Ibihwihwiswa: perezida Tshisekedi yaba agiye kuvana Kongo muri EAC!
Ibya regional integration bibaye amateka!
Inyenyeri news yamenye amakuru aturuka mu iperereza ry’ ibihugu bibiri biheruka kwihuza bishingiye ku masezerano ya gisirikari ( ” y’ uruhendabana” ) yemeza ko ibyo ihugu bihangayikishijwe n’ ibiganiro bya perezida Tshisekedi wifuza kuvana igihugu cye mu umuryango wa EAC kuko ngo arambiwe ikinamico ry’ abaturanyi bitwikiriye uwo mutaka wa EAC, bakamubeshya ubuhahirane n’ iterambere ry’akarere k’ ibiyaga bigari, no kwimakaza ubuvandimwe muri Afurika y’iburasirazuba bagamije kunoza ibikorwa remezo byo kubafasha mu isahura bakorera ba shebuja kugirango baramire ingoma zabo!
Perezida Tshisekedi go yaba yarijejwe ubufasha n’ ibihugu bibiri bisanzwe bifite uruvugiro mu kanama k’ umutekano mu umuryango w’ abibumbye ( UN Security Council) kuburyo yiteguye gutura Kongo igihugu kizamwereka umushinga uzayiha umwanya w’ icyubahiro uhuye n’ ubukire amahanga ayikeneraho ; kimwe muri ibyo bihugu byifuza guhaka Kongo ngo kiniteguye “kugura” amasezerano Perezida Tshisekedi yasinye azirikira Kongo mu umuryango wa EAC !
Tubiteze amaso.
Samuel Kamanzi
Featured Cartoon by Victor Ndula (Twitter: @ndula_victor )