Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James, ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, kuwa Mbere tariki ya 28 Mata 2014, batangiye urugendo rw’iminsi 3 mu ntara y’Amajyaruguru, gukangurira abaturage kurushaho kugira uruhare mu kubumbatira umutekano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata, bakaba baganiriye n’abayobozi b’inzego z’ibanze b’akarere ka Burera, abahagarariye amadini ndetse n’abahagarariye abikorera bo muri ako karere, nyuma ya saa sita basura ab’akarere ka Musanze mu gihe kuwa Gatatu bakazasoreza uru rugendo mu karere ka Gakenke.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yasobanuriye abo bayobozi uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano, aho yabasabye gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, ndetse bagahana bakurikije amategeko ugaragaye mu guhungabanya umutekano.

IGP Gasana yakomeje asaba aba bayobozi gukomeza kwiha agaciro, ababwira ko “umutekano n’amajyambere ari nk’umukenyero n’umwitero, kuko ahatari umutekano nta n’iterambere ryahaba.”

Nyuma y’ibi biganiro, aba bayobozi bahagarariye abandi muri aka karere, bashimiye impanuro aba bashyitsi babahaye, nabo bavuga ko bagiye gukomeza kuba inkingi fatizo mu iterambere ry’u Rwanda, barushaho kurangwa n’indangagaciro na kirazira biranga Umunyarwanda.

Abo mu karere ka Musanze, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, nabo yabasabye kubumbatira umutekano bafite, barushaho kureba ko ntawashaka gusubiza inyuma iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kandi runashyize imbere.

IGP Gasana yababwiye ko ubukene, ubujiji n’imiyoborere mibi, ari bimwe mu bitera umutekano muke, akomeza abasaba gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano, bashishikariza abaturage kwirinda ibihuha, ahubwo bakarushaho gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

IGP Gasana yibukije abaturage ba Musanze ko Polisi y’u Rwanda ari iy’Abanyarwanda, ikaba ishinzwe kubacungira umutekano bo ubwabo ndetse n’ibintu byabo.

Ni muri urwo rwego, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yemereye abanyamusanze ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje kuzatera inkunga imiryago itanu itishoboye yo muri ako karere.

Minisitiri Musoni James nawe yijeje abanyamusanze ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubatera inkunga mu buzima, uburezi n’ubuhinzi.