Imbabazi za M23 zigiye guhagurutsa abayobozi ba Kongo berekeze mu nkambi muri Uganda
Kuva mu cyumweru gishize, Leta ya Kabila yatangiye gahunda yo kubahiriza itegeko ritanga imbabazi ku bahoze ari abarwanyi b’ umutwe wa M23 n’ abandi barwanyi bo mu mitwe itandukanye. Muri iyi minsi intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ritegerejwe i Kampala, ahari impunzi z’ abari abarwanyi ba M23 ngo harebwe abandi bemererwa izo mbabazi.
Abahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda no muri Uganda
Umukozi muri ambasade ya Kongo-Kinshasa i Kampala, Jean Pierre Massala (Chargé D’affaires )yatangaje ku munsi w’ ejo ko intumwa ziturutse muri Kongo zigomba kubonana na Dr. Crispus Kiyonga, ni umunyayuganda wafashaga impande zari mu biganiro bya Kampala umwaka ushize, ndetse bakabonana n’ abahoze mu mutwe wa M23 baherereye mu gihugu cya Uganda.
Perezida wa Kongo-Kinshasa Joseph Kabila
Abarwaniraga uruhande rwa M23 batangaje ko baretse intambara mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, nyuma yo gukubitwa inshuro n’ ingabo za kabuhariwe zafashije iza Kongo ku rugamba. Ni bwo Jenerali Sultan Makenga n’ abarwanyi 1600 bahise bahungira mu gihugu cya Uganda. Nyuma yahoo gato ni bwo i Nairobi hashyizwe umukono ku masezerano hagati y’ impande zombi, aho babifashijwemo n’ abayobozi bo mu karere: International Conference on theGreat Lakes Region (ICGLR).
Benjamin Mbonimpa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umutwe wa M23 yatangaje ko babonye ubutumwa buturutse muri ambasade yabo i Kampala ko hari impapuro zuzuzwa n’ abarebwa n’ izo mbabazi. Mbonimpa akomeza avuga ko bagenzi babo batatanye hirya no hino mu nkambi haba mu Rwanda ndetse no muri Uganda. Akomeza avuga ko bari mu biganiro na ambasade kugira ngo aho bagenzi babo bari hose bashobore kugezwaho izo mpapuro, ariko asobanura ko badafite uburyo bwo kuzenguruka muri ibi byose.
Abarwanyi ba M23 ariko basabwe kwihangana kubera izi nzira zinyurwamo, ariko na none bizezwa ko bazakomeza guhabwa amakuru ya ngombwa ku bijyanye n’ izi mbabazi.
Emmanuel Nsabimana – imirasire-.com