Imyigaragambyo yose yerekezaga n’iyakorerwaga kuri Ambasade y’Ubwongereza yahagaritswe
Imyigaragambyo imaze yari imaze icyumweru ibera mu Mujyi wa Kigali cyane cyane imbere y”ibiro by’Ambassade y’Ubwongereza, igamije kwamagana icyemezo cyafashwe n’ubutabera bw’Ubwongereza cyo gufungira Lt Gen Karenzi Karake ku butaka bwacyo, yahagaritswe bisa nk’ibitunguranye kuri icyi cyumweru, nyuma y’umwanzuro n’icyemezo cy’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali..
Amakuru y’ihagarikwa ry’iyi myigaragambyo yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru nyuma y’amasaha make abagize Inteko Ishinga Amategeko/ Imitwe yombi bahavuye, aho bari bagiye kwifatanya n’abandi Banyarwanda bamaze iminsi bamwe baharara, abandi bahirirwa ndetse banasimburana umunsi ku munsi.
Ni nyuma y’iminota mike Abadepite n’Abasenateri bakubutse imbere y’ibiro by’Ambasade y’Ubwongereza i Kigali
Ngo icyi cyemezo cyo guhagarika imyigaragambyo cyaba cyafashwe nyuma y’uko byagaragaraga ko iyi myigaragambyo ikomeje kubangamira cyane abatuye hafi ya Ambasade y’Ubwongereza, abahakorera ndetse n’abahagenda, aho bamwe bari bamaze iminsi bandikira ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bagaragaza ko babangamiwe, aho Umujyi wa Kigali, Polisi n’izindi nzego nkuru z’igihugu baba baricaye bakabifataho umwanzuro.
Uyu mwanzuro waje kumenyeshwa abari baharaye n’abahazindukiye kuri icyi cyumweru, mu buryo busa nk’ubwabatunguye, aho Umuyobozi w’Umujyi Fidele Ndayisaba yaje kubasaba ko bahagaraka kwigaragambya, bityo bakaba bakomeza kugaragaza ibyifuzo byabo mu bundi buryo.
Mu kiganiro kirambuye na Makuruki.rw kuri telefoni, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yemeje aya makuru ko imyigaragambyo yahagaritswe, aho yatumenyesheje ko basanga ijwi ry’abaturage ryarumvikanye, ubu hakaba hashobora kurebwa ubundi buryo bwo kugaragaza ibyifuzo burimo kwandika cyangwa se kubicisha mu miryango itandukanye u Rwanda rurimo.
Tubajije Meya Ndayisaba impamvu baba bahisemo guhagarika imyigaragambyo nyuma y’iminsi ibiri avuze ko bazakomeza kugeza igihe Lt. Gen Karenzi ageze ku kibuga cy’Indege i Kanombe, Meya yavuze ko ijwi ry’abaturage ryumvikanye kandi ko bazabikomeza mu bundi buryo.
Mayor Fidele Ati “…barakomeje, uyu munsi turi ku cyumweru, nabivuze ku wa 5 barakomeje, kandi gukomeza kugaragaza aho bahagaze.., gukomeza kubwira abo Abanyarwanda babwira bose ibyo tutemera, ibyo byo bizakomeza no mu bundi buryo […] ntabwo ubwo buryo ari bwo bukoreshwa bwonyine, nyuma yo gusuzuma twasanze ibyiza ari uko abantu bakomeza mu bundi buryo, kandi ikigaragara ni uko ijwi ry’Abanyarwanda ryumviswe, nibiba ngombwa kongera gukora manifestation, nabyo hakagira ababisaba tuzabisuzuma, ariko ni byo twari twabivuze ko bizakomeza, ariko uyu munsi tumaze kubijyaho inama na polisi, tukareba n’ibindi bibazo.., kuba iriya mihanda yombi na biriya bice byakomeza gukorerwamo imyigaragambyo idahagarara, twasanze ibyiza byakomeza mu bundi buryo”.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali tumubajije niba abaturage bahise bemera guhagarika iyi myigaragambyo kandi bo bifuzaga gukomeza kugeza Lt. Gen Karenzi agarutse, Meya Ndayisaba yabwiye Makuriki.rw ko abaturage b’Umujyi wa Kigali ari abaturage bumvikara ko bahise babishyira mu bikorwa.
Ibi kandi ngo birareba buri wese yaba ari ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga byose byateguraga imyigaragambyo bikayisoreza kuri Ambassade y’Abongereza ko kuva uyu munsi bihagaritswe, keretse abazabisabira uburenganzira bikabanza bigasuzumwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.
Lt Gen Karenzi Karake yafatiwe ku kibuga cy’indege mu Bwongereza kuwa 20 Kamena 2015, kubera impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho n’umucamanza wo muri Esipanye, Fernando Andreu.
Lt Gen Karenzi Karake ari ku rutonde rw’abasirikari bakuru 40 b’u Rwanda bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi n’uyu mucamanza mu mwaka wa 2008.
Nyuma y’itabwa muri yombi rye hahise hatangira imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse bamwe biyemeza kwimukira kuri Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda aho bavugaga ko bazahava uyu Musirikare mukuru agarutse mu gihugu cye.
Lt Karenzi ariko yaje kwemererwa kurekurwa akajya yitaba Urukiko ari hanze, ariko ntarenge ubutaka bw’iki gihugu nyuma y’uko u Rwanda rutanze ingwate y’amafaranag y’u Rwanda asaga Miliyari