Kuri uyu wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru ko rukatira Ingabire Victoire igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 1,400,000 kuko basanze ahamwa n’ibyaha bitandukanye birimo kugira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba. Ni urubanza rumaze amezi 6 ruburanishwa.

Mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu bake biganjemo abanyamakuru, aho Ingabire n’abunganizi be batigeze bagera mu rukiko kuko hashize iminsi batangaje ko batazongera kwitaba urukiko ndetse ko batazagira icyo batangaza ; ariko abantu bane baregwa mu rubanza rumwe na Victoire Ingabire bo bitabye urukiko ; abo ni Maj. Uwumuremyi Vital, Lt. Col. Nditurende Tharcisse, Lt. Col. Habiyaremye Noel na Capt. Karuta Jean Marie Vianney.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwasanze Ingabire ahamwa n’ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, gukurura amacakubiri n’ivangura, kwamamaza nkana ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi bw’igihugu, kurema umutwe w’ingabo ugamije ibitero ndetse n’ubwishinjacyaha mu kugirira nabi ubutegetsi buriho binyuze mu guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nyuma yo kumva ibyifuzo by’ubushinjacyaha, Urukiko Rukuru rwatangaje ko kuba urubanza rumaze amezi hagati y’atandatu n’arindwi ari mpamvu bizabafata iminsi kugira ngo urubanza rusomwe, hatangajwe ko uru rubanza rusazomwa kuwa Gatanu tariki 29 Kamena 2012, saa tanu z’amanywa.

Abaregwa mu rubanza rumwe na Ingabire buri wese yasabiwe igifungo cy’imyaka 10

Abandi bantu bane baregwa mu rubanza rumwe na Ingabire barimo Maj. Uwumuremyi Vital wasabiwe n’ubushinjacyaha igifungo kingana n’imyaka 10 kuko basanze ahamwa n’ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba, kujya mu bitero bigamije kugirira nabi igihugu no kurema umutwe w’ingabo ugamije gutera igihugu. Abandi ni Lt. Col. Nditurende Tharcisse, Lt. Col. Habiyaremye Noel na Capt. Karuta Jean Marie Vianney bose bashinjwa ibyaha bijya gusa byo kuba mu mutwe w’iterabwoba, basabiwe nabo igifungo cy’imyaka 10.

Abo bane baregwa mu rubanza rumwe na Ingabire bo bagiye bemera ibyaha baregwa ndetse basaba imbabazi..