Ubufaransa bwiyemeje gukina politike yo murundi rwego .

Nkuko bikomeje kuvugwa ,  murwego rwo gushyira imbere inyungu z’ icyo gihugu ,  ubufaransa bwihaye intego yo  gukora ibishoboka  ngo bwisubize imbaraga bwatakaje  mukarere k’ ibiyaga bigari.

Muri uko kuzirikana inyungu z’ igihugu cyabo abafaransa ntibatinye  gushyira mubikorwa  amahame ya “soft-power” ( gukoresha ubukungu n’ umuco murwego rwo gushyira mubikorwa gahunda runaka) kugirango  basigasire ibikorwa batangiye mukarere.

Guha u Rwanda ubuyobozi bwa OIF  ntabwo ari ibanga ko ari nko kunnywa umuravumba kuri bo , ariko  icyo bashaka barakizi.

Abakomeje kubirwanya n’ abanze kubyakira ni benshi  ariko , kubw’ inyungu zibarusha uburemere bazakomeza bamire uwo mujinya  kugeza arangije iyi manda atangiye y’ imyaka ine dore  ko ashobora no kongezwa indi ine.

Ngo muri politike nta “sentiments ” .

 

Christine Muhirwa