None kuwa kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyizere yagiriye ikipe nshya ya Guverinoma, by’umwihariko yifuriza ikaze n’imirimo myiza ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta binjiye muri Guverinoma bwa mbere. Abagize Guverinoma bamwijeje kuzakora ibishoboka byose kugira ngo buzuze uko bikwiye inshingano bahawe.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabahaye impanuro zireba Abagize Guverinoma bose, baba abasanzwe muri Guverinoma n’abayinjiyemo bwa mbere, zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye, ikaba ariyo ntego igomba kubaranga bose. Izo mpanuro zikubiye mu ncamake ku buryo bukurikira:

- Guhuriza hamwe ibyo buri muyobozi ashinzwe (coordination) babiyobowemo na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe;

- Gusangira amakuru (communication);

- Kwiyoroshya (humility) no gushyira inyungu z’abo bakorera imbere zigasumba uburemere bahabwa n’urwego bariho.

1.Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 30 Kamena 2017.

2.Inama y’Abaminisitiri yagejejweho Intego zikubiye muri Gahunda y’Igihugu y’Imyaka irindwi [7 (2017-2024)] y’impinduka zo kwihutisha iterambere (National Strategy for Transformation) irayemeza imaze kuyikorera ubugororangingo;

3.Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inyongera y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 22 Gicurasi 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni ebyiri n’Ibihumbi Magana abiri na

Makumyabiri za «Units of Account» (2.220.000 UA) agenewe umushinga wo kongera uburyo bwo kwegereza Abaturage ibijyanye n’Ingufu;

- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 17 Nyakanga 2017, hagati ya

Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ya Miliyoni Mirongo Inani n’Indwi n’Ibihumbi Magana Atandatu z’Amadetesi (87.600.000 DTS) agenewe Gahunda y’Ubumenyi bw’Ingenzi bugamije Iterambere;

- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 07 Nyakanga 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), nk’urwego rushyira mu bikorwa gahunda yo Gukwirakwiza Ingufu z’Imirasire y’Izuba iterwa inkunga n’Ikigega cyita ku mihindagurikire y’ikirere yerekeranye n’impano ingana na Miliyoni Makumyabiri n’Imwe n’Ibihumbi Magana Ane na Mirongo Ine z’Amadolari y’Abanyamerika (21,440,000 USD) agenewe Umushinga wo gushyiraho Ikigega kigenewe Guteza imbere Ingufu z’Imirasire y’Izuba mu Rwanda;

- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 07 Nyakanga 2017, hagati ya

Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) nk’Urwego rushyira mu bikorwa Gahunda yo gukwirakwiza Ingufu z’Imirasire y’Izuba iterwa Inkunga n’Ikigega cyita ku mihindagurikire y’Ikirere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Makumyabiri n’indwi n’Ibihumbi Magana Atanu z’Amadolari y’Abanyamerika ($27,500,000) agenewe Umushinga wo gushyiraho

Ikigega kigenewe Guteza Imbere Ingufu z’Imirasire y’Izuba mu Rwanda.

4.Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM);

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ibidukikije (MoE);

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF);

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (MITEC);

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH);

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS);

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA).

5.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda, ku rwego rwa Ambasaderi, ku buryo bukurikira:

1.Madamu OLIVER WONEKHA, wa Uganda, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda;

2.Bwana OUMAR DAOU, wa Mali, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

3.Bwana ADAMU ONOZE SHUAIBU, wa Nigeria, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

4.Bwana FERNANDO ESTELLITA LINS DE SALVO COIMBRA, wa Brazil, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.

5.Madamu ALISON HELENA CHARTRES, wa Australia, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.

6.Bwana NGUYEN KIM DOANH, wa Vietnam, afite icyicaro i Dar es Salaam, muri Tanzania.

6.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana NICOLA BELLOMO ahagararira Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

7.Mu Bindi:

a)Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibi bikurikira:

- Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kizizihizwa ku nshuro ya 10 mu

Rwanda hose kuva ku itariki ya mbere kugeza ku ya 7 Ukwakira 2017.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Ubumwe n’Ubwiyunge ni Umusingi w’Iterambere rirambye” Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru harimo: Gutoranya Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Akagari no kwishimira ibyagezweho mu rwego rw’Ubumwe n’Ubwiyunge. Inama y’Abaminisitiri yasabye Abanyarwanda bose kuzitabira ibi bikorwa.

- Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro uzizihizwa ku itariki ya 21 Nzeri 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Twese hamwe duharanire amahoro twimakaza indangagaciro z’ubwubahane n’agaciro ka muntu mu muryango”.

b)Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- U Rwanda rwateguye inyandiko za ngombwa zerekeranye no kwandikisha Inzibutso za Jenoside za Nyamata, Murambi, Bisesero na Gisozi ku rutonde rw’Umurage w’Isi. Izo nyandiko zizashyikirizwa UNESCO bitarenze tariki ya 30 Nzeri 2017.

- Kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 9 Nzeri 2017, mu Rwanda habereye isiganwa ry’imodoka ryiswe Rwanda Mountain Gorilla Rally, ryitabirwa n’abakinnyi baturutse mu Rwanda, Kenya, Tanzaniya, Burundi, Uganda na Zambiya. Ikipe ya Kenya niyo yegukanye intsinzi.

- Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Nzeri 2017, u Rwanda ruzakira irushanwa Nyafurika ry’Umukino wa Volley Ball ku bafite ubumuga bita Para-Volley Ball. Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 13 azava mu Rwanda, Misiri,
Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Uganda, Algeria, Maroc na Afurika y’Epfo . Iryo rushanwa riteganyijwe kubera i Remera kuri Petit Stade.

c)Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali, ku itariki ya 6 Ukwakira 2017, hazizihizwa Umunsi w’Abasora. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Umusoro wanjye, isoko y’iterambere n’agaciro byanjye.”

d)Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Imyiteguro y’Igihembwe cya mbere cy’Ihinga (Season 2018A) yagenze neza.

Abahinzi bakanguriwe gutegura aho bazatera imbuto, kugura no gukoresha inyongeramusaruro birimo gukorwa binyuze muri Gahunda y’Ubukangurambaga ya “Twigire Muhinzi”, irimo gukorwa mu Turere twose tw’Igihugu;

- Kuva ku itariki ya 4 kugeza ku ya 5 Ukwakira 2017, u Rwanda ruzakira Inama n’Imurikagurisha Nyafurika ku bikomoka ku nkoko bizabera muri Kigali Convention Center.

e)Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 9 Ugushyingo 2017, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Ibigo Nyafurika bishinzwe kurengera no guteza imbere Uburenganzira bwa Muntu.

f)Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Ku itariki ya 8 Nzeri 2017, u Rwanda rwijihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwigisha gusoma, kwandika no kubara. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Imbaraga zo gusoma”. Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Umuco na Siporo hatangijwe Ukwezi kwahariwe kwigisha gusoma, kwandika no kubara i Kigali;

- Icyumweru cyahariwe kubaka amashuri kizatangizwa ku itariki ya 16 Nzeri 2017. Ibikorwa byateganyijwe bizarangira ku itariki ya 31 Ukuboza 2017, muri byo harimo gusimbura no/cyangwa gusana ibyumba by’amashuri 992 n’ubwiherero 1344 mu gihugu hose hakoreshwa uburyo budasanzwe.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/inama.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/inama.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSNone kuwa kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yatangiye ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyizere yagiriye ikipe nshya ya Guverinoma, by’umwihariko yifuriza ikaze n’imirimo myiza ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta binjiye muri Guverinoma bwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE