Inkongi y’umuriro yibasiye igikoni cya Cantine&Restaurant iri muri Gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya “1930”.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2013, ahagana saa sita n’iminota mirongo ine n’itanu (12:45am), ni bwo igikoni cya cantine na Restaurant, kiri muriGereza nkuru ya Nyarugenge, iruhande rw’umuryango, cyibasiwe n’inkongi y’umuriro kirashya.

Gereza1-fe0fb (1)
Hazimijwe n’abagororwa bifashishije igitaka, umucanga n’amazi

N’ubwo hataratangazwa impamvu nyamukuru y’iyi nkongi, abakoreraga muri icyo gikoni barakeka ko yaba yaturutse ku mavuta yatombotse agafata inkingi n’inzira isohora umwotsi, maze bihita bitangira gushya, bikongeza n’inkingi z’ibiti bicyubatse.

JPEG - 91.8 ko
Polisi yari hafi na yo yahise iza gufasha abagororwa kuzimya n’ubwo bahazimije imodoka kabuhariwe mu kuzimya umuriro itarahagera

Iyi nkongi ntawe yahitanye ndetse n’ibyangiritse ni bike, ariko ntibyahise bitangazwa agaciro ka byo.

JPEG - 95.9 ko
Impungenge zari zose ko na cantine&Restaurant yaza gufatwa kuko hari kwangirika byinshi n’ubwo abari bayirimo bose bari basohotse
JPEG - 96.3 ko
Iyi nkongi yahereye mu ku nzira y’umwotsi (Cheminee)
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Gereza1-fe0fb-1.jpg?fit=500%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Gereza1-fe0fb-1.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSInkongi y’umuriro yibasiye igikoni cya Cantine&Restaurant iri muri Gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya '1930'. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2013, ahagana saa sita n’iminota mirongo ine n’itanu (12:45am), ni bwo igikoni cya cantine na Restaurant, kiri muriGereza nkuru ya Nyarugenge, iruhande rw’umuryango, cyibasiwe n’inkongi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE