Iyo nsubije amaso inyuma , nkareba  urugendo rwacu kuva Uganda kugeza mu Rugwiro nibaza ukuntu ibintu  byatugeranye iwandabaga nkashoberwa .

Ariko ntakundi byari kugenda, kubeshya ni kubi.

Abasirikari  bakuru batangizanye  urugamba na Afande Fred Rwigema  ntibari kwemera amarorerwa yagiye akorwa na Kagame n’agatsiko yagiye yiremera  uko yagendaga abica .

Kagame nawe , nk’abanyarwanda benshi , yaje asanga umurage w’amateka atashoboye kugira icyo yunguraho kubera  ibikomere yavanye mu inzira y’ ubuzima bwe bugoye .

Iyi myaka 24 ishize , ibintu byose byahiniwe muri FPR, kuko ntamusaruro wemerewe kubaho  hanze yayo.

Imurika gurisha rishyirwamo amahane , lobbying idatinya gukoresha ibinyoma bitoteza , nta mayeri atarakoreshejwe  kugira ngo  leta y’ igitugu igaragare uko itari,  yambikwa uruhu rw’ intama.

Ntibisaba ubushakashatsi buhambaye kugirango umuntu abone  agakungu ubutegetsi bwa Kagame bwubakiye ho, ikinshishikaje nukumenya umurage ubwo butegetsi buzasigira abanyarwanda  turebye kure tukarenga iki gihe turimo cy’ ihungabana igitugu ingoma ya Kagame yakoreje urwanda n’ abanyarwanda mugihugu cyabo no hanze yacyo.

Ni iki U  Rwanda ruzibukiraho Kagame nko mumyaka 30 iri imbere?

Iyo dutekereje ukuntu igihe cyose amaze ari  Chairman wa FPR, hafashwe ingamba zagize ingaruka mbi cyane kumiyoborere ; imibereho myiza y’ abaturage  irahungabana kuburyo ikizere umunyarwanda afite ari uko habaho umuvurungano kuko  gusana sisitemu imaze imyaka 24 ihotora abanyarwanda bitashoboka.

Ejo , u Rwanda rwa Kagame ruzavugwa  nkuko  ingoma y’ aba Khmer Rouge bo muri Cambodia ivugwa.

Hari abajya bambaza  impamvu nkunze kunenga Kagame nimikorere ye. Bati “ koko buriya ntakiza nakimwe wamuvugaho ?”

Ubwisanzure mubitekerezo no mumvugo ni ikintu cyahahamuye abanyarwanda  .

Ubwisanzure bwagaragaye mugihugu bwambere muri 1959 ari nabwo urubuto rwa leta y’ igitugu ya Kagame yatewe .Muri 1990  ubwo bwisanzure bwongera kugarurwa ariko amashyaka ya politike ntiyashyira mugaciro , akajya avuga amagambo rutwitsi atitaye ku intambara yari iriho .Ibyakurikiye twarabibonye .  

Nubwo impungenge z’ ababa badashaka ko  Kagame , umuyobozi wabo “ wikitegererezo , nubwo afite akabazo k’amahane” avugwa, nemera ko  ukuri tugomba kugushakisha tukaguharanira uko byagenda kose tutitaye kuwagira impungenge.

Ukuri rero ni uko mu Rwanda  ruyobowe na Kagame ,ubogama agatonesha ubwoko bwe, naho hakorwa politike yo kwironda mugatsiko .

Umuriro abanyarwanda baciyemo  Kuva mbere ya 1959 , 1990, 1994-2000 ntahandi wari kutugeza uretse kuri iyi ngoma ihotora abo ishinzwe gukorera.

Icyo navuga kuri Paulo Kagame ni uko  ariwe muhuza wacu kuko ntabwoko aticiye murwatubyaye. Yishe abatutsi ,yica abahutu , yica abatwa.

Ni umuhuza wacu kuko ubugome bwe bwaduhaye amahirwe  yo kuzagera k’ ubwiyunge nyabwo.

Kugirango  tubugereho ariko bizasaba  ko turenga ubunyabwoba n’ ihungabana dufite nka virusi twatewe na Kagame . Abanyarwanda barabeshwe biratinda bihanganira ibitihanganirwa.

Nemera yuko twabonye ibibi bishoboka , nkanemera  ko twitaye kumasomo twakuye mumateka yacu , dushobora kuzaba umwe  mugihe kitarambiranye.

 

Noble Marara