Inkuru dukesha igihe.com

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) urateganya gusinyana amasezerano na leta y’u Rwanda muri iki cyumweru amasezerano agamije gufasha u Rwanda kohereza ingabo muri Centrafrique aho zigomba kujya gutanga ubufasha mu kugarura amahoro muri icyo gihugu gikomeje gushegeshwa n’intambara abenshi bemeza ko ibihabera bisa nka Jenoside.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, umuvugizi wa AU, Eloi Yao yatangaje ko ayo masezerano agomba gusinywa muri iki cyumweru.

Komisiyo ya AU ishinzwe umutekano n’amahoro iherekejwe n’ibihugu bitandukanye iherutse kugirira uruzinduko muri Centrafrique aho yahuye n’abayobozi ba Guverinoma y’agateganyo baganira uko ibintu bihagaze muri iyi minsi.

Yao yavuze ko u Rwanda rwiteguye kohereza ingabo muri Centrafrique bitarenze muri Mutarama 2014.

Ati “Muri iki cyumweru tuzasinyana amasezerano hagati ya AU na Leta y’u Rwanda, tukaba twizeye ko hagati muri Mutarama u Rwanda ruzabasha kohereza ingabo mu butumwa bwa AU muri Centrafrique.”

Abakurikiranira hafi ibintu bavuga ko amagana y’abasirikare ba Tchad baherutse guhunga bava muri Centrafrique nyuma yo kugaragaraho gufasha Guverinoma iyobowe n’umuyobozi w’abarwanyi ba Seleka ariMichel Djotodia uyobora iki gihugu.

Tchad nayo ifite ingabo muri MISCA (umutwe mpuzamahanga uri mu bitumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique) ikomeje gushinjwa gushyigikira abarwanyi ba kisilamu bashyigikiwe na Michel Djotodia.

Kugeza ubu u Bufaransa bumaze kohereza ingabo 1600 zagiye guhagarika ubwicanyi bukomeje gukorwa hagati y’Abayisilamu n’Abakirisitu.

Abasesengura bavuga ko ibintu bikomeje kuzamba kabone nubwo ingabo za Afurika yunze ubumwe n’Abafaransa bari muri icyo gihugu.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zisanzwe ziri mu butumwa bwa AU muri Sudani

Abafaransa bari mu bacunga umutekano mu murwa mukuru wa Bangui

Umwe mu barwanyi ba Seleka yicaranye na Gerenade mu ntoki

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/eucom-photo-8e9ee.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/eucom-photo-8e9ee.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSInkuru dukesha igihe.com Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) urateganya gusinyana amasezerano na leta y’u Rwanda muri iki cyumweru amasezerano agamije gufasha u Rwanda kohereza ingabo muri Centrafrique aho zigomba kujya gutanga ubufasha mu kugarura amahoro muri icyo gihugu gikomeje gushegeshwa n’intambara abenshi bemeza ko ibihabera bisa nka Jenoside. Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE