Ibiganiro bya M23 na Leta ya Congo biratangira
Nyuma y’isubikwa ry’ibiganiro byari biteganyijwe gutangira ku wa Gatanu i Kampala hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya Congo Kinshasa, M23 yatangaje noneho ko biri butangire.
Leta ya Uganda iri mu buhuza hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 uyirwanya, yari yiteguye ko bitangira ku wa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza ariko abagize umutwe wa M23 bari batarahagera.
Umuvugizi uyoboye itsinda ryabaza kuba bahagarariye umutwe wa M23 mu biganiro, Bertrand Bisimwa yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko bageze i Kampala kuganira n’abo muri Leta ya Congo bo bahageze mbere yo ku wa Gatanu.
Ati “Turi inaha i Kampala, ku Cyumweru turahura n’intumwa za leta ya Congo i saa cyenda.â€
Ibi biganiro ntibirimo Perezida wa Congo, Joseph Kabila, abo ku ruhande rwa M23 bayobowe na Raymond Tshibanda, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.
N’ubwo kandi ibiganiro leta ya Uganda ikomeje kwitegura guhuza umutwe wa M23 na Leta ya Congo, mbere y’uko ibiganiro bitangira hatangajwe ko ingingo zigomba kuganirwaho hagati y’impande zombi batazumvikanaho neza.
Leta ya Congo yifuza ko harebwa gusa ku masezerano yo ku itariki 23 Werurwe 2009 yasinyiwe i Goma hagati ya Leta n’umutwe wa CNDP, ariko umutwe wa M23 wo ukifuza ko hanavugwa no ku miyoborere ya Leta ya Congo iyobowe na Joseph Kabila uyu mutwe unenga.
Umutwe wa M23 umaze iminsi wubahirije ibyo wasabwe n’Ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), usubiza umujyi wa Goma Leta ya Congo nyamara yari yamaze kuwufata wose.
https://inyenyerinews.info/politiki/ibiganiro-bya-m23-na-leta-ya-congo-biratangira/POLITICSNyuma y’isubikwa ry’ibiganiro byari biteganyijwe gutangira ku wa Gatanu i Kampala hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya Congo Kinshasa, M23 yatangaje noneho ko biri butangire. Leta ya Uganda iri mu buhuza hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 uyirwanya, yari yiteguye ko bitangira ku wa Gatanu tariki ya...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Agaciro gake bayobozi ba DRC, agaciro gake founder wa M23 Kagame Paulo, gushyigikira imitwe yamabandi yitwara gisirikare wowe uhuje M23 na leta! Uganda irimwo guhuza M23 yari yabaha PRA ibana na M23! Yabaga muri komandi ya Ngaruye nandi mabandi yiyitiriye CNDP ? Mushwara gake nikyo muhuriza abayobozi biterabwoba na leta kugirango babashe kwidegebya bica abantu, bafata abagore kungufu bagyana ibibondo byabo kubitoza kwica, kwiba, gufata kungufu no gusenya ibyobasekuru basize bubatse!
Kubera agahinda rekandekereho!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!