Inkomoko y’izina Biryogo, Abaryogo n’impamvu Abasilamu bitwa Abaswayire
Imwe mu Karitsiye zo mu biryogo zizwi cyane yitwa Tarinyota (Mfuranzima S.)
Biryogo ni kamwe mu Tugari tugize Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Ifatwa nk’agace k’abayisilamu kuko hafi y’abantu bose bahatuye ari abasilamu.
Umunyamakuru w’Izuba Rirashe yaganiriye na bamwe mu basaza bavukiye mu Biryogo bamubwira byinshi ku nkomoka y’iryo zina.
Kanyamugenge Joseph w’70 y’amavuko, atuye mu kagari ka Biryogo. Agendeye ku byo azi akiri umwana, avuga ko agace kitirirwa Biryogo kafashe iryo zina ku Ngoma y’Umwami Mutara Rudahigwa, akaba yarayoboye u Rwanda kuva mu Mwaka w’1931 kugeza 1959.
Mutara Rudahigwa waguye i Bujumbura, ni we mwami wa mbere wahinduye idini akava mu rya gakondo akaba umugaturika.
Umusaza Kanyamugenge avuga ko agace kitirirwa Biryogo kabagamo abantu bitwaga Abaryogo, kubera amahane, kugira imitwe ikomeye bagiraga kandi nta muntu ubinjiramo ako gace kose gahita kitwa Biryogo.
Undi musaza uvuga ko azi inkomoko y’izina rya Biryogo, ni uwitwa Mushyitsi Leonard (Omar) w’imyaka 73 y’amavuko.
Yagize ati “Uko numvise mu biganiro n’abantu bakuru kuko navutse abaryogo batuye hano, bavugaga ko kugira ngo abo bantu bitwe abaryogo byaturutse ku bantu bari batuye hafi y’ako gace bitwaga Abishongore kuko bishongoraga cyane, maze baza babishongoraho, barabatuka baravuga ngo ni ibigoryi bavuga nk’Ibiryogoryo.(Ibiryogoryo ni inyoni).”
Mushyitsi yakomeje avuga ko ngo haje kuvamo umwe muri abo bishongore ashaka uko afatanya ayo magambo yombi “ibigoryi n’Ibiryogoryo” maze havamo izina ry’ibiryogo, maze bahita babita abaryogo kuva uwo munsi.
Mushyitsi na Kanyamugenge baje guhurira ku kintu kimwe cy’uko abo bantu biswe abaryogo, bakomokaga ku mugabo witwaga Bitungabari wagiraga amahane, utari ashobotse, kandi utaravogerwaga ku buryo umuntu wese wazaga gutura aho hantu yahitaga yitwa umuryogo nawe kuko yabaga aje gutura muri ako gace kandi ubusanzwe kataravogerwaga.
Biryogo ngo yakomeje kwaguka uko abantu baje gutura ahafi y’abo baryogo bagendaga bitwa abaryogo, kugeza aho yagukiye iba nini kandi ubundi yari agace gato kabagamo abantu b’umuryango umwe.
Uko Abayisilamu baje gutura mu Biryogo
Umusaza Mushyitsi Leonard (Omar) asobanura uburyo abayisilamu baje mu Rwanda (Ifoto/Mfuranzima S.)
Umusaza Mushyitsi avuga ko Abayisilamu baje mu Rwanda mu gihe cy’abakoroni, bazanywe n’Abadage bakaza babatwaje imizigo.
Yagize ati “Aba bayisilamu baje baturuka muri Tanzaniya baza ari abacuruzi, kuko baje batwaje Abadage imizigo, maze babatuza ahantu hitwaga mu matongo ( Agace ko munsi ya Ecole Belge, kugeza mu Gakinjiro).”
Yakomeje avuga ko ubwo batangiraga kubaka aho hantu, hatangiye kuza amajyambere nibwo babimuye maze babajyana kuba mu Biryogo.
Uretse aba Batanzaniya, haje kuza n’Bagande n’abandi bantu bo mu mahanga ya hafi y’u Rwanda akaba ariko abayisilamu baje mu Rwanda.
Umusaza Kanyamugenge we avuga ko kubera ko mu Rwanda nta bayisilamu bandi bahabaga, kugeza Abadage ubwo babazanaga, abayisilamu hafi ya bose baba mu Biryogo ari abantu bazaga baturutse mu zindi Ntara baje gusaba akazi muri abo banyamahanga, kuko kugira ngo bakaguhe wagombaga kubanza ukaba umuyisilamu.
Kanyamugenge yakomeje avuga ko uko abo banyamahanga bagiye basaza, abo babaga barahinduye ni bo bahise baba abayisilamu nyabo maze bagenda bigisha n’abandi banyarwanda kugeza ubwo abayisilamu babereye benshi mu Rwanda.
Kanyamugenge ati “Kugira ngo unywe amazi y’umuyisilamu icyo gihe, wagombaga kuba nawe uri we.”
Uko Abayisilamu baje Kwitwa Abaswayire
Umusaza Kanyamugenge avuga ko yabaye mu Biryogo muri icyo gihe ariko ntahindure idini ngo kuko ubusanzwe abantu bahinduraga idini bari abantu babaga baje gushaka akazi kuri abo banyamahanga babaga batishoboye, dore ko bari abacuruzi, abadozi ndetse n’abakanishi, ariko ngo kuko we se yari akize byatumye batajya guhakwa muri abo banyamahanga maze baguma kuba mu idini ryabo ry’abakirisitu.
Ubuswayire ubusanzwe ngo bisobanura uburyarya, kubera ukuntu abo banyamahanga babaryaryaga bakabigisha mpaka bagahinduka, baje kubisigira abo bigishije kugira ngo bazahindure n’abandi, kugeza ubwo abantu babavumburiye kubera ko abo banyamahanga bavugaga igiswayire, bahita bita uburyarya ko ari ubuswayire.
Kanyamugenge ati “Abayisilamu benshi baba mu Biryogo ni abahindutse kubw’abo banyamahanga, abenshi baje bashaka akazi maze baba abayisilamu kugira ngo babone amaramuko.”
Aba basaza bombi, Mushyitsi na Kanyamugenge, bavuga ko abaryogo bo hambere kubera amahana bagiraga, ahantu hose bajyaga gutura hahitaga hafata izina ryabo, ku buryo ubu mu Rwanda hari ahantu henshi hari iryo zina rya Biryogo kubera ko hari abagendaga bimuka, maze aho bagiye hagahita hafata iryo zina.
Aha ni ho habaga umuryango w’Abaryogo (Ifoto/Mfuranzima S.)
Kanyamugenge Joseph avuga uko abantu bahinduraga idini ngo babone amaramuko (Amafoto/Mfuranzima S.)
Aha ni hamwe muho bakorera akazi k’ubukanishi (Mfuranzima S.) Aha ni hamwe muho bakorera akazi k’ubukanishi (Mfuranzima S.)
Izuba
https://inyenyerinews.info/politiki/inkomoko-yizina-biryogo-abaryogo-nimpamvu-abasilamu-bitwa-abaswayire/AFRICAPOLITICSImwe mu Karitsiye zo mu biryogo zizwi cyane yitwa Tarinyota (Mfuranzima S.)
Biryogo ni kamwe mu Tugari tugize Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Ifatwa nk’agace k’abayisilamu kuko hafi y’abantu bose bahatuye ari abasilamu.
Umunyamakuru w’Izuba Rirashe yaganiriye na bamwe mu basaza bavukiye mu Biryogo bamubwira byinshi ku...Placide KayitareNoble
Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS