Kizito Mihigo, imbere y’abanyamakuru, yemera ko yakoranaga n’imitwe ishaka guhirika Leta y’u Rwanda (ibumoso), n’Umuyobozi wa RBA Arthur Assimwe (iburyo) (Amafoto/ Kisambira T)
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA (cyahoze cyitwa ORINFOR), bwashyize mu kato ibihangano byose bya Kizito Mihigo.
Nta ndirimbo ya Kizito cyangwa se ikindi kintu arimo icyo ari cyo cyose cyemerewe gucishwa mu bitangazamakuru bya RBA.

Ibitangazamakuru bya RBA bivugwa aha ni Televiziyo y’u Rwanda cyo kimwe na Radio Rwanda n’amashami yayo yose ari yo Magic FM, Radio Rwanda-Inteko, RC Huye, RC Nyagatare, RC Musanze, RC Rubavu na RC Rusizi.

Umuyobozi wa RBA, Arthur Assimwe, amaze kubwira BBC Gahuzamiryango ko RBA idashobora guha umwanya umuntu nka Kizito ukekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu kandi nawe akaba abyiyemerera.

Kizito w’imyaka 32 y’amavuko, ari mu itsinda ry’abantu bane baherutse gutabwa muri yombi na Polisi bakekwaho gukorana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, FDLR na RNC.

Aya makuru y’imikoranire na FDLR yatunguye benshi kuko Kizito yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi FDLR ukaba ari umutwe ushinjwa kugira uruhare muri iyo Jenoside yahitanye abasaga miliyoni, barimo n’umubyeyi we.

Kizito, umuyobozi wa Radio Amazing Grace Cassien Ntamuhanga, umudemobe witwa Dukuzumuremyi Jean Paul n’umudamu witwa Niyibizi Agnes, bemeye ibyo baregwa imbere y’itangazamakuru.

Bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gushaka kwivugana abagize Guverinoma y’u Rwanda.

Uko ari bane baraye bashyikirijwe ubushinjacyaha. Polisi iravuga ko ikomeje iperereza ku bandi bantu bakekwaho kugira uruhare muri uyu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda cyasohoye inkuru y’ubushakashatsi ngo cyakoze ku ruhare rutaziguye rwa Kizito mu mugambi wo guhirika Leta y’u Rwanda. Ni inkuru ndende igaragaramo ubutumwa bugufi butandukanye bivugwa ko Kizito yagiye yohererezanya n’umuyobozi wa RNC, Callixte Nsabimana alias Sankara, bategura umugambi wo kwivugana abayobozi bakuru b’u Rwanda ku kagambane k’umunyamakuru wa BBC, Venuste Nshimiyimana.
Kizito aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa, yakatirwa igifungo cy’imyaka idashobora kujya munsi ya 15.
Twitter: @JanvierPopote
Placide KayitarePOLITICSKizito Mihigo, imbere y’abanyamakuru, yemera ko yakoranaga n’imitwe ishaka guhirika Leta y’u Rwanda (ibumoso), n’Umuyobozi wa RBA Arthur Assimwe (iburyo) (Amafoto/ Kisambira T) Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA (cyahoze cyitwa ORINFOR), bwashyize mu kato ibihangano byose bya Kizito Mihigo. Nta ndirimbo ya Kizito cyangwa se ikindi kintu arimo icyo ari cyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE