Impunzi Zahebye Gen Kayumba Nyamwasa ngo nawe ni hoyi hoyi
Bamwe mu bayobozi b’umuryango Rwanda National Congress barimwo guhulira mu gihugu cya Afurika Yepfo aho bitabye General Kayumba Nyamwasa wabahamagaje huti huti nyuma yamacyimbirane ari hagati yabo, ibi bije bikurikira ifungwa niyicwa ryabamwe mubayoboke babo hirya no hino kwisi.
Mu bibazo bigomba kwigwaho harimwo ifungwa ryabamwe mu bayoboke babo batawe muri yombi mbere ya matora ya perezida wa Republika Paul Kagame, abayoboke ba RNC bati turahohoterwa aho duhise hose twamamaza RNC mu karere ndetse tukicwa, bati ikibazo nuko tudafashwa kandi batwemeza ko turimwo gukorana ndestse bakatwemeza ko afande Kayumba azi neza ko akazi dukora dukeneye ubufasha.
Nyuma y’ifungwa rya Rwalinda benshi batwemeje ko yanafungishsije afande Nkubana twayobewe uwo twakwizera mu karere, kuko Kayumba bavuga ko yemeraga Rwalinda kandi akanemera Major Nkubana, nonese ko batubwira ko Nkubana yatanzwe na Rwalinda?
Tubabajije icyo boherejwe I rwanda gukora mu matora bavuze ko batabivugira kuri Telephone, bati hari mission twagiyemo aliko ntitwavuga iyo ariyo kuri telephone ahubwo mudufashe tuve hano.
Mu gahinda kenshi bati, Ubuse twakwemera nde tugahakanya nde, umwe we ati imfashanyo ziva imahanga ntizigira ingano aliko tukabaho tutanabona imiti cyangwa ibyo turya, Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ubwongereza batanga ibihumbi £6000 buri kwezi naho abatuye America bagatanga ibihumbi $9000 abatuye Canada batanga ibihumbi $10,000 ububirigi bagatanga ibihumbi 9000 bya am euro.
Ati ayo yose yabaga akoreshwa na mubucuruzi bwa makompanyi y’ubwubatsi ya Kayumba na muramu we babinyuza muri Rwalinda wakoranaga na Simon w’umutanzania, bati ayo mafaranga yatangwaga buri kwezi aliko na Major Nkubana yafashwe adafite icyo arya aho yagombaga kurara ndetse ubukene bwagize uruhare rukomeye kwifatwa rye kuko Rwalinda yasaga naho amufasha kandi yagombye kuba ari muri mission ya recruitment.
Rwalinda yakoranaga byahafi na Kigali kandi agakorana byahafi na Kayumba ndetse kubera ubuyobozi bwa Kayumba bucengerwa bikaba bituma adashobora kwizerwa nabandi bahanganye na Kigali. Urugero rukaba ari FDLRL cyangwa se nayandi mashyaka byakomeje gukemanga imikoranire ye yahafi na Gen James Kabarebe kuko bose bakoresha iperereza rimwe, nubwo bwose abanyamuryango ba RNC bakomeje kugira ubwumvikane buke aliko haricyo bumviakanaho, bati Gen Kayumba ibye ntibisobanutse kimwe na Rudasingwa aradukuramo amafaranga aliko tugomba gushaka ibisubizo.
Bamwe mubayoboke ba RNC batangajwe n’ukuntu batatumiwe mu nama iri Afurika yepfo none ndetse bati ntabwo batwemera, ubundi ikibazo gikomeje kuza hejuru yabyose nukuntu ubwumvikane bwabo nabandi bahanganye na Kigali bikomeje kunaniranwa.
Bamwe mu bayoboke ba RNC bagiye I rwanda mu matora batangaza ko batereranywe nababohereje ndetse bamwe muribo barafungwa kandi icyabajyanye I rwanda kitararangira, bati abatwohereje ntimuzavuge amazina yabo kubera impamvu zumutekano aliko dukeneye ubufasha. Abayoboke ba RNC bari ku mugabane w’iburayi bamaganye ukuntu Gen Kayumba atumiza inama batazi kandi batanga inkunga buri kwezi itanagira ibisobanuro.
Rwalinda asize abana nabagore batabarika, naho amafaranga RNC yatangaga y’imfashanyo yose asigaranywe na Simon Umutanzania muri Kompanyi y’ubwubatsi yashyize mumazina ya Rwalinda ufunze azira gukorera Kigali.
Undi nanone ufunze akaba afunganywe n’injiji zikorera Kigali zihisha muri RNC ni Consul iribagiza, Jean paul Ndakyebuka, Tuyishime Desire, Kagabo Diallo, na Claude bavugako ari umurundi.
Consul Iribagiza telephone ye ikaba ngo yerekana ko yavugananaga cyane nabayobozi ba RNC kandi akanavugana na Kigali ndetse ngo yateguraga n’ubukwe n’umwe mubayoboke ba RNC kuko yari arimwo kubiba amakuru abizeza ubukwe.
Mukamusoni Edith
https://inyenyerinews.info/politiki/impunzi-zahebye-gen-kayumba-nyamwasa-ngo-nawe-ni-hoyi-hoyi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/faustin-kayumba-nyamwasa-and-paul-kagame.jpg?fit=512%2C384&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/faustin-kayumba-nyamwasa-and-paul-kagame.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSBamwe mu bayobozi b'umuryango Rwanda National Congress barimwo guhulira mu gihugu cya Afurika Yepfo aho bitabye General Kayumba Nyamwasa wabahamagaje huti huti nyuma yamacyimbirane ari hagati yabo, ibi bije bikurikira ifungwa niyicwa ryabamwe mubayoboke babo hirya no hino kwisi.
Mu bibazo bigomba kwigwaho harimwo ifungwa ryabamwe mu bayoboke babo batawe...Placide KayitareNoble
Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
I have noticed that your website needs some fresh posts.
Writing manually takes a lot of time, but there is tool for this time consuming task, search for; Wrastain’s tools for content