Muri Nigeria mu gice cy’Amajyaruguru gishyira Iburengerazuba, haravugwa igitera cyigize ingunge aho cyikimya bigenzi byacyo bihuje igitsina, none aho bigeze bikaba byafashe indi ntera kugeza ubwo gisigaye cyirukankana abagabo gishaka kubasambanya.

Bivugwa ko mu cyumweru gishize iki gitera, cyashotoye abagabo batandatu gishaka kubasambanya ndetse gishyirwa kibigezeho kuko batanu bahise bajyanwa kwa muganga.


George Chiune umwe mu batangabuhamya bagwiriwe n’iryo shyano,avuga ko ubwo yavaga mu gace gahana imbibi n’ako atuyemo, cyamukubise amaso amaguru kiyabangira ingata kiramwegera.

Ashimangira ko yagize ubwoba ariko yihagararaho biba ibyubusa kimukubita umutego agwa hasi kimujya hejuru kiramusambanya ariko nticyagira ikindi kimutwara.

Sundiatapost.com dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma y’ayo marorerwa, Geoge yagize ikibazo umugongo uramurya agiye kwa muganga asanga yakurijemo uburwayi.

Iki gitera cyahawe akazina ka Somizi ubusanzwe ngo gikunze kugenda cyonyine kandi ubusanzwe bimenyerewe ko bikunda kugenda ari itsinda.

Lizzie McKenzie, inzobere mu byerekeye ubumenyi bw’inyamaswa, avuga ko impamvu iki gitera gifite iyo myitwarire ari uko ngo gishobora kuba cyarirukanwe muri bigenzi byacyo bigatuma gitangira gufata ingeso y’ubutinganyi.

Abanyamakuru basuye aka gace bavuga ko abana b’abanyeshuri baca mu ruhande giherereyemo, bambara amakanzu kugirango babone inzira kuko ngo bitabaye ibyo kikabona ari abahungu cyabafata ku ngufu.

Ndacyayisenga Fred