Ibigarasha bya FPR/Inkontanyi
Hari umunyapolitiki wigeze kugereranya ishyaka nk’ imodoka itwara abantu ubwo yemezaga ko abantu yajyanye atari bo igarukana kandi igenda isiga abagenzi mu nzira ari nako igenda ipakira abandi isanga mu nzira.
Abashinze FPR/Inkontanyi bose si ko bariho ariko hari n’ abakiriho batakigaragara mu bikorwa biturutse ku mpamvu zinyuranye zirimo kunanirwa gukurikiza amahame nshingiro, kwirukanwa ndetse no guhunga igihugu.
Ibyo ni ibisanzwe rero kuko FPR/Inkontanyi nk’ ishyaka rya politiki riyobora u Rwanda iba ikeneye amaraso mashyashya kugira ngo irusheho kwivugurura bityo igire abakinnyi bajyanye n’ igihe bashobora no guhangana na opozisiyo ndetse n’ ibibazo bya politiki mpuzamahanga.
Nta gitangaje rero kuba hari abantu bakoreye FPR mu mizi igishingwa ariko ubu batakivugwa.
Bamwe mu banyamuryango b’ imena ba FPR bicajwe ku gatebe
1.Musoni Protais: Uyu mugabo yakunze kwitwa tekinisiye muri Guverinoma aho byavugwaga ko yagiraga uruhare rwinshi mu kwimika abaminisitiri byaje kurangira nawe yicajwe kugeza magingo aya nta mwanya afite mu butegetsi bw’ igihugu.
2.Rose Mary Museminari: Uyu mugore nawe yari yagiriwe icyizere ubwo yari ahagarariye diplomasi y’ igihugu nawe yagiye nk’ iya Gatera nyuma yo kunyerera gato ubwo yakoraga amakosa muri politiki umuryango FPR umufatira embargo n’ ubwo asaziye ku gatebe
3.Marc Kabandana: Yahoze ari Perefe w’ umujyi wa Kigali agirirwa icyizere cyo kuyobora Ikigo cya Leta gishinzwe guhugura abakozi (Rwanda Institute of Administration and Management – RIAM).
Kabandana Marc yaje gufungwa imyaka ine nyuma yo guhamwa n’ ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no kwica amategeko agenga amasoko ya Leta, maze urukiko rutegeka ko afungwa imyaka 4 n’amezi atandatu acibwa n’ihazabu ingana n’ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda.
4.Jacques Bihozagara: Uyu musaza nawe yagize uruhare rukomeye mu kwimakaza FPR/Inkontanyi mu mirimo itandukanye ariko nawe yagiye azima buhoro buhoro ku buryo atakigaragara muri politiki y’ igihugu.
5.Bizimungu Pasiteri: Uyu mugabo yagize uruhare cyane muri politiki yo guharanira kubohora u Rwanda , yari ashinzwe ishami ry’ ububanyi n’ amahanga ndetse na politiki igihugu kimaze kubohorwa aba Perezida wa Repubulika.
Ntibyaje kumuhira kuko yaje gufungwa ubwo yashingaga ishyaka yise “Ubuyanja”ryarwanyaga Leta ndetse rinashishikariza abaturage amacakubiri ashingiye ku ivanguramoko, nyuma amaze gufungurwa yahise yibera umuturage usanzwe bigaragara ko yazinutswe politiki.
6.Karugarama Tharcisse: Uyu munyamategeko yemerwaga na benshi yabaye Minisitiri w’ ubutabera azakunyerera kugeza magingo aya amakuru atugeraho ni uko uyu mugabo yabaye umworozi ibya politiki ntabikozwa.
Imirasire.com