Inguzanyo ya buruse azishyuzwa yongeyeho inyungu ya 11% ku banyeshuri n’ukubasonga.
Minisiteri y’Uburezi yasinyanyeamasezerano na Banki Itsura Amajyambere(BRD) yegurira iyi banki gucunga inguzanyo y’abanyeshuri biga muri Kaminuza, kikazanayishyuza ku nyungu ya 11%.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri na Kanyankore Alex uyobora BRD, kuri uyu wa Kane, basobanuye ko iyi nguzanyo igiye kujya yihuta kugera ku banyeshuri, ariko na bo bakajya bahita bishyuzwa bakimara kubona akazi,, bageretseho n’inyungu bise ko ari nto.
Yagize ati “Amasezerano ku muntu ku giti cye asinya, muri ayo masezerano ni ho havugwamo inyungu… inyungu rwose yakwa izaherwaho uretse ko ishobora kuzahinduka bitewe n’uko ubukungu buhagaze ariko inyungu tuzaheraho ni 11%, kandi ni inyungu itabyara inyungu.”
Itegeko rigena inguzanyo na buruse ryo kuwa 14/9/2015 risobanura ko umuntu akigera mu kazi bitarenze iminsi irindwi ahita amenyesha umukoresha we mu nyandiko ko yigiye ku nguzanyo kitarenze icyumweru agahita amenyekanisha uwo mukozi muri BRD kugira ngo atangire kwishyura.
Kanyankore yavuze ko uwigiye ku nguzanyo atangira kwishyura ari uko abonye akazi, cyangwa se mu byo yinjiza niba yikorera.
Minisiteri y’Uburezi yasobanuye ko kwishyura iyi nguzanyo bireba buri wese, hagendewe ku cyo yinjiza akishyura 10 % by’umushahara we.
Kugeza ubu Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi cyakoraga izi nshingano zo gutanga no kwishyuza inguzanyo, kigaragaza ko abishyura ari mbarwa, kuko hari miliyari zibarirwa muri 70 zitishyuwe.
Igiteye impungenge ariko, kugeza ubu ni uburyo abasabwa kwishyura bose batarasobanukirwa neza, kugeza n’aho hari abishyujwe amafaranga menshi uretse ko Minisitiri w’Uburezi yavuze ko bagomba kuyasubizwa.
Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier, yasobanuye ko iki kibazo cyagaragaye, ariko amakosa atari aya REB, ngo amakosa ni ay’abakoresha batamenyekanishije . Habaruwe amafaranga agera kuri miliyoni 12 yakaswe abantu bararangije kwishyura inguzanyo bigiyeho.
Minisitiri w’Uburezi yanavuze ko abantu batagira impungenge ko inguzanyo igiye kujya yakwa muri banki, ngo bumve ko Leta yabakuyeho amaboko, kuko izakomeza kujya ikurikirana.
Yanijeje ko ubu amafaranga agiye kujya ava muri BRD ahita agera kuri konti y’umunyeshuri , nta zindi nzira ndende anyuzemo, bigakemura amarira yahoragaho y’abataka itinda rya buruse.
Nyuma y’isinywa ry’aya amasezerano, hagiye gukurikiraho ihererekanyabubasha hagati ya REB na BRD, iyi banki inamenye abo igiye gukurikirana mu kwishyuza hagendewe ku masezerano bari baragiranye na leta bagurizwa.
Mu kwishyuza, iyi banki iteganya gukorana n’Ikigo cy’imisoro n’Amahoro, Urugaga rw’Abikorera n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwishingizi ( RSSB) mu gutahura abafite icyo binjiza batishyuraga amafaranga bagurijwe biga muri kaminuza, batangire kwishyuzwa.
Amasezerano Minisiteri yasinyanye na BRD azamara igihe cy’imyaka icumi. Leta nishake amafaranga cyangwa ishyireho agaciro EDUCATION FUND. Kuburyo abanyeshuri bazajya bishyura inyungu ya 1% cyangwa nta nyungu kandi ku bantu bishoboye gusa.
https://inyenyerinews.info/politiki/inguzanyo-ya-buruse-azishyuzwa-yongeyeho-inyungu-ya-11-ku-banyeshuri-nukubasonga/AFRICAPOLITICSMinisiteri y’Uburezi yasinyanyeamasezerano na Banki Itsura Amajyambere(BRD) yegurira iyi banki gucunga inguzanyo y’abanyeshuri biga muri Kaminuza, kikazanayishyuza ku nyungu ya 11%. Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri na Kanyankore Alex uyobora BRD, kuri uyu wa Kane, basobanuye ko iyi nguzanyo igiye kujya yihuta kugera ku banyeshuri, ariko na bo bakajya bahita...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS