Ijambo rya Perezida wa PPR-Imena ku nzira y’ibiganiro byageza abanyarwanda ku mahoro arambye.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, bantu mwese mutaraniye hano,
Mwongeye kwirirwa. Mbasuhuje mu izina ry’ishyaka PPR-Imena no mu izina ryanjye bwite : nimugire amahoro. Ayo mahoro dutangiye tubifuriza, ni yo twese duharanira kugeraho. Ni yo buri wese akeneye mu mibereho ye ya buri munsi kugira ngo akore imirimo ye n’umutima utuje kandi afite icyizere cy’ejo hazaza. Ni yo igihugu icyo ari cyo cyose gikenera kugira ngo cyubakire iterambere ryacyo ku musingi ukomeye. Ntabwo twaba duciye igikuba twemeje ko ayo mahoro amaze imyaka isaga mirongo itanu yarabaye ingume mu gihugu cyacu. Kubyemeza si uguca igikuba, ahubwo gutinya cyangwa kwanga kuvuga ko amahoro ataragerwaho mu Rwanda, byaba ari nko gutwika inzu ugahisha umwotsi.
N’ubwo ayo mahoro yakomeje kutwihisha, ntabwo dukwiye gucika intege no kwiheba, nta n’ubwo tugomba guterera agati mu ryinyo. Abanyarwanda twese tugomba gushakira hamwe inzira zatugeza ku mahoro. Nguko uko ishyaka PPR-Imena ryiyemeje gutanga umuganda waryo kugira ngo tugere kuri ayo mahoro kandi tuyarambemo. Inzira iboneye twifuza kunyuzamo Abanyarwanda bakagera ku mahoro, ni iy’ibiganiro. PPR-Imena ibona ko iyo nzira ari yo yonyine izageza Abanyarwanda bose ku mahoro, bakabana kivandimwe nta kwishishanya, bakuzuzanya, bakubaka urwababyaye. Mbere yo gukomoza ku biganiro bikenewe hagati y’Abanyarwanda, tugiye gufata akanya ko gusobanura impamvu tubona ko inzira y’ibiganiro ari yo yonyine izatugeza ku mahoro arambye.
Ibiganiro ni byo byonyine bizageza u Rwanda ku mahoro arambye
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bakunzi b’ishyaka PPR-Imena, Bantu mwese mwitabiriye ibi biganiro
Hashize imyaka isaga mirongo itanu u Rwanda ruri mu bibazo by’urudaca. Iyo ibiganiro biba byarashyizwe imbere kuva kera, amahoro aba yarabonetse. Turahamya ko nta muntu n’umwe wifuza guhora mu ntambara z’urudaca. Nta wakwemera ko buri gihe hakemurwa ikibazo cy’igice kimwe cy’Abanyarwanda, maze ikindi gice kigahohoterwa, kigatsikamirwa, kigahezwa ku byiza by’igihugu. Nta n’umwe wakwishimira ko gukosora amakosa biherekezwa no kumena amaraso no gusenya igihugu. Iyo dusubije amaso inyuma tukitegereza amateka ya politiki y’igihugu cyacu duhereye mu myaka ya za 60, dusanga nta ngoma yavuyeho ku neza. Tubona kandi ko iyo abategetsi bashya bamaze guhirika Leta yari iriho bakayisimbuza iyabo, bategekesha igitugu n’iterabwoba kuko baba bazi ko « na nyina w ‘undi abyara umuhungu » : baba bumva ko abo bavanyeho bashobora kubiganzura, bityo bagahorana inkeke ku mutima, bigatuma bakomeza kwikanga na za baringa. Mu by’ukuri rero, bene abo bategetsi na bo ubwabo nta mahoro baba bafite. Iyo bamwe mu batavuga rumwe na Leta babonye ko abategetsi badashaka ibiganiro n’imishyikirano, bagera aho bakibwira ko nta yindi nzira ishoboka uretse iy’intwaro. Abanyarwanda bakongera bakahashirira, intambara ikongera igasenya igihugu. Tugahera muri iyo gatebe gatoki, umuntu akibaza ati « amaherezo azaba ayahe ? » Ntidukomeze kwibaza icyo kibazo, ahubwo dufatanyirize hamwe kugishakira igisubizo dushyigikira inzira y’ibiganiro hagati y’abana b’u Rwanda.
Ese koko murumva dukwiye kuguma muri uwo mukino wo kuvuga ngo « vamo nanjye njyemo ! » ? Oya.  Aho ibintu bigeze aha, ntabwo twakwemera ko gukemura ibibazo ari ukwirukana abategetsi babi ngo ufate intebe bari bicayeho uyigire iyawe.  Turifuza ko habaho ibiganiro, twese tukabana mu gihugu cyacu mu mahoro kandi tugafatanyiriza hamwe kucyubaka. Duhereye kuri izi ngingo zose tumaze gukomozaho, turagirango dusabe impande zose kwemera inzira y’ibiganiro.
Impande zose nizemere kunyura muri iyo nzira y’ibiganiro
Banyarwanda, Banyarwandakazi, barwanashyaka namwe nshuti za PPR-Imena
Igihe kirageze ngo duharanire impinduka ituma tubana mu Rwanda rwacu nta muntu utotezwa, ntawe uhezwa ku byiza by’igihugu. Ubutegetsi buriho mu Rwanda bugomba kwemera ko ibibazo biriho, kandi bukemera kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na bwo. Abatavuga rumwe na Leta si abanzi, si abasazi, ahubwo ni abantu bashaka gutanga umuganda wo gukemura ibibazo igihugu gifite. Nyamara Leta Leta y’i Kigali yo si uko ibibona, ahubwo ihora ihimba amayeri igashaka n’urwitwazo rwo kwanga ibiganiro.
Iyo abantu batanze ibitekerezo bidahuye n’ibya FPR, bagashinga indi mitwe ya politiki cyangwa bakayiyoboka, Leta y’u Rwanda yihutira kubita interahamwe, ikabagerekaho ingengabitekerezo, ikavuga ko bakorana n’imitwe y’iterabwoba, muri make mbese ikabitirira ibibi byose bishoboka. Aho kugira ngo ubutegetsi buriho bwemere kwicarana n’abatavuga rumwe na bwo, buhitamo kubamarira muri gereza, kubashyira ku rutonde rw’abicanyi no gusaba amahanga kubata muri yombi. Twese tuzi ko hari abanyapolitiki, abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’abandi… bafunzwe , abishwe cyangwa bakarigiswa bazira ibitekerezo byabo. Kugira ngo umunyarwanda abone bwacya kabiri, ahitamo kuruca akarumira, cyangwa agahora akomera amashyi umwami w’abidishyi! Perezida agatuka abatavuga rumwe na we abita imyanda, abandi bati “yego koko mwidishyi!†Ibyo bintu biragayitse cyane.
Mwarabyiboneye ko kugira ngo Leta y’i Kigali ikomeze kwanga ibiganiro, ikora uko ishoboye kose igashaka gutesha agaciro n’icyubahiro abatavuga rumwe na yo. Uretse kubagerekaho ingengabitekerezo, Leta ibita amabandi, ikavuga ngo bavuye mu Rwanda basahuye igihugu, ngo bakoze amakosa mu gisirikari, mbese ikabagira amashitani. Twizere ko buri wese yarangije gutahura aya mayeri. Ibi nta kindi biba bigamije uretse gushaka kwerekana ko nta bantu bo kuganira na Leta bahari. Nta munyarwanda ugikozwa ibyo binyoma, ndetse n’abanyamahanga bamaze kwibonera ko mu by’ukuri hari abantu benshi bafite impamvu zifatika zo kutavuga rumwe n’ubutegetsi buyobowe na FPR.
Ikindi na none, Leta ya FPR ntizakomeze kujijisha ivuga ngo n’ubundi ibiganiro biriho. Ntabwo za nama z’umushyikirano ziba buri mwaka zakwitwa ibiganiro byo gukemura ibibazo by’Abanyarwanda. Ibibazo bikomeye ni ibya politiki y’igitugu, ni ibyo kunigana Abanyarwanda ijambo, ni ibyo gutoteza abavuga ukuri, ni ibijyanye no gufunga abarwanya amakosa y’ubutegetsi. Ibiganiro bikenewe ni ibizatuma haza impinduka nyayo, hakabaho imitegekere ireshyeshya abanyarwanda bose bakisanga kandi bakisanzura mu gihugu cyabo. Ntihakagire ubeshya rero ko ibiganiro nk’ibyo byagezweho. Ibiganiro bikenewe ni ibitajogora ingingo zo kujyaho impaka ngo izindi zigirwe umuziro.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, bayoboke ba PPR-Imena, namwe mwese mwaje kudutera inkunga,
Turahamya ko Leta ya FPR ifite inyungu zo kwemera ukuri, igafungura amarembo, ikaganira n’abatavuga rumwe na yo. Amateka yagiye atwereka ko kutemera ibiganiro biha urwitwazo n’icyuho abashaka gukoresha za nzira tunengera ko zihitana abanyarwanda, zigasenya imitima kandi zikonona ibintu bitabarika. Ntabwo Leta y’i Kigali yagombye gukomeza kwiringira ingufu ngo yirate ku batavuga rumwe na yo. Niyemere kuganira na bo, aho kuvuga ngo “niba bafite ingufu bazaze turwane, twagiye mu ishyamba na bo bazarijyemo.†Ayo si amagambo y’umutegetsi nyawe. Umutegetsi nyamutegetsi yagombye gucisha make akumvikana n’abashaka impinduka. Ntagomba kumva ko azarwana kugeza ku wa nyuma, nta n’ubwo yagombye kubwira uwifuza impinduka ngo « niwima nzimuka. »    Ibyo kwiyumvamo imirya byagombye gucika ahubwo tukumva ko n’uwizeye gutsinda intambara atabura ibyo ayihomberamo, kuko abanyarwanda babivuze ukuri ngo « ntawe usangira n’udakoramo », kandi ngo « ukwanga atiretse arakubwira ngo turwane. »
Ni yo mpamvu dusaba abafite ubutegetsi mu Rwanda n’abatavuga rumwe na bwo gushyigikira ibiganiro. Ubutegetsi nibureke kwiyemera, kwihagararaho no kwikanyiza.  Twari dukwiye no kurebera ku ngero z’ahandi, tukabona ko abemeye inzira y’ibiganiro ari bo bageze ku mahoro arambye, bagashobora gutekereza imishinga yo kubaka ibihugu byabo bafite imitima ituje kandi bizeye ko ibyo bakora bitazasenywa n’imvururu. Twebwe se tubuze iki kugira ngo tunyure muri iyo nzira?
Banyarwanda, Banyarwandakazi, banywanyi ba PPR-Imena, bantu mwese muteraniye hano,
Tubashimiye ko mwakurikiye iki kiganiro mu mutuzo kandi mushishikaye. Turizera ko muzatugezaho ibitekerezo bizadufasha guharanira inzira y’ibiganiro. Mu by’ukuri, twebwe ntitwakwihandagaza ngo tuvuge ko dufite umuti tugiye gupfunyikira abanyarwanda bakawunywa maze ejo ibibazo bikarangira. Ahubwo turashishikariza umuryango nyarwanda kuyoboka inzira ituma dushakira hamwe umuti nyawo. Nimukenyere rero dushake umuti w’ibibazo duharanira ko ibiganiro bishyirwa imbere.
Murakoze.
Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka PPR-Imena,
Kazungu Nyilinkwaya, Perezida
https://inyenyerinews.info/politiki/ijambo-rya-perezida-wa-ppr-imena-ku-nzira-yibiganiro-byageza-abanyarwanda-ku-mahoro-arambye/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/Kazungu-Nyirinkwaya.jpg?fit=259%2C194&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/Kazungu-Nyirinkwaya.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSBanyarwanda, Banyarwandakazi, bantu mwese mutaraniye hano, Mwongeye kwirirwa. Mbasuhuje mu izina ry’ishyaka PPR-Imena no mu izina ryanjye bwite : nimugire amahoro. Ayo mahoro dutangiye tubifuriza, ni yo twese duharanira kugeraho. Ni yo buri wese akeneye mu mibereho ye ya buri munsi kugira ngo akore imirimo ye n’umutima utuje kandi afite icyizere...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
erega ngo ni FPR Imena. aba batype rwose barandangiza. ubu kweli bazi aho abava naho bajya.any way reka ne kuba bangamwabo.dutegereze turebe.
Maze nabasaba ko mwirinda gukoresha guharabika ahubwo murebe ibyo ababanyamashyaka baba banditse, mwitoranize abo mukurikira nabo mwumva gusa.