Madamu JeannetteKagame, ngo arajwe ishinga no kubona urubyiruko rw’u Rwanda ruhinduka abayobozi beza b’ejo hazaza, rugira ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Nyamara Imbuto Foundation n’umuryango akoresha mugusaba amafaranga, yo guhiga abatavuga rumwe na Leta ya FPR. Ubu ntushobora gutandukanya Imbuto Foundation na DMI.

Ubwo yari yitabiriye igikorwa cya mbere cyo gukusanya inkunga igamije guteza imbere ibikorwa bya Imbuto Foundation wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa kane tariki ya 14 Gicurasi 2015, yagaragaje ko ngo intego nyamukuru y’uyu muryango ari ukugira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda.

Nakumiro kuko ntabwo inkunga iterwa Imbuto Foundation igenzurwa ahubwo niyo akenshi ikoreshwa mubintu by’ubutasi  cyangwa imishinga myinshi Jeanette na musazawe  Richard Murefu bashoboramo amafaranga.

Abazungu badasobanukiwe n’ibikorwa bya Jeanette ndetse akabita inshuti z’u Rwanda  ngo zigera kuri 50 n’abagize Umuryango w’Inshuti za Imbuto (Friends of Imbuto), hamwe n’abakobwa bamwe mu bafashijwe n’uyu muryango muri gahunda yawo yo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa nibo bari bitabiriye iki gikorwa.

Madamu Jeannette Kagame nkubusanzwe mugutekinika kugirango yibonere infashanyo yavuzeko Imbuto Foudantion kuva mu mwaka wa 2002, yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gufasha mu bijyanye no kwiga hamwe no guha ubushobozi abana bato n’abakuru n’ababyeyi bahuye n’ibibazo bitandukanye. Ariko ntasobanura niba inkunga ahabwa yose ikora ibintu byayigenewe kuko ntabwo Imbuto Foundation igenzurwa kugira ngo amafaranga yinjiye nayasohotse amenyekane.

Yavuze ko ngo intego ya Imbuto Foundation ari uguteza imbere umuryango nyarwanda. Nyamara abanyarwanda bose baziko Imbuto Foundation ari shami rya DMI kuburyo n’inkunga yose ikora akazi kokuneka abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RPF.

Mukubeshya abantu batamuzi, yagize ati “Twese dushaka ko Isi iba nziza, iyi niyo ntego ya Imbuto Foundation duhereye iwacu. Dukomeje gukora cyane kugira ngo Imbuto ibe umusemburo mu kuzamura abaturage bacu.”

Yongeyeho ko Imbuto Foundation yifuza kubona urubyiruko rw’u Rwanda rubasha kwiga rukagira ubushobozi bwo kwiteza imbere bityo rukavamo abayobozi b’ejo hazaza beza.

Madame Jeannette Kagame yagaragaje kandi ko uko imyaka yagiye ishira yagiye yishimira kuba umubyeyi n’umuyobozi w’uyu muryango. Ahubwo Jeanette abakuzi bakuzi nk’umubyeyi gito, utagira isoni zokwica ababyeyi ugasiga abana b’infubyi.

Yagize ati “Uyu muryango wari ukivuka mu gihugu kikiyubaka waje kuba mugari uko umuntu atabitekerezaga. Ibi byose bisaba urukundo, ubushobozi no kugira icyizere ku mahirwe y’ejo hazaza.”

Ashimangira urukundo awufitiye, yavuze ko  ngo afata Imbuto Foundation nk’umwana we wa gatanu.

Yabwiye abaribamuteze amatwi ngo buri mwaka, Imbuto Foundation itanga buruse nibura 1000 ku banyeshuri batishoboye ikanahemba abakobwa b’abahanga babaye aba mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta muri gahunda yayo yo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa. Nyamara buruse inyinshi zihabwa inshuti, abavandimwe, n’abayoboke ba RPF ndetse abenshi baba bishoboye.

Umuryango “Friends of Imbuto” watangijwe mu mwaka wa 2014 muri Leta ya Massachusetts (Imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika) nk’umuryango udaharanira inyungu ugamije gufasha ibikorwa bya Imbuto Foundation. Kuri Jeanette ngo Friends of imbuto, uzafasha Imbuto kugera ku ntego zayo z’igihe kirekire zo gutanga inkunga ziciriritse.

Imbuto Foundation  ngo igira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho y’abanyarwanda yaba mu burezi, ubuzima n’ibindi. Ariko turasaba Friends of Imbuto kuzajya bakurikiranira hafi inkunga batanga kuko idakoreshwa nkuko Jeannette ababwira.