Imbaga yaturutse impande z’Isi yitabiriye umuhango wo gusezera kuri Nelson Mandela
Mu mvura iringaniye, kuri uyu wa 10 Ukuboza 2013 nibwo abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse hirya no hino ku Isi bateraniye mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho basezera kuri Nyakwigendera Nelson Mandela watabarutse tariki 5 Ukuboza.
Muri sitade ya Soccer City mu gace ka Soweto muri Johannesburg hateraniye abakuru b’ibihugu na za guverinoma bakabakaba 100 ndetse n’abaturage ; abirabura, abazungu n’abo mu bundi bwoko bo muri uyu mujyi bitwaje imitaka kubera imvura, bafite amafoto ya Nelson Mandela baje kumwunamira bamusezeraho mbere y’uko azashyingurwa tariki 15 Ukuboza ku ivuko rye i Qunu.
Umwe mu babanye na Mandela muri gereza igihe kirekire yatanze ubuhamya agaragaza ubutwari bwa Nyakwigendera ndetse n’urugendo bakoze nk’abari bagize ishyaka rya ANC (African National Congres) Mandela yabereye umuyobozi mukuru.
Abagejeje ijambo kuri iyi mbaga barimo Perezida wa USA, Barack Obama wari uhagarariye Amerika ya ruguru, Perezida Dilma Russeff wa Brezil na Raoul Castro wa Cuba bahagarariye Amerika y’Epfo, Visi Perezida Li Yuanchao na Pranab Kumar Mukherjee bahagarariye Aziya, Perezida Hifikepunye Lucas Pohamba wa Namibia.
Mzee wacu we arihe?