kizimyamwoto n’ibindi byumba biba byafashwe. ikiza gusa nuko muri iyi nkongi y’umuriro itunguranye itya nta munyeshuri numwe wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke.

tubibutse ko aho ibi byose byabereye ari kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye.

 

by ARINITWE Richard @youth2day.com

Placide KayitareAFRICAPOLITICSByari bimaze kugera mumasaha ya saa 16:38 aho kimwe mu byumba bicumbikirwamo abakobwa biga mu mwaka wa mbere muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye izwi cyane ku izina rya BENGHAZ yafashwe n’inkongi y’umuriro. iyi nzu ngo ikaba yarubatse na sosiyete yitwa REAL CONTRACTORS, benshi rero bemezaga ko impamvu yiyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE