Igisirikare cy’u Burundi cyagize icyo kivuga ku gitero cyagabwe mu Rwanda
 

Igisirikare cya leta y’u Burundi cyashyize ahagaragara itangazo risubiza iriherutse gushyirwa ahagaragara n’icy’u Rwanda, ryavugaga ku bantu bitwaje intwaro baherutse kwinjira mu Rwanda bagasiga bivuganye abaturage 2 bagahungira mu Burundi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa 13 Werurwe 2017, binyuze ku rukuta rwa Twitter, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Baratuza Gaspard yatangaje ko nta muntu yaba uwo mu ngabo cyangwa uwazihozemo wigeze agaragara yambuka umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Muri iryo tangazo, Col Baratuza yagize ati”dushingiye ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingabo z’u Rwanda ko aba bagizi ba nabi baherutse kwica abantu mu Rwanda bahungiye mu Burundi, natwe twagirango tumenyeshe haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga ko nta mugizi wa nabi wigeze acibwa iryera yinjira ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.”

Yakomeje avuga ko u Burundi nta na rimwe buzigera bwemerera abanyabyaha cyangwa abandi bagamije guhungabanya umudendezo w’ibihugu by’abaturanyi ba bwo babonayo ubuhungiro.

U Burundi kandi bwatangaje ko bukoze ibi bugamije gusubiza itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Rwanda binyuze kuri interineti kuwa 12 Werurwe 2017, ryavugaga ko abantu bitwaje intwaro binjiye mu gihugu bakica abaturage 2 bagahungira mu gihugu cy’u Burundi.

https://www.youtube.com/watch?v=x_scuCmIJE0