Umutekano mucye n’umwuka utari mwiza mu gihugu cy’u Burundi, bikomeje gutuma amahanga asabira abaturage b’iki gihugu, imyigaragambyo ikaba ikomeje ku ruhande rw’abamagana Perezida Nkurunziza wemejwe nk’umukandida w’ishyaka rya CNDD – FDD riri ku butegetsi, ubu amaradiyo yigenga mu Burundi akaba yafunzwe ndetse hari n’abantu bishwe muri iyi myigaragambyo.

Nyuma y’uko Pierre Nkurunziza yemejwe n’ishyaka rye rya CNDD-FDD nk’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, abatavuga rumwe nawe bahise bategura imyigaragambyo yabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Mata 2015, imyigaragambyo yabayemo guhangana bikomeye hagati y’abashinzwe umutekano n’abigaragambyaga, ndetse abantu babiri bigaragambyaga bakaba barashwe bahasiga ubuzima, mu gihe abatari bacye nabo bakomerekeye muri iyi myigaragambyo.

Radiyo zigenga kandi zo muri iki gihugu zafunzwe zibuzwa kuvugira mu Ntara zose z’u Burundi zishinjwa na Leta gukwirakwiza amakuru agumura abaturage, ubu zikaba zibasha kumvikana gusa mu mujyi wa Bujumbura, izafunzwe ku ikubitiro zikaba ari RPA, Bonesha na Isanganiro FM.

Habayeho guhangana hagati y’abigaragambyaga n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’urubyiruko rwa CNDD – FDD

Nyuma y’ibi byose, haravugwa gukuka umutima kw’abaturage bo muri iki gihugu ndetse abatari bacye bakaba batangiye guhunga, bakaba bakurikiye bagenzi babo bari bamaze kugwira mu mahanga harimo no mu Rwanda ahabarirwa impunzi kugeza ubu zirenga ibihumbi cumi na bitanu.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSUmutekano mucye n’umwuka utari mwiza mu gihugu cy’u Burundi, bikomeje gutuma amahanga asabira abaturage b’iki gihugu, imyigaragambyo ikaba ikomeje ku ruhande rw’abamagana Perezida Nkurunziza wemejwe nk’umukandida w’ishyaka rya CNDD - FDD riri ku butegetsi, ubu amaradiyo yigenga mu Burundi akaba yafunzwe ndetse hari n’abantu bishwe muri iyi myigaragambyo. Nyuma y’uko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE