Impunzi z’abanyarwanda ziratabaza hirya no hino mu bihugu bya Afurika
Impunzi z’abanyarwanda ziratabaza hirya no hino mu bihugu bya Afurika
Nahunze urwanda 2015 kubera inkuru z’abantu babulirwaga irengero noneho habaye kiliya kibazo cyo mukiyaga cya rweru bibangombwa ko hali abazungu nabirabira babimbajijeho ko hali abantu babulirwa irengero. Nuko ndabavuga uwanjyanye kubonana nabo yishwe nyuma y,iminsi itatu hali muli 2014 mu kwezi kwa 8 ubwo nanjye nakomeje gukulikiranwa kugeza 2015 mukwezi kwa 3 mpungira muli kenya mu nkambi ya kakuma aliko nkuko bisanzwe DMI zajeyo zinshakisha zikoranye n,umusaza w,umurundi uba ibugesera wadodaga inkweto nawe wali waje ankulikiye avuye nyakivara mpita mpungira kuli UNHCR inairobi bambwirako bampindulira inkambi bakanjyana dadabu ndemera banjyanye yo 30/07/2015 nyuma yahonjyereyeyo bantumyeho DMI imwe yitwa mugabe devide ali kumwe n,uwitwa ton aliko kuko haliya hali mubasomali batashoboraga kugira icyo bankoraho byongeye abo basomali barankundaga byabaye ngombwa ko basubira inyuma kuko ibyali bibazanye byali bibananiye bageze inairobi mugabe yahise ajya kakuma agezeyo yahabaye igihe gito noneho 2916 mukwezi kwa 8 taliki ya 21 hishwe umunyarwanda munkambi ya kakuma bayoberwa uwamwicishije ndababwiranti nimurebe uwo mugabe baramushaka baramubura bambwirako nyuma yo gupfa kuwo munyarwanda yahise atoroka asubira m,urwanda nyuma bongeye kuntumaho umugabo w,umusiramu aza yiyita umucongomani mumazina ya MUHAMEDI RUKUMANI akora ibishoboka byose ngo arebe ko reta ya kenya yamfunga birananirana yemwe banakoresheje n,umugorewe aza dadabu birabananira aliko byageze mukwezi kwa 3 -2017 ntorokera inairobi banga kumfasha yemwe nakomeje urugendo rumeze nk,inzira y,umusaraba kugeza ngeze tanzaniya na uganda naho bakomeza kungendaho nongera gusubira dadabu mpageze nsanga UNHCR yaravanye umwana wanjye umwe kuli manifesite twali 5 batubwirako ngo tuli 4 noneho
Mbajije cyane bamusubizaho aliko barambwira ngo ntabufasha bw,abanyarwanda bukiba muli UNHCR aliko ubwo wawundi wigize umucongomani aza gukomereza aho yali agejeje ubwo mbonye binkomeranye nongera guhungira inairobi banga kunyakira ngo ntarupapuro rw,inzira bampaye runkura munkambi ubwo RASI ni urwego rwareta rushinzwe impunzi ndugiyeho ndusobanuliye rusaba UNHCR kunyumviliza dosiye yanjye ikaba yazannwa hano inairobi mpasanga umugabo w,umunyakenya witwa kahura Daniel akaba aliwe ukuliye protection ya UNHCR aranyumviliza arangije arambwira ngo murwanda sinalinkomeye ngo kuburyo reta yampiga antegeka ngo ko nasubira munkambi ngo nibananze azakoresha police kunsubizayo kungufu nsubira kuli RASI bo barongera bantuma kuli shawulimoyo ni urwego rushinzwe protection murwego rwa reta mpageze nsanga umwe wanyirukanye muli UNHCR ninawe uhali uwanyumvilije nundi amubajije ati ko uyumuntu mbona RASI inyereka ko afite ibibazo tumukorere iki Daniel ati njye naramwirukanye niba adashaka gusubira munkambi nakazike ubwo nagiye muli HRW nabo bafotora impapuro mfite halimo n,urwo nohererejwe na Anastase Gasana asaba reta na UNHCR kundindira umutekano kuko yababwiraga ko nshobora kugilirwa nabi bati tuzavugana na UNHCR aliko maze hafi ukwezi ndara munsi y,urutindo n,umuryango wanjye ikibazo ngo nuko ndi umunyarwanda uwo wigize umucongomani mfite odio ashakishiliza aho bita galisa uyumunsi nawe ali inaorobi sinzi aho aba aliko ninjye agendaho mubishoboye mwantabaliza mwaba mukoze IMANA ibalinde
https://inyenyerinews.info/politiki/impunzi-zabanyarwanda-ziratabaza-hirya-no-hino-mu-bihugu-bya-afurika/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/UNHCR.jpg?fit=960%2C384&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/UNHCR.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSImpunzi z’abanyarwanda ziratabaza hirya no hino mu bihugu bya Afurika Nahunze urwanda 2015 kubera inkuru z’abantu babulirwaga irengero noneho habaye kiliya kibazo cyo mukiyaga cya rweru bibangombwa ko hali abazungu nabirabira babimbajijeho ko hali abantu babulirwa irengero. Nuko ndabavuga uwanjyanye kubonana nabo yishwe nyuma y,iminsi itatu hali muli 2014 mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS