Byanditse na Noble Marara
Nkuko twabibasezeranyije mu nkuru yacu yubushije, tugiye gukomeza tubabwira bumwe mubwicanyi uyu mugabo yakoreye abahutu n’abatutsi batavugaga rumwe na FPR.
Ndetse tunabereka bumwe mu bwicanyi yakoreye bagenzibe babasirikare.
Twashoboye kubabaonera amazina yabamwe murabo:

1. 2/Lt. Rutayisire Epa
2. Sgt. Katabirora
3. Cpl. Ndekezi Francois
4. Cpl. Mufaransa
5. Pte. Kagiraneza
6. Pte. Shonga
‘‘Aba bose babaga mumutwe urinda Perezida Kagame’’
Urutonde rw’abasivile rwo ni rurerure cyane ntitwabashije kumenya amazina kuko byaberaga mugihugu cyose, hakazanwa imirambo mu kigo cya camp jp cg ikajugunwa ahandi, umusivile umwe wabashije kumenyekana amazina ni Kabera Asiere wahoze ari umujyanama wa Prezida Bizimungu Pastor.
Uyu mugabo yarashwe n’ababicanyi twaberetse mu nkuru yubushize, ubu iyo prezida Kagame abajijwe iby’urupfu rwa Kabera asubiza avuga ko yishwe naza mafia, twe twibaza niba mafia zivugwa ari umutwe wari warashinzwe na Col Silas dore ko yatumwaga na Prezida Kagame, kandi banavaga mubamurinda.
Ikindi Col Silas atakwibagiranaho ni indacye (umwobo) yacukuje mukigo kirinda Prezida Kagame mu mwaka 1996, aha yateganyaga kujya aha fungira abantu. Icyo gihe Gen. Kabarebe wayoboraga icyo kigo yarabyanze we avuga ko gereza iri mukigo ihagije. Dore ko irimuri gereza zizwiho guhana bihagije.
Icyo gihe Silas yahise ayigira irimbi rye, abatarajugunwe muri uyu mwobo bajyaga kubata imasaka, aha hakoreshwaga ubwenge bwishi kuko imirambo yambikwaga uniform za gisilikare zambarwaga n’ingabo za FPR Inkotanyi zakoreshwaga zikiri kurugamba(mukotanyi), ibi byarukuyobya uburari kugirango ubona imirambo agire ngo ni ingabo zaguye kurugamba.

Col Silas Udahemuka ubu usigaye ubarizwa ku kibuga cy’indege ikanombe yasimbuwe mukazi yakoraga na Maj.Ronard Rwivanga, musaza wa Rwivanga Charlotte, umufasha wa Gen. Kayonga Charles. Twababwira ko uyu Rwivanga yashyize amaraso mashya muri wamutwe twababwiye ubushize wakoranaga na Col Silas.
Uko abandi bagiye bagorerwa mu kazi:
Maj. Barinda Joseph niwe ushinzwe kurinda urugo rwa Kagame ruri mukiyovu Maj. Iriboneye Ignance ashinzwe kurinda urugo rwa Perezida kagame ruri muhazi.
Cpt. Gasana Innocent (Kibanda) national security services (NSS)
Cpt. Mupenzi Aloys (National Id)
Cpt. Ngomirakiza Alex, uyu niwe ukunze gufatanya n’inzego za police (Special Intelligence) muguhohotera abatuvuga rumwe na FPR, urugero: uyu niwe wakomeje gutesha agaciro Victoire Ingabire, uyu mudamu igihe yageraga mu Rwanda agakodesha inzu I remera yu witwa Twahirwa, uyu Cpt. Alex afatanyije nu witwa Lt. Bimenyimana (ndadaye) ndetse numutwe wa Special Intelligence wa Police uyobowe na chief Supretendent Karisa batesheje agaciro uyu Mudamu, ndetse banatera ubwoba uyu Twahirwa, ageraho asubiza amafaranga y’ubukode yari yahawe na Ingabire Victoire.
Ububuryo bwubugome babukoresha bifashije imodoka zifite ibirango bya gisiville urutseko babihinduranya bitewe nibyo bashaka gukora,hari nigihe bakoresha ibirango bya police cg ibya Leta.
Col Silas ahandi atakwibagirana n’ubwicanyi yakoreye abahutu bahitwa irutongo afatanyije na Commisaire mukuru wa police Gasana Emmanuel (rurayi) ibi byose babikoraga Nyakubahwa President wa Republika abizi Ntibakababeshye.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Gen-James-Kabarebe-wamaganye-gufungira-abasilikare-mumyobo-300x260.jpg?fit=300%2C260&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Gen-James-Kabarebe-wamaganye-gufungira-abasilikare-mumyobo-300x260.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSByanditse na Noble Marara Nkuko twabibasezeranyije mu nkuru yacu yubushije, tugiye gukomeza tubabwira bumwe mubwicanyi uyu mugabo yakoreye abahutu n’abatutsi batavugaga rumwe na FPR. Ndetse tunabereka bumwe mu bwicanyi yakoreye bagenzibe babasirikare. Twashoboye kubabaonera amazina yabamwe murabo: 1. 2/Lt. Rutayisire Epa 2. Sgt. Katabirora 3. Cpl. Ndekezi Francois 4. Cpl. Mufaransa 5. Pte. Kagiraneza 6. Pte. Shonga ‘‘Aba bose babaga mumutwe urinda Perezida Kagame’’ Urutonde...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE