Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwanzuye kuregera Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge idosiye ya Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’Umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline, ku byaha birimo kugambirira guteza imvururu muri rubanda.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko mu birego baregewe n’Ubugenzacyaha, icyo kunyereza umutungo no kubangamira umutekano w’igihugu byari byatangajwe ubwo bafatwaga bitarimo.

Yagize ati “Diane wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mama wabo Mukangemanyi Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.”

Nkusi yakomeje avuga ko kuri uyu wa Kabiri aribwo baregera Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rugomba kubaha umunsi abaregwa bazitaba bakaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Polisi igitangira iperereza kuri batatu mu bagize Umuryango wa Rwigara, bari bakurikiranyweho ibyaha birimo no kunyereza imisoro binyuze mu ikompanyi yanditse ku muryango wabo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro cyatangaje ko uruganda rutunganya itabi rw’uyu muryango rumaze imyaka irenga itanu nta n’urumiya rw’imisoro rwishyura. Amakuru avuga ko habarurwa asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda iki kigo cyari gikwiye kuba cyarishyuye kuva mu 2012.

Diane Rwigara yakomeje gukurikiranwa ku byaha byo gukora no gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yashakaga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Icyo gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Diane Rwigara afatanyije n’umukorerabushake wayo mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.

Ikindi kandi ni uko ku ilisiti y’abari bashyigikiye kandidatire y’uyu mukobwa w’imyaka 35, hanagaragayeho abantu bapfuye aribo Rudahara Augustin; Maniraguha Innocent na Byiringiro Desire.

 

Uhereye ibumoso: Diane Rwigara; Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara