IBITANGAZA N’AMAYOBERA BYARANZE ITERAMBERE RY’U RWANDA NYUMA YA 1994
Maze iminsi nsoma amaraporo atandukanye, numva amakuru agenda atangazwa mubinyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, cyane cyane ibi byegamiye kuri Leta, doreko mu Rwanda ntawakwihandangaza ngo abeshye abantu ko dufite “itangazangazamakuru†kuko namwe musoma izi nkuru muzi neza amateka y’abanyamakuru n’imikorere yabo usanga iganisha kuguhuza urugwiro na Leta uko zigenda zisimburana iteka mu Rwanda, ikintu gikunze kugarukwaho ndetse benshi bamamaza ni iterambere rikomeye risa no kuzuka kw’u Rwanda nyuma y’amahano ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, n’intambara yamaze imyaka ine iyogoza ibintu mu gihugu imbere.
Ifoto mubona nimwe mu nzu bita iya kagame izwi kwizina Kigali tower naho  indi niyumuturage usanzweÂ
Iyo usubije amaso inyuma ukareba aho tuvuye n’aho tugeze usanga mu byukuri ntawakwishimira kuba hari ibikorwa byinshi bitanga icyizere cy’akanya gato ko abanyarwanda bashobora kugira ahazaza heza, ariko nkaba ntari mubemeranywa n’abikomanga ku gatuza bivuga ibigwi, biyita ibitangaza ngo kuko aribo baruzuye bakarukura I buzimu bakaba bamaze kuruteza imbere no kuruhesha agaciro mu ruhando rw’amahanga, kuba ntemeranya n’izi mvugo ariko, ntibivuzeko ntashima agahenge abategetsi bacu babashije kugarura mu gihugu nyuma y’izi ntambara navuze zatangiye mu 1990 zigahoshwa mu 1994 nyuma yo guhitana imbaga y’abanyarwanda, bishwe na benewabo b’abanyarwanda, iyo ntambara ikaza guhindura isura nshya kuva icyo gihe, nkaba ntakwihandagaza ngo mbabwire igihe izarangirira kuko ntari Imana.
Iyo bavuze intambara, abantu biborohera kwumva urupfu, gusenya ibikorwa byubatse, inzara, akajagari, gusubiranamo, akarengane, ubuhunzi, kwitana bamwana, gucikamo ibice, kwitana abanzi, gukwirakwiza ibihuha n’ibinyoma hamwe n’ibindi bibi byinshi namwe mwanyunganiramo. Ibi ubwabyo bikaba biri mubyo nshingiraho mvuga ko intambara itarangiye nkuko bamwe babikeka kuko kuva icyo gihe kugeza ubu, ibi bintu bigihari ndetse ku rugero ruteye inkeke nubwo abakabikemuye usanga bashishikajwe no kubitwikira bumvisha abanyarwanda bose ko ari impumyi ndetse batagira ubwenge n’amaso byo kumenya ibibakorerwa, akaba ari mur’urwo rwego nshaka ko turebera hamwe tukanasesengura iby’amayobera Leta ya Kagame na FPR ye badasiba kuducurangira bashaka kutwumvisha ko igihugu ngo bagikoreye ibitangaza, kuko kuribo bavuga mu ruhame no mu nyandiko basakaza hirya no hino ko bavanye u Rwanda mu bibazo bikomeye, bakarwubaka none rukaba rutengamaye ndetse ngo bavanye abaturage Miliyoni yose mu bukene… Ibi ubwabyo bikaba aribyo ngirango nsesengure ahagana hasi nerekana akaga gakomeye bishobora gukururira igihugu hatagize ukangara iyi Leta akayikoma mu nkokora ayibuza gusakaza ibihuha no gukomeza kubeshya abantu bitwaje ibibazo barimo.
Bavandimwe banyarwanda, nziko benshi muritwe duterwa ishavu n’ubuswa buvanze n’ubugome by’abiyita abayobozi, doreko kuri njye badakwiye no kwitwa abantu kuko nta ndangagaciro z’ubumuntu bakigira ahubwo bahindutse ibirura kubw’inda zabo, nawe se umutegetsi yakwihandagaza akavuga ko mu Rwanda ari amahoro, ko ntantambara turimo kandi ubwabo bahora bakwirakwiza umwuka mubi ko FDLR ar abanzi b’u Rwanda, kandi ko barwugarije, bakavuga iterambere igihe abanyaranda bahunga igihugu ubutitsa, ndetse nabo ubwabo (abategetsi) bakaba batajya bagira amahoro n’umutuzo wabaha kubana n’abana babo mu Rwanda? Murebe impamvu ituma bohereza imiryango yabo iyo za Amerika na Burayi no mu bihugu by’abaturanyi, maze mumbwire niba ariryo terambere baturatira, wenda aha bazansubiza ngo nuko abana babo baba bagiye kwigayo, ariko se niba wumva duteye imbere kuki hatubakwa amashuri afite ibikoresho bihanitse n’abarimu bakomeye b’abanyarwanda ko tuzi ko hari umubare w’abahanga bigisha muribyo bihugu, b’abanyarwanda kandi bashoboye muri byose? Kuki batazanwa muricyo gihugu cyateye imbere ngo baze kubaho neza, bigishe abana babo bategetsi hano mu rugo, hatabayeho iryo siragira rya hato na hato n’ingendo zihenze ngo bagiye guhaha ubwenge? Ese nib anta burezi dufite abategetsi bizera, bashingira kuki babeshyako duteye imbere?
Ikindi kibazo twareberamo iterambere ni ikibazo gikomeye cyane cy’imitegekere ari nacyo pfundo rikomeye rituma igihugu cyacu gihora mu nzitane z’ibibazo kubw’ubushobozi buke n’ubushake buke bw’abategetsi, badashaka kwubaka ineza y’abanyagihugu muri rusange, cyane cyane abaturage bariho ubu, n’abandi bazabakomokaho mugihe kizaza, doreko icyo gihugu bashaka guhindura akarima kabo kizahoraho no mugihe bo bazaba batagihari, aha niho ngera nkibaza nti: “Ese aho Leta ya Kagame yaba izi akamaro k’IBARURISHAMIBARE n’igenamigambi?†Iki kibazo burigihe ngenda ngongana nacyo mu mikorere yanjye ya buri munsi, kandi ni ipfundo rikomeye ndetse RINYOMOZA IBINYOMA BYOSE BYABAYEHO, IBIRIHO NDETSE N’IBIZAZA, bityo nimushaka kunyomoza Leta ya Kagame/FPR mujye muyisaba kubaha ibyo bavuga mu mibare muzaba muyishoboye.
Ibyo batubeshya ni byinshi, hari ikinyoma cyahimbwe vuba aha cy’uko “Leta yavanye abaturage Miliyoni mu bukene†Iyo usesenguye iyi mibare, usanga ari icyuka, kuko ntabarurishamibare tugira, unyomoza atere urutoki rwe hejuru, wenda murambwira ngo dufite ikigo gishinzwe “statistic†kandi nizo nshingano zacyo, ariko kuri bamwe twagize amahirwe yo gukandagira mw’ishuri tuzi neza ko ntagihe Leta iyariyoyose izicara ngo itangaze ibintu bibangamiye inyungu z’abategetsi, bityo icyo kigo niyo mpamvu kidashyira imibare y’abakene nyayo ahagaragara, niyo mpamvu batatubwira umubare nyawo w’abashomeri batagira akazi mu Rwanda kuko ibi ubwabyo byatuma Leta ihungabana biramutse bishyizwe hanze, ibyo nibyo bituma rimwe na rimwe kubeshya abantu biba INKINGI YA MWAMBA Leta yishingikiriza kugirango bakomeze basahure igihugu ntawubibajije, BAKACYOREKA BAKIYOBORA UKO BASHAKA aho KUKIYOBORA UKO BIGOMBA, ubu hari numwe wattera urutoki hejuru akambwira umubare nyakuri w’abatutsi bishwe muri Jenoside? Icyonzicyo bamwe barakekeranya hagati y’abantu ibihumbi 800 na Miliyoni, impamvu tutazi ibyavuye mw’ibarura ryakozwe na Ibuka ifatanyije na cya kigo cya statistics zishobora gushakirwa mu nyungu za politike z’abategetsi, kuko bayishyize ku mugaragaro ingoma yabo yarara ihirimye.
Tukiri ku kibazo cy’ibitangaza by’iterambere Leta ya Kagame yagiye yivuga ibigwi, nagiraga ngo mumfashe gusobanukirwa ibi: -iyo bavuga ngo GDP yariyongereye ku gipimo cya 7.6% biba bisobanura ko igihugu cyateye imbere, hanyuma mwarimu wahembwaga imifuka 15 ya sima (dushyize agaci kw’isoko k’amafaranga yahembwaga) none ubu akaba yarongejwe umushahara none akaba ahembwa imifuka 6 ya sima, iryo ni iterambere?
Ngaho namwe nimurebe igiturage na mazu yabacuruzi babategetsi.
-Hanyuma se iyo bavuze ko Miliyoni y’abanyarwanda yavuye mu bukene, kuki batatubwira iyo miliyoni yavuye mu bukene aho ibarizwa ubu? Ese bagumye mu bakire cyangwa byabaye mw’ijoro ryibarura maze bucya basubiye ku kabo, impamvu mvuga ibi, nashatse imibare yemewe bashingiraho, ndetse nshaka n’ibarura ribishimangira ndaheba maze niyambaza imibare y’abakozi bakora kandi bakiteganyiriza muri Caisse Sociale yahindutse RSSB, maze imibare nabonye iheruka gutangazwa nabonye iteye kwibaza aho bashingira babeshya abantu, kuko usibye no kuvuga ko bavanye Miliyoni mu bukene ahubwo ufashe iyo Miliyoni yavuye mu bukene ugateranyaho abari basanzwe bishoboye bake, muri RSSB abiteganyiriza ntibarenze 264,660, iyi ni imibare iheruka, noneho rero mumbwire aho iryo terambere rishingiye niba wenda u Rwanda rutuwe na Miliyoni 12 zirenga, hakaba hari abiteganyiriza batageze ku bihumbi 300,000 ubwo ya Miliyoni yavanywe mu bukene yashakirwa hehe, aho ntibafatiwe mu cyuho cyo kubeshya?
-Tukivuga UBUSHOMERI, ejo bundi nakibajije umusenateri duhuriye mu bukwe, yaragasomye maze arizihirwa, ibyari ibirori by’ubukwe abihindura urubuga rwa politiki, mw’ijambo yari ahawe kuvugira abageni ryo gushimira, uwo nyakwubahwa aba avanzemo nuko u Rwanda ari paradizo, ndetse rukataje mw’iterambere… Amaze kugaruka mu byicaro bye naramubajije nti: “Nyakwuhwa, ko hari umwana wiga iby’ubukungu wambajije kumuha inajisha ry’imibare y’abashomeri, haricyo waba ubiziho ko wenda wowe ushobora kuba umenya ubwiru nkubwo, umusaza yariyumviriye maze azunguza umutwe ansubizako atabyibuka neza ariko haraho yasomye bavuga ko ABASHOMERI bashobora kuba babarirwa kuri 45% mu Rwanda, nahise muhakanya ndamubaza nti iyo mibare ishoboka gute niba mukigo runaka cya Leta bashaka abakozi 150 hagasaba akazi abarenze 15.000, kandi aba ni ababa batinyutse “gupfa gusaba†kuko umwana ndera iwanjye nabimukojeje antera utwatsi avuga ko atakwirirwa ajya kwisazishiriza inkweto ngo arasaba akazi, kandi abo ni abari muri Kigali gusa, maze ariyumvira… Hashize akanya aranyongorera ambwirako icyo kibazo kimugoye, ndetse mbona abuze amahoro kuburyo yansezeranyije kuzagikurikirana yihishe kuko yanyemereye ubwe ko ibibazo nk’ibyo biri “sensible†batajya babivuga, kuko bishobora guteza AKAGA igihugu.
Nshingiye rero kurizo ngero nkeya nagiraga ngo mbamenyesheko, iterambere batubeshya Kagame na Leta ye iyobowe na FPR bavuga ko bagejeje ku Rwanda ntaribaho, kuko nabo ntabimenyetso babifitiye, cyangwa se barabifite ariko baba babihishankana bakaduhimbira ibidashoboka bagamije kutubeshya kugirango baboneko baramuka, imikorere ya Leta ayoboye ubwayo irabihamya kuko nta Leta kw’isi tuzi ikorera MU BWIRU bukabije nk’iyi yacu y’Umunyagitugu n’agatsiko ke, ibyo baduhisha nibyo biba birimo ukuri, kandi uko kutemera ukuri bituma tutagira igenamigambi rihamye, kuko imibare batangaza nabo ubwabo baba baziko itajyanye n’ubuzima abaturage babayemo, none se wasobanura ute ko utera imbere, kandi uburezi muhora mubukemanga, mwavuga gute ko mwakuye abaturage miliyoni mu bukene, maze umunwa wavuze ibyo ukongera ukadusobanurira ko mu rwego rwo kwihesha agaciro, umuturage ufite itungo rimwe yaritanze mu kigega ngo maze yihesha “agaciroâ€, iyi mvugo ubwayo isobanura byinshi, kimwe no kutubwira ko Leta yabonye 60.2% by’ingengo y’imari, mugihe tuziko ayo mafaranga atari aya Leta kuko agizwe n’imyenda.
Nkaba ngirango mpamagarire abanyarwanda mwese musoma bene aya makuru kujya mubanza gushishoza, kuko bimaze kugaragara ko Leta yacu igizwe n’abatekinisiye, impuguke mu guhimba, gukwirakwiza ibihuha no gucura ibinyoma kuko umunsi kuwundi ibi binyoma bikomeje kugenda bigaragara aho bagiye babibeshya bagamije kujijisha abaturage, iyi Leta ntishoboye kandi imaze kwangiza byinshi kuko mucyumweru gishize nabashije kumenya amakuru yuko abanyarwanda bari hanze bakomeje guhohoterwa n’abakongomani biturutse ku makimbirane yatewe n’intambara aba bategetsi bashoramo igihugu kubw’inyungu zabo, nimwibaze aho tuva n’aho tujya maze mubone kuririmba ko mwakoze ibitangaza muruteza imbere, njye nsanga ahubwo mwarushoye mu manga kandi hatagize igikorwa, inzozi yo kubaho kwarwo zishobora kuzima, kuko kuri jye u Rwanda rwahawe izina rutaravuka, nta mibereho rufite.
Kanyarwanda.
Urakoze ku makuru meza uduhaye! Niba uba mu rwanda ushobora kuzatuganirira ku mubanire y’abanyarwanda n’uruhare Lata yaba afite mu kubaryanisha. Ibyo byose uhereye mu buzima busanzwe, mu bukungu, politiki n’ibindi.
Reka nunganire Kanyarwanda: Niba umutegetsi wo mu Rwanda yirirwa asiragira mu bindi bihugu ashakisha ishuri ry’umwana cg ashaka aho akoresha Medical check up cg aho yabona imiti myiza igabanya ubukana bwa SIDA (ARV treatment), ubwo koko u Rwanda rwateteye imbere mu ruhe rwego??? Cyakora nemera ko rwateye imbere mu rwego rwa gisirikari kuko mbere ya 1994 rwagiraga abasirikari ibihumbi bitanu gusa batagira Tanks, Ballistic Machine guns, Sol- Air Missiles, … none ubu rufite abasaga ibihumbi ijana bafite ibyo bikoresho maze kuvuga. Impamvu ngo ni ukurinda umutekano. So birumvikana ko abanyarwanda nta mutekano bafite kuko bahora bashakisha icyawubaha and sinumva ukuntu wakwiyumvamo iterambere kandi nta mutekano wiyumvamo. Ikindi nta buherwe cg ubukire bw’urugo cg umuryango mu gihe umugore cg bamwe mu bana bawe bibera ishyanga. Ndumva icyo gihe nta bukire waba ifite kuko ubukire n’amahoro umuntu abyiyumvamo aho kugira ngo abandi babikuboneho. Ngayo ng’uko.