Ingabo z’u Rwanda n’iza DRC zakozanyijeho
Mu gitondo cyo kuri uyu wagatatu taliki ya 11 Kamena habaye imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Congo (FARDC) ahitwa Kanyesheza kuri kilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma , ku mupaka w’ibihugu byombi aho barasanye nk’uko byemezwa n’abatuye aho. Ngo iyi mirwano ikaba yari yoroshe , ikaba yatangiye saakumi z’igitondo ikarangira saambiri n’igice.
Ngo ababa baguye muri ubu bushamirane ntibaramenyekana umubare gusa umwe mu baturage akaba yavuze ko umusirikare umwe wa Congo afite kuba yahasize ubuzima aho yemeza ko aba basirikare bapfuye ikibazo cy”imipaka igabanya ibihugu byombi.
Guverineri wa Nord Kivu Julien Paluku akaba yatagarije Jeune Afrique ko iyi mirwano itari ikomeye ati’’Iyi ntabwo ari intambara umuntu yavuga ko yahanganishije ingabo z’ibihugu byombi, bwari ubushamirane bworoshye gusa hari gushakishwa impamvu yaba yateye kurasana hagati y’aba basirikare’’
Abanyekongo bakaba bakomeje kuvuga ko ari ingabo z’u Rwanda zashotoye iza Kongo.
Gusa kugeza ubu uwaba yatangije imirwano hagati y’impande zombi ntabwo aramenyekana dore ko umwe mu baturage yavuze ko mbere y’uko amasasu atangira kuvuga habanje kubaho guterana amagambo.
Mu mezi 10 ashize abasirikare 16 ba Congo bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bavuga ko binjiye mu Rwandabatazi ko bageze ku butaka bw’u Rwanda. Aba bagiye basubizwa iwabo mu mahoro.
Source :Jeune Afrique