Icyo twabuze muri opozisiyo Nyarwanda
Nitwa Philbert N********* , ndangije icyiciro cyambere cya Kaminuza mu Rwanda . Nshimira leta y’ u Rwanda kubw’ amahirwe yo kwiga yatugezeho twese nkaba ariko kandi nyigaya byinshi birimo kuba ari nta bufasha na bucye tubona cyane ko n’ abiga muri UNR barira ayo kwarika kubera ibibazo ntagiye kurondogora;umuntu yanabona arangije kwiga akabura akazi ubu no kujya gushakisha hanze y’ igihugu mubaturanyi bikaba bigoye cyane kuburyo umuntu yanahatakariza ubuzima!
Mbandikiye ngirango mbasabe kugeza ibitekerezo byanjye kuri opozisiyo nyarwanda. Muzambere imfura muntumikire mutanize ibitekerezo byanjye.
Nk’ urubyiruko rugize u Rwanda rw’ ejo dutekereza imyaka icumi iri imbere bikadutera ubwoba kuko ari nta kizere cyo kuzabona akazi cyangwa kwihangira imirimo benshi muri twe tubona dufite.
Kudategwa amatwi n’ ubuyobozi bw’ igihugu cyacu bwemeza ko twishimye , ko dufite umutekano n’ iterambere kandi butayobewe ko icyorezo cy’agahinda , ubwoba n ‘ubukene kitugeze ahakomeye byateye benshi gutinyuka kugeza aho gutega amatwi ibivugwa n’ abo tubwirwa ko ari abanzi b’ igihugu ngo twumve ko wenda bo baduhumuriza tugaheba .
Abiyita opozisiyo nyarwanda iriho mbona baduca intege kurusha uko badufasha kwimakaza demokarasi dukeneye . Badukina kumubyimba. Batwizeza ibitangaza badateze kuzatugezaho . Badushyushya imitwe bakatwicisha umujinya tutabona iyo tujyana kuko ingoma y’ igitugu yubatse systeme y’ inkuta zitazamenwa n’ amarangamutima y’ ushaririwe!
U Rwanda ruracyahura n’ ingaruka z’ intambara rwaciyemo, rwabaye igihugu cy’ ibibazo igihumbi bishingiye kungoma y’ igitugu ituragiye n’ imbunda, iterabwoba , ishonjesha n’ inyaga ryayo ; ariko se mwe muyirwanya mutumariye iki, mudufashije iki ?
Ko muvuga demokarasi ntimutubwire inzira muzayinyuzamo?
Mutubwira ububi bwa FPR nkaho mubuturusha twe tubana nabwo umunsi ku uwundi. Ko mutatubwira icyo mwumva muzayirusha umunsi umuzungu wayihaye intebe yayiyambuye? Ese azayiyambura ayibahe muri abahe ko isubiranamo no kwitana ba mwana aribyo bikunze kubaranga?
Ko FPR yadutandukanije ikatugira intore n’ ibigarasha mwe mwaba mwarabonye umuti w’ indwara y’ amacakubiri yagize bamwe indembe z’ urwango , ipfunwe n’ inzika ?
Abanyarwanda tumaze imyaka myinshi mubuzima bwo guseka tubabaye , twiyigishije kurenzaho, tugendana ihungabana . Twifuza u Rwanda ruzira akarengane , u Rwanda rutaniga ijambo ry’ umunyarwanda , u RWANDA RW’ AMAHORO N’IHUMURE.
Opozisiyo izacyura ihumure irihe ?
Mugire amahoro.