Ibihugu 12 birimo n’u Rwanda byafashe imyanzuro 12 yo kurwanya iterambwoba

Inzobere mu bijyanye no kurinda umutekano ziturutse mu bihugu 12 bigize akarere k’ibiyaga bigari zateraniye mu nama y’iminsi 2 guhera mu ntangiriro z’iyi wikende mu mujyi wa Entebbe muri Uganda mu rwego rwo kurebera hamwe ibisubizo bijyanye no kurwanya iterabwoba.

Izi nzobere zitandukanye zaturutse mu bihugu bya Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Zambiya, Repuburika ya Centrafrica, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Kongo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Burundi ndetse na Angola ndetse n’abandi bo mu miryango ishinzwe kurwanya iterambwoba ndetse n’uhagarariye umuryango w’abibumbye, zafashe imyanzuro igera kuri 12 izifashishwa mu gushyira mu bikorwa gahunda yo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba mu karere ibi bihugu biteraniyemo.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama

Guhuza amategeko arebana n’iterabwoba ndetse n’ibihano bya ryo, ibifungo bigenerwa abakoze iterabwoba, itabwa muri yombi, ubushinjacyaha bwabo ndetse n’ibindi bihano bitandukanye.

Gutegura abatangabuhamya ndetse n’abashinjacyaha

Guhuza imyaka y’igifungo ku bashinjwa iterabwoba n’ibindi bigenwa n’inkiko

Guhuza ibikorwa by’iperereza ndetse n’ibibazo byifashishwa mu iperereza

Guhuza ingamba mu guhashya ikibazo cy’ubukene, gushakira akazi urubyiruko, amategeko agenga iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kurwanya ruswa, ibibazo bya politiki n’ibindi.

Gusaranganya amakuru ku iterambwoba ku gihe no gushyiraho amahuriro ashinzwe gutsindagira amategeko

Gukomeza kubika amakuru ahari ku iterabwo mu bihugu bigize iri huriro

Gukomeza gukora ubushakashatsi hagamijwe kongera ubumenyi kuri iki kibazo

Gukurikirana ibibera ku ikoranaguhanga rya interineri n’imbuga nkoranyambaga

Gukomeza amahugurwa no kongerera ubushobozi abarebwa n’iki kibazo

Imikoranire n’ibitangazamakuru, sosiyete sivile, amadini, abikorera n’aband bashobora kugira uruhare mu guhangana n’iterabwoba

Gushyiraho amabwiriza mpuzamahanga ku mugabane mu kurwanya iterabwoba n’ubundi bugizi bwa nabi n’ibindi.

Aba bayobozi batandukanye bemeje ko iyi myanzuro izafasha  mu guhangana n’icyo aricyo cyose cyabasha guhungabanya umutekano ndetse n’ibindi bibazo by’iterambwoba bishobora gutunguka mu karere.

Uretse ikibazo cy’iterabwoba kandi, muri iyi nama hanaganiriwe ku bindi bikorwa bijyanye n’iterambere n’ibindi bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage nko guharanira uburenganzira bwabo, kurwanya ubushomeri, kurwanya ruswa, gukemura ibibazo bya politiki n’ibindi.

Wilson Kajwengye, umuyobozi w’icyiciro gishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari yasobanuye ko inama itaha izaba igamije kurebera hamwe uko iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa.

Inama itaha ikaba iteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/abayobozi.jpg?fit=768%2C512&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/abayobozi.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSInzobere mu bijyanye no kurinda umutekano ziturutse mu bihugu 12 bigize akarere k’ibiyaga bigari zateraniye mu nama y’iminsi 2 guhera mu ntangiriro z’iyi wikende mu mujyi wa Entebbe muri Uganda mu rwego rwo kurebera hamwe ibisubizo bijyanye no kurwanya iterabwoba. Izi nzobere zitandukanye zaturutse mu bihugu bya Rwanda, Uganda, Tanzaniya,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE