Uyumunsi tariki ya 28.04.2012 Abanyarwanda batuye mu Bwongereza bagera kuli 40 bahuye baganira kuburyo igihugu cyabo cyakwerekeza munzira nzima ya Democracy isesuye.
Iyi nama yateguwe na Justin Bahunga nawe utuye i London ho mu Bwongereza yagize ati, uyumunsi duhuye nk’Abanyarwanda bababajwe n’imiyoborere idahwitse yaranze igihugu cyacu kuva kera. Ati: ‘kuva kungoma ya kyami imiyoborere yigihugu cyacu yaranzwe nubwikanyize, Igitugu ndetse nubugome buvanze na ruswa’.
Mubahateraniye hari higanjemo urubyiruko, abakuru ndetse nabasheshe akanguhe, hagaragayemo intiti nka ba Doctors, Psychologists, Lawyers, Psychiatrists n’abandi.
Intiti mu mateka y’Urwanda akaba ari n’umwarimu murikaminuza Prof. Emmanuel Hakizimana wari mubatumiwe yasobanuriye abanyaRwanda aho ibibazo by’Urwanda byatangiriye n’impamvu ubwumvikane hagati y’amoko byakomeje kuba ikibazo k’ingutu. Ati ingufu abayobozi bagiye bakoresha badahabwa n’itegeko nshinga, ati uburyo imiyoborere yose yaranzwe n’imikorere nkiyo nuko ubuyobozi mubihugu bya Africa usanga bufitwe n’umuntu umwe ndetse ugasanga inteko iriho kubera inyungu zabantu bake cyane. Kubera ubumenyi Professor Hakizimana afite kugihugu ky’urwanda yakomeje gusubiza ibibazo bijyanye naho umuti wamahoro ku moko yose nokudahonyora abatishoboye wava.
Bamwe mubahateraniye bashimishijwe n’uburyo abantu bose bahura batarebye amoko, amashyaka cyangwa amadini.

Umwe mubari bahateraniye yagize ati birashimishije kuko naba FPR barihano baremera ko ibintu bitagenda neza, ati nimureke tuganire dushake umuti naho tuzasiga umurage mubi.

Jonathan Musonera umuhuza bikorwa wa RNC yashimiye abantu bari bahari kuba bitabiriye uwomunsi. Abashimira inama n’inkunga bakomeje gutanga kugirango igihugu cyabo kizongere kibone umuti wokugirango abanyarwanda bose bazagire amahoro. Lt Jeanne Umulisa yagize ati: ‘Urwanda kugirango ruzarangwemo amahoro yaburiwese nuko twese twahaguruka tugafatanya kurwubaka’. Abandi barimo intiti ndetse nur’ubyiruko bagaragaje ubushake bafite bwokumenya amateka yigihugu cyabo, gusobanukirwa igitera inzika n’ubugome butera ubwicanyi, ruswa n’ikinyoma bikoreshwa nubuyobozi bwakomeje gusimburana m’urwababyaye.
Umwe m’urubyiruko yagize ati ikinyarwanda cyangye ni gike ariko mumbabarire nimvangamo ikyongereza, ati iyo umuntu abonye amahirwe yokuyobora abandi ntabwo aba abaye (almighty) kyangwa kamara, ati tugomba gushaka igisubizo kyuko abantu bagira abayobozi bakorera kumategeko kandi nayo akubahwa. Ati ntampamvu ituma amategeko ajyaho kandi atazubahirizwa, yashoje asaba urubyiruko kwiyegeranya bagakorana nabakuru bagashaka umuti w’ukuntu bafasha abatishoboye murwanda, n’abatabasha kwitabariza. Ati: turasabwa gukoresha amahirwe yokuba tukiri kumwe nabakuru tukiga umuco, tukanamenya ibibazo by’igihugu cyacu.
Uwari uhagarariye urubyiruko yagize ati ndasaba ko mwaduha inkunga mwebwe abakuru, tukazahura tukigira hamwe ikibazo ky’umuco kimaze kugenda kitubana ingorabahizi, yasabye abakuru kuzategura ikindi kiganiro kizahuza urubyiruko rwose mubiruhuko by’amashuri.

Umwe mubanyarwanda baribahateraniye yagize ati umunsi abanyarwanda baziyambura umutima wakinyamanswa nibwo bazabana, ati kyera batubwiraga ko Inkotanyi ar’inyenzi, bakavuga ko bazica ndetse bakazimara. Ati ukabona nta muntu ubabazwa nokwica undi, ati ubwicanyi mubanyarwanda kyabaye ikintu gisanzwe, yashoje abasaba kugira (Empathy) kyangwa kwishyira mumwanya wundi. Ati abatuyobora basabwa kubaha amategeko ndetse nibyo itegeko nshinga rivuze bikubahirizwa.
Justin Bahunga asoza inama yashimiye abanyarwanda kuba bari bitabiriye iyo nama, ati birashimishije kuko twe dufite uburenganzira bwokuganira kubibazo by’igihugu cyacu. Ati murwanda ntabwo byorohera abantu bose ariko hano tuganiriye dushobora kubona umuti, ati hano hari abahanga kandi bashyize hamwe bidashingiye kukindi kintu ikyaricyo cyose.
Basabye kuzongera bagahura ibiganiro bigakomeza, maze murwenya rwinshi Justin Bahuga yababajije bose igisubizo babona kizarangiza ibibazo by’urwanda, maze bose bahuriza kuri democracy. Bati democracy idashingiye ku gatsiko, bati ubucamanza bushingiye kumategeko, bati infungwa ntizifungirwe ubusa, nuko inama irahagarikwa bemeza kuzahura ubutaha. Abari bateraniye aho ar’abahutu ar’abatutsi ba sabanye ubona ntakwishisha, maze binyibutsa ijambo rya Martin Luther King wagize ati: ‘ikintu kibi kyambere kwisi n’ubujiji’.

.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Inama-150x150.jpg?fit=150%2C150&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Inama-150x150.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSUyumunsi tariki ya 28.04.2012 Abanyarwanda batuye mu Bwongereza bagera kuli 40 bahuye baganira kuburyo igihugu cyabo cyakwerekeza munzira nzima ya Democracy isesuye. Iyi nama yateguwe na Justin Bahunga nawe utuye i London ho mu Bwongereza yagize ati, uyumunsi duhuye nk’Abanyarwanda bababajwe n’imiyoborere idahwitse yaranze igihugu cyacu kuva kera. Ati:...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE