Ikinamico y’ ingirwa mwiherero wa 15.
lDore uko bigenda :
Ingirwa bayobozi ba Kagame ( ibisahiranda, inkomamashyi n’abidishyi) bahuruzanwa ibikabyo bambaye imyenda ya detente na souplesses bakurura twa tuvalisi tugezweho dukoreshkwa mu ngendo ngufi, ubundi bakajya hariya bagafata amapauses bakorana mu intoki, bahoberana, bashinyikana uburyarya bahora bambaye kugirango bashobore kugumana umugati.
Haba hakozwe ibishoboka byose ngo izo ngirwa bayobozi zabahemu zigaragare nkibitangaza by’ ibwami maze iminsi ikurikiye iryo murika gurisha ryabo, Paul Kagame agashimishwa no kubahagarara hejuru akabakerensa apfobya akazi ngo koroshye aba yabahaye kakabananira .
Nta mwaka numwe muri iyi 15 uyu mwiherero umaze twari twumva hari numwe ugira igikorwa na kimwe ashimirirwa, uretse Kagame wenyine nyine.
Ni akumiro!
Cyakora sinasoza ntibukije Kagame na ba nyamwanga kumva be ibibazo wenda bibiri gusa bigaragarira bose ariko baba birengagije nta soni!
1. Kuba nta bwisanzure, nta burenganzira bwo kuvugisha ukiri no kuvuga ikiri kumutima izo ngirwa bayobozi ndetse n’abanyarwanda muri rusange bafite.
2. Kuba itoteza n’ihohotera rihoraho ry’igisirikare rihoza buri munyarwanda kujisho nta bisobanuro kibazwa kuva cya kwinjira mugihugu bibangamira buri rwego mugihugu mukazi ako ariko kose.
Mwene wanyu niwe wahigimiraga iyo ejobundi avuga ati ibijya gucika bica amarenga.
Christine Muhirwa