IBYA RNC IMBWA ZIKOMEJE KUBIRWANIRAMO
Mukama Christine, Jean Paul Turayishimiye, Ben Rutabana, Rukundo Faustin, Benoit Muhoza na Kayumba nyamwasa bakaba aribo Bantu leta ya Kigali iri gutegurira amadosiye yo kubarega icyaha k’iterabwoba murukiko rw’Afrika y’iburasirazuba.Amakuru yizewe aremezako Major Nkubana, Rwalinda na Capt Appollon Rubagumya aribo Kigali iri gukoresha mukuzashinja abo bayobozi ba RNC twavuze haruguru.
Kigali irashaka guca abantu Bose ba RNC bageragezaga kunyura muri biriya bihugu bya Uganda, Kenya, ariko cyane cyane Tanzania.
MUKAMA CHRISTINE YINJIJE ZA DMI MURI RNC
Uyu mudam ukuriye abategarugori ba RNC, akaba akunda kugaragara cyane kuri Facebook aterana amagambo, Dany Munyuza na Kabarebe James bamuteze abasore babo maze bamwigiraho inshuti zikomeye bamwereka ko nabo barwanya Kagame kandi bifuza kwinjira muri RNC . Mukama nawe ntiyazuyaza abinjiza muri RNC. Abo basore bamwe inyenyeri yabashije kubona amafoto yabo, nimyirondoro yabo, igaragazako bamwe bari abasirikare ba Kabarebe abandi ari abapolisi ba Munyuza. Amafoto yabo ntiyagaragazwa kuko bose ntawuzi ukwuli aho kuri hagati ya RNC na leta ya Kigali bakaba barasabye kutagaragazwa mu mafoto.
Mukama amaze kumenyana nabo basore yabasabye ko bava mu Rwanda bakajya Tanzania aho bageze bakakirwa na Rwarinda. Kabarebe aba yinjije igitego cyambere RNC. Bivugwa kandi ko Atari Mukama gusa ahubwo na Rukundo Faustin utuye mu gihugu cy’ubwongereza binjije abantu batoraguye kuri Facebook batabazi bagashaka kubashyira mubikorwa bya gisirikare bakamenya amabanga ubundi yagakwiye kumenywa n’umuntu wizewe. Ubu buswa bukabije n’uburangare by’abayobozi ba RNC bikaba byaricishije abasore batari bacye babeshywa ngo bajyanywe mu gisirikare cya RNC kitariho ari icyuka gusa. Izi ntasi za kabarebe na Munyuza abayobozi ba RNC bazihuje nabandi basore bafite batumva kagame ubu burangare bwatumye abo basore bashimutwa. Abo basore bagera kuri batanu bizezazaga Kayumba ko ngo bashobora gutera ibisasu mugihugu, bakarasa bamwe mubategetsi, n’ibindi bikorwa by’urugomo ngo byari butume amatora agenda nabi. Aba basore bakomeje kwakira amafaranga ya RNC boherezwaga na Ben Rutabana, Dan munyuza na Kabarebe nabo babafasha kubona ibikoresho byari gukoreshwa muriryo terabwoba.
Nguko uko abantu bo muri RNC bakomeje kwitera amajeki ngo bazaburizamo amatora kandi mubyukuri abo biringiye ko bazakora icyo gikorwa ari intasi za Kigali. Byarangiye imisanzu ya RNC itwawe na na Kigali ndetse kigali inabonye ibimenyetso byo gushinja RNC ibikorwa byiterabwoba.
Amakuru yizewe ava ikigali yemezako Kagame yihanangirije kabarebe ko nihagira agakorwa na kamwe Kayumba Nyamwasa azakora gahungabanya umutekano ngo kabarebe azabyishyura. Kubera iyompamvu kabarebe yabashije gucengera mubantu bakomeye ba RNC yinjizamo intasi ze, kuburyo igikorwa cyose KAYUMBA ateganya gukora Kabarebe akimenya kitarasohoka. Kabarebe yateze imitego myinshi Kayumba kandi abishoramo amafaranga menshi kugirango shebuja atazavaho amumerera nabi. Kabarebe azi neza intege nkeya za Kayumba, aziko RNC nta perereza ifite, aziko kayumba abayeho nkimfungwa, bityo abo akunda gutuma Bose Kabarebe arabamenya agahita abagura abo bidashoboka akabatega imitego akabashimuta. Iyi nkuru turacyayikurikirana.