Tonny Tanyagwa ukomoka mu Karere ka Nyagatare yaje gupagasa i Kigali aza kurwara igituntu bamujyana ku Bitaro bya Kibagabaga ari intere.

Ibitaro by’Akarere bya Kibagabaga biherereye mu Murenge wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo

Tanyagwa utari ufite ubwishingizi mu kwivuza baramuvuye ariko mu bo mu muryango we nta wamugezeho kuko ntawamenye ko arwaye.

Uyu mugabo ubusanzwe uba mu Murenge wa Gikondo aho akora ibiraka bitandukanye, avuga ko yamaze igihe kinini arwaye adakora bityo akaba atarabashije kwigurira mituweli.

Twamusanze mu Bitaro bya Kibagabaga amaze gusezererwa, asinye urupapuro rwemeza ko azagaruka kwishyura ayingayinga 150,000Rwf bya serivisi yahawe mu gihe cy’ukwezi.

Ati “Sinakwibagirwa kugaruka ningira ubushobozi. Mituweli ni ingenzi, ubu bimwe njyiye kuzajya mbireka ariko nishyure mituweli.”

Ukuriye serivisi y’imibereho myiza muri ibi bitaro avuga ko ibi bitaro byakira abantu bari hagati ya 30 na 40 ku kwezi badafite ubwishingizi na bumwe batabasha no kwiyishyurira.

Scholastique Ngizwenayo ati “Iyo baje tubitaho muri byose kuva ku miti, ibyo kurya, imyambaro kugeza bakize. Hari n’abitaba Imana ibitaro bikaba ari byo bibashyingura.”

Ngizwenayo avuga ko benshi mu baza kwivuza badafite ubwishingizi n’ubushobozi bwo kwiyishyurira ari abagore batwite.

Ngo serivisi y’imibereho myiza ikorana n’abagiraneza bo hanze kugira ngo ibashe kwita ku barwayi baba batagira kivurira, naho ikiguzi cy’ubuvuzi ibitaro bikihombera.

Ati “Iyo tumaze kubona ko baje nta barwaza bafite tukabona n’uburyo bajemo, hari igitabo tubandikamo kugira ngo bahabwe imiti.”

“Tuba twamwandikiyeho ko ari “social case’ kuri dosiye ye hanyuma agahabwa ubuvuzi bwose akeneye.”

Avuga ko iyo umurwayi akize basezerana ko azagaruka akishyura n’uburyo azishyuramo, agatanga umwirondoro we, itariki yinjiye mu bitaro.

Ngizwenayo ariko avuga ko nta bajya bagaruka ngo ahubwo byabaye nk’umuco.

Ati ‘Kugeza ubu mu bo twasezereye hagarutse umwe, nawe aduha amafaranga ibihumbi 10 mu mafaranga arenga ibihumbi 110 yari aturimo, avuga ko ayandi azajya ayatanga buhoro buhoro.”

Kuri we ngo byakabaye byiza umuntu wese abashije gufatira ubwishingizi bwa mituweri aho ari, urwitwazo rwo kuba hari ababa batari kumwe n’imiryango rukavaho.

Byongeye kandi ngo nta muntu wakagombye gucumbika mu mudugudu batabanje kureba niba afite mituweli.

“Nk’uko umunyarwanda agomba kugira irangamuntu, n’ubwishingizi mu kwivuza ni ikintu gikomeye.”

Yunzemo ati “Nihongerwe imbaraga mu buyobozi bwa Leta harebwe uko umuturage wese utuye mu mudugudu yatunga mituweri.”

Ibitaro birahomba

Umuyobozi w’ibi bitaro avuga ko ibitaro bihomba amafaranga ari hagati ya miliyoni 4 n’eshanu n’igice buri kwezi, zigenda ku bantu bahivuriza badafite ubwishingizi bakananirwa kwishyura.

Dr Avite Mutaganwa avuga ko iki atari ikibazo cyihariye ku Bitaro by’Akarere bya Kibagabaga gusa ngo ahubwo ni ikibazo rusange ku bitaro bya Leta byose.

Ibi bitaro byakira abaturage baturutse mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali, ngo nta yandi mahitamo biba bifite iyo byakiriye indembe akenshi ziba zidafite n’umwirondoro.

Dr Mutaganwa yagize ati “Ntitwasubiza inyuma indembe ngo nabanze atwereke uko azatwishyura. Turabakira tugakora akazi kacu, twagira Imana bakarokoka, tukumvikana uko bazaza kutwishyura ariko ntibajya bagaruka.”

Gusa ngo ikibazo na none kivuka iyo bibaye ngombwa ko umurwayi yoherezwa ku bitaro byisumbuye mu bushobozi kugira ngo yitabweho.

Ati “Kugira ngo twohereze umuntu nko mu bitaro bya CHUK badusaba urupapuro rwasinywe na meya w’Akarere ka Gasabo, ibintu bitwara igihe n’inzira ndende. Iyo ari umurwayi twakiriye nijoro yakoze nk’impanuka, ubwo se twabyutsa meya muri iryo joro?”

Ngo izi ngamba zafashwe n’ibitaro bya CHUK kwari ukwirinda igihombo biterwa na bene aba barwayi badafite ubwishingizi n’ubushobozi bwo kwiyishyuira.

Ati “Ibaze nawe ibitaro nka CHUK byakira abarwayi baturutse mu gihugu cyose igihombo byagira.”

Avuga ko Minisiteri y’Ubuzima yabasabye ko bajya baha raporo uturere kugira ngo harebwe ukuntu twajya twishyurira abaturage batwo ariko kugeza ubu ntacyo biratanga kuko nta ngengo y’imari iragenerwa icyo kibazo.

Dr Pascal Nkubito uyobora Ibitaro bya Kacyiru avuga ko mu barwayi barenga ibihumbi 2000 bakira ku kwezi, byibura abagera kuri 2% muri bo bananirwa kwishyura.

Nkubito ati “Harimo abo biba bigaragara ko ari abakene ariko abenshi muri bo ni ababa banze kwishyura kubera kudaha agaciro mituweri. Abenshi baba bakora ibiraka ariko iby’ubwishingizi bw’indwara batabikozwa.”

Umuti waba uwuhe?

Dr Mutaganwa avuga ko hagakwiye gushyirwaho ikigega cyishyurira abarwayi batagira ubwisungane mu kwivuza n’ubushobozi bwo kwishyura mu rwego rwo gufasha amavuriro ya Leta kugabanya igihombo ahura na cyo.

Ati “Ntituragera aho mituweri igera ku bantu bose, niba uyu munsi tugeze kuri 90%, abo icumi basigaye ni bo bateza ibibazo kuko byanze bikunze buri kwezi ntihaburamo 2% barwara, kandi ntibagezwa ku bitaro ngo tubasubize inyuma. Leta yari ikwiye kureba uko ibitaro byajya byishyurwa mu gihe hagishakishwa umuti urambye.”

Dr Mutaganwa avuga ko umuti urambye wagakwiye kuba ubukangurambaga buhoraho ndetse n’ingamba zikarishye kugira ngo buri muturage wese atunge mituweli.

Ati “Nta modoka ishobora kubaho nta bwishingizi, iyo abapolisi bayifashe nyirayo arahanwa. Ni gute umuntu ashobora kubaho nta bwishingizi bw’indwara afite?”

Kuri we ngo abashinzwe ubukangurambaga bagakwiye gushyiramo imbaraga nyinshi byaba na ngombwa hakajyaho ibihano ariko buri wese agatunga ubwishingizi bwo kwivuza.

Ati “Abakene cyane Leta irabishyurira, abo ngabo nta n’ikibazo bateza. Ariko abateza ikibazo ni ababa bafite ubushobozi bwo kwishyura mituweri ariko ntibabikore kubera kutabiha agaciro n’uburangare.”

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweri muri RSSB avuga ko iby’ubukangurambaga bireba cyane inzego z’ibanze, ngo kandi iyo zishyizemo imbaraga bigenda neza.

Tugeze mu kwezi kwa Gatandatu k’umwaka wa mituelle de santé, ku rwego rw’igihugu ubwitabire bugeze kuri 79,02%.

Imibare ituruka muri RSSB igaragaza ko byibura Abanyarwanda bagera kuri 10,106,649 ari bo bagakwiye gukoresha ubwishingizi bwa mituweri, ariko kugeza ubu ababwishyuye bagera kuri 7,986,528.

Ibi bivuze ko abayingayinga miliyoni 3 babaho nta bwishingizi bagira, muri bo bamwe iyo barwaye bitunguranye bavurirwa mu mavuriro ya Leta ariko ntibabashe kwishyura.

Nzahumunyurwa ahakana ko ukwezi umunyamuryango wishyuye mituweri amara ategereje ko itangira gukora kwaba imbogamizi ku bantu batishyura ibitaro.

Ngo kuriya kwezi guteganywa n’itegeko rigenga mituweri, kukanayifasha gukomeza kugendera ku ihame ry’ubwisungane.

Ati “Mituweri ishingiye ku ihame ry’ubwisungane, ni ukuvuga ko umuntu atanga amafaranga yaba atarwaye mugenzi we akayivurizaho. Uyu munsi tuvuze ngo buri wese ajye ayatanga ahite yivuza, wasanga mituweri ijemo abanyabibazo gusa, buri wese wishyuye akaza ayakurikiye. Icyo gihe mituweri yasenyuka.”

Yongeyeho ati “Dufate nk’imodoka, nyirayo ntiyakora impanuka ngo ahite yiruka ajye kwishyura ubwishingizi bw’imodoka ye, byaba bibaye nka ‘Pay as you go”

Gusa ngo ikintu cyanditse mu itegeko gihindurwa n’irindi tegeko kandi hakagaragazwa ishingiro, ngo nibyigwaho bikagaragara ko bikwiye guhinduka, bizahindurwa.

Ngo ibi binajyana n’uko umuryango wose uba ugomba kwishyura ubwisungane mu kwivuza, haburamo n’umwe ntibemererwe kwishyura.

Ati “Mituweri ishingiye ku muryango. Uyu munsi tuvuze ngo abantu bajye bishyurira mituweri abantu bake mu muryango bahitamo abo bazi barwaragurika cyane, cyangwa se abagore batwite. Icyo gihe ntibwaba bukiri ubwisungane kuko ubusanzwe mituweri ibaho kuko urwaye avuzwa n’utarwaye.”

Asaba abaturage kumva ko mituweri ari ingenzi, ngo n’utarishyura abikore bwangu kuko ejo cyangwa ejobundi yahura n’indwara.