Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Ndabaramukanya urukundo n’urukumbuzi rwinshi kandi mbahumuriza, mbifuriza amahoro      no kugira ubwihangane  muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 20  jenoside yo mu 1994 n’ubundi bwicanyi byaduhekuye bugahitana inzirakarengane nyinshi.

Nk’umubyeyi wanyu nifatanije n’abanyarwanda b’ingeri zose, mukababaro bafite muri ibi bihe.

Dufatanye twese dusubize amaso imyuma maze turebe impamvu nyamukuru zatumye amahano nkariya n’ubwicanyi burenze urugero buba hagati y’abana b’u Rwanda, maze turusheho guharanira amahoro n’ubumwe kandi turwanye twese byimazeyo ko bitakongera kubaho.

Mu bihe nk’ibi twibuka  abacu bazize ubwicanyi ndenga kamere bwabaye mu gihugu cyacu , birakwiye ko abana b’u Rwanda aho bari hose bakwirinda imvugo n’imyitwarire ya komeretsa imitima y’abavandimwe babo cyangwa yagarura amacakubiri, maze ahubwo tukarushaho gukorera hamwe, kubahana, kubabarirana no gukundanda, kuko aribyo muti nyakuri watuma dushobora kubana mu mahoro mu rwatubyaye na handi hose.

Ibihe turimo birasaba ko buri munyarwanda  agomba kumva ko u Rwanda ari urwa twese, kandi ko dukwiye kurubanamo mu mahoro n’ubwumvikane ntawuhejwe.

Birakwiye ko buri munyarwanda yumva ko kumena amaraso ari  ukunyuranya nibyo Imana idushakaho nk’ibiremwa byayo, tugomba kwirinda kandi icyatuma u Rwanda rusubira mu miborogo nk’iyo muri 1994 n’ubundi bwicanyi bwagiye buba.

Mbabajwe cyane n’ubwicanyi bwabaye mu gihugu cyacu, ndetse no kumva ko hari umunyarwanda wakwicwa azira ubwoko bwe, ibitekerezo bye, cyangwa aho akomoka.

Amateka y’igihugu cyacu yatweretse byinshi, mu bishobora kuba byarazaniye ibyago bikomeye   u Rwanda harimo ubutegetsi bubi, amacakubiri mu moko n’uturere no gutakaza umuco mwiza w’urukundo rwakimuntu byarangaga umunyarwanda.

Ndabasaba gushyirahamwe tugaharanira indangakamere z’umuco mwiza ubereye abana            b’ u Rwanda, tukabwizanya ukuri kubyabaye mu gihugu cyacu kugirango dushakire hamwe umuti nyawo watuma twubaka ejo hazaza heza  habereye urubyiruko n’abadukomokaho bose.

Imana irinde u Rwanda rwacu n’abarutuye.

Ndangije mbifuriza amahoro.

Bikorewe i Washington, kuwa 07/04/2014.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Placide KayitarePOLITICSBanyarwanda, Banyarwandakazi, Ndabaramukanya urukundo n’urukumbuzi rwinshi kandi mbahumuriza, mbifuriza amahoro      no kugira ubwihangane  muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 20  jenoside yo mu 1994 n’ubundi bwicanyi byaduhekuye bugahitana inzirakarengane nyinshi. Nk’umubyeyi wanyu nifatanije n’abanyarwanda b’ingeri zose, mukababaro bafite muri ibi bihe. Dufatanye twese dusubize amaso imyuma maze turebe impamvu nyamukuru zatumye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE