Ku cyumweru gishize, bimwe mu bitangazamakuru byandika ndetse n’ibikoresha amajwi (radio) byatangaje amakuru avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda, NISR) cyari cyatangaje ko amata ari ku mwanya wa mbere kwinjiza amafaranga menshi mu gihugu kurusha ibindi bintu byose byoherezwa mu mahanga, birimo n’igihingwa cy’ikawa twari dusanzwe tuzi ko aricyo kinjiza amadevize menshi mu gihugu. Nyuma icyo kigo cyaje kwisubiraho kivuga ko imibare cyatangaje atariyo, kuko ngo kikinononsora neza imibare nyayo ikazatangazwa ku wa gatanu w’icyi cyumweru.

Murangwa Yusuf Umuyobozi Mukuru wa NISR

Icyo kigo cyari cyatangaje ko amata aricyo gicuruzwa cy’u Rwanda cyaba cyarinjije amadevize menshi kurusha n’amabuye y’agaciro mu gihe cy’amezi ane ya nyuma asoza umwaka wa 2013.

Nk’uko byagaragaraga ku rubuga rw’icyi kigo, mu mezi ane asoza umwaka wa 2013, amata n’ibiyakomokaho byinjirije u Rwanda akayabo k’amadolari miliyoni 22.41, kurusha ikindi kintu cyose cyoherejwe mu mahanga.

Richard Tushabe Komiseri Mukuru wa RRA

Nkuko bitangazwa na Nzasingizimana Tharcisse, ushinzwe imibare y’ubucuruzi bwo hanze muri iki kigo, mu kiganiro yahaye kimwe mu binyamakuru bikorera hano mu Rwanda, yavuze ko ubusanzwe icyi kigo imibare gishyira hanze ari imibare iba yatanzwe n’Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA).

Nzasingizimana yavuze ko mu ikorwa ry’iyi mibare, habaye amakosa akomeye, kuko muri miliyoni 22 z’amadolari yaAmerika, bivugwa ko zabonetse ugereranyije na litiro ibihumbi 27 zoherejwe hanze, ibi ngo byaba bivuze ko byibuze litiro y’amata yaguraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) ibi rero ngo ntibibaho ahubwo habaye amakosa akomeye muri iyo mibare akaba ariyo mpamvu imibare yatangajwe atariyo.

Yagize ati “Ikosa twakoze twe nk’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, ni uko twashyize hanze aya makuru mbere, twari twarabanje kwandikira Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro kuri iyi mibare, ntiyadusubiza vuba.

Ikosa twakoze ni uko twahise tubitangaza tudategereje, ariko turizeza ko kuri uyu wa Gatanu imibare yizewe iri bushyirwe ahagaragara nkuko byatangajwe na Nzasingizimana Tharcisse.

Abakurikiranira hafi ibirebana n’ibarurishamibare mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu muri rusange, bavuga ko imibare ari ikintu kigomba kwitonderwa, kuko iyo itangajwe uko itari, ishobora kugira ingaruka zikomeye ku birebana n’ubukungu bw’igihugu, ababishinzwe bakaba bakwiye kwitondera gutangaza imibare itaranononsorwa neza kuko iyo mibare iba ikenewe no gukoreshwa n’abantu benshi ndetse n’inzego nyinshi za Leta.

JMV Ntaganira-Imirasire.com

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/yussuf1.png?fit=573%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/yussuf1.png?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSKu cyumweru gishize, bimwe mu bitangazamakuru byandika ndetse n’ibikoresha amajwi (radio) byatangaje amakuru avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda, NISR) cyari cyatangaje ko amata ari ku mwanya wa mbere kwinjiza amafaranga menshi mu gihugu kurusha ibindi bintu byose byoherezwa mu mahanga, birimo n’igihingwa cy’ikawa twari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE