Ngiyo intego nyayo ya FPR mu marenga yaciriye abaturage b’i Gakenke igihe yabahaga ngo inka
Ubutumwa burimo ni ubugira buti: “FPR izababoha, ibashyire ku ngoyi nkuko iyi nka yaboshywe n’imigozi iri mu mabara ya FPR. Nyuma yo kubaboha tuzabagira inka mu mitwe ziragizwa inkoni.”

Ku ya 27 Ukwakira 2012, FPR izizihiza imyaka 25 imaze ngo ibayeho. Ubu mu gihugu hose hari imyiteguro yo kwizihiza iyo sabukuru kuri FPR n’abambari bayo. Naho ku banyarwanda benshi, kuzaba ari ugutonyora umufunzo ugenda urushaho kumunga imitima y’abanyarwanda. Ibikomere abanyarwanda batewe na FPR ntibyigeze biba n’inkovu byibuze. Ahubwo FPR yakomeje gutoneka no gushinyagurira abanyarwanda, bya bikomere ibyongeramo umwanda, imbaragasa, inda n’amavunja kugeza aho bibaye imifunzo. Abashatse bose kuvugutira ibyo bikomere n’imifunzo umuti ngo babyomore; FPR -ubu yahindutse agatsiko ka Kagame kuva aho ayinjiriemo-abo yasanzemo yabigijeyo abandi arabica, nokubabafunga naho abanyamahirwe bakarusimbuka berekeza ishyanga. FPR ntiyashizwe, abarusimbukiye mu rwababyaye yabakurikiranye ishyanga iratsemba, irica irasizora na n’ubu ikibagera amajanja.
Ya mahoro, ya majyambere, ya demokarasi ngo na bwa bumwe FPR ishingwa yavugaga ko izageza ku banyarwanda; byabaye baringa. Ibiri amambu byahumiriye ku mirari igihe cya ya mafuni yakubitwaga bamwe bazize amashuri, inkomoko naho bakuriye. Ibi byiyongeraga ho n’ibindi byaha FPR yakoraga na nubu igikora birimo ibyibasira inyoko-muntu, ibyaha by’intambara ndetse n’iby’itsembabwoko. Maze bya byizere birayoyoka ndetse no mu ngabo za FPR, haba mu ishyamba haba na nyuma yo gufata ubutegetsi.
Kimwe mu bintu by’agahomamunwa abanyarwanda bazirikana kuri iyi myaka 25 ya FPR, ni uko ari ishyaka ryashyize imbere kumena maraso y’abana b’u Rwanda. Nta narimwe FPR yigeze ishyira imbere umubano mwiza, umushyikirano, amahoro, ubwumvikane, ubumwe, ubwiyunge, demokarasi n’iterambere.
FPR yahisemo inzira ya gashoza-ntambara kuva yabaho. Ibi bishimangirwa n’uko ku ya 1 Ukwakira 1990, FPR yahisemo gushoza intambara aho kurindira ibyari kuva mu mishyikirano yari iteganyijwe kuba mu Ukuboza 1990 hagati ya Leta y’u Rwanda yari iyobowe na Habyarimana, Leta ya Uganda na UNHCR. Iyo mishyikirano ikaba yarashoboraga kuvamo umuti ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda zari zimaze imyaka isaga 30 ishyanga.
Ikindi kandi ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana byarashobokaga cyane ko bwari kuvaho biciye mu nzira y’amatora adafifitse. Ibyo byananirana ndetse n’ikibazo cy’impunzi kinaniranye, wenda uburyo bw’imirwano bwari gukoreshwa ariko hashyizwe imbere kurengera ubuzima bw’abanyarwanda kandi hagakorwa igishoboka cyose iyo ntambara igahitana bake cyane.
Icy’uko intambara yahitana bake, FPR cyo yagiteye umugongo kuva kera. Ibi byagaragaye cyane cyane muri Mata 1994. Icyo gihe i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye habereye inama yo kureba ko hakongerwa ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda zikaba zari gufasha abantu bicwaga n’impande zombi zarwanaga. FPR mu ijwi rya Kagame yarivugiye ati: “Umusirikare w’Umuryango w”Abibumbye uzakoza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda ngo aje gutabara abaturage; ingabo za FPR zizamwirenza.” Aya magambo yatumye ibihugu byinshi bihagarika kohereza ingabo mu Rwanda kuko babonaga ko byaba nko muri Somaliya ku banyamerika cyangwa bikaba bibi kurushaho kuruta ibyabereye muri Camp Kigali ku babiligi.
Ese FPR idaha agaciro ubuzima bw’abanyarwanda, ubu yibutse kubwira abanyarwanda ijambo “agaciro” nyuma yo gukomanyirizwa kubera umururumba wayo utuma ihora ishoza intambara ikanamena amaraso y’inzirakarengane? Nyuma y’imyaka 25 ako gaciro kagaragarira mu kunyunyuza abanyarwanda utwabo ngo barashyira utwo bagokeye mu bigega byo gushoza intambara hejuru yo kubakenesha? FPR se ifite imitungo y’ikirenga yakuye mu gusahura igihugu no mu minyago yashimuse hamenetse amaraso y’abana b’abanyarwanda yo yatanzemo iki muri icyo kigega?
Nyuma y’imyaka 25, abo ba Rukarabankaba ba FPR birundanyijeho imitungo hamenetse amaraso y’abana b’abanyarwanda. Mu banyarwanda ubutindi buranuma, abapfakazi n’impfubyi nta kirengera bagira, ababyeyi basigaye ari inshike, imiryango hasigaye ngerere, abantu ni Nyakamwe na Nyamwigendaho.
FPR ishingwa yabeshye ko ifite intego 8 arizo: Gusubizaho ubumwe bw’abanyarwanda; kubungabunga ubusugire bw’igihugu n’umutekano wa rubanda n’ibyabo; gushyiraho ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi; guteza imbere ubukungu bw’igihugu hashingiye ku mutungo kamere; kurandura ruswa, ikimenyane n’inyerezwa ry’umutungo w’igihugu; guteza imbere imibereho myiza y’abaturage; gukuraho impamvu zose zikurura ubuhunzi no gucyura impunzi zose z’abanyarwanda; guteza imbere ububanyi n’amahanga bishingiye ku bwubahane, ubutwererane n’ubufatanye mu by’ubukungu.
Nyuma ya bino binyoma umunani, FPR yongeyeho indi ngirwa-ntego-baringa ariyo ngo yo kurwanya itsembabwoko n’ingengabitekerezo yaryo.
None ubu igihugu cyuzuye imiborogo, ubuhunzi, itotezwa, akarengane, ihohoterwa, ubugome, amaganya, umwiryane, urwikekwe, ubusambo, ubusahuzi, umururumba, ubwicanyi, iyicarubozo, igitugu, ikimenyane, ruswa, irondamoko n’ironda-karere, ubwirasi, agasuzuguro, ikinyoma, umunyururu, ingoyi, ubutindi, kwanduranya, amatiku, ishyari, urwango, inzigo n’ibindi byinshi biteye isoni n’ agahinda. Ibi ni byo abambari ba FPR bizihiza muri iyi myaka 25. Kandi nta kabuza kuko ubundi ni yo gahunda FPR yari ifite kandi na n’ubu igifite nk’uko bigaragara mu marenga y’iriya foto iri hejuru; ureke bimwe baba babeshya.
Mu rwego rwo gutsindagira ukuri kw’impamo, tuzerekana mu nyandiko zizakurikiraho -mu buryo buzira amakemwa- ukuntu buri imwe muri ziriya ngirwa-ntego-baringa icyenda FPR ibeshya ko igenderaho ari ikinyoma gikwiye gukubitirwa ahabona. Maze twese hamwe nk’abitsamuye twambure umugome ingoma yandavurane induru dore ko indamu ye ari ukwanduranya.

MUPENZI

Placide KayitarePOLITICSNgiyo intego nyayo ya FPR mu marenga yaciriye abaturage b’i Gakenke igihe yabahaga ngo inka Ubutumwa burimo ni ubugira buti: “FPR izababoha, ibashyire ku ngoyi nkuko iyi nka yaboshywe n’imigozi iri mu mabara ya FPR. Nyuma yo kubaboha tuzabagira inka mu mitwe ziragizwa inkoni.” Ku ya 27 Ukwakira 2012, FPR izizihiza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE