Ibibazo bikomeje kwiyongera mugihe cyo kwibuka genocide yabaye mu Rwanda
Buri mwaka Igihe cyo wibuka genocide hiyongera ibibazo bitandukanye mumihango yo kwibuka aho abantu bakomeje kujya bagaragaza umujinya usanga baterwa no kubona hibukwa inzirakarengane zo mubwoko bw’abatutsi gusa abo mubwoko bw’abahutu bazize itsemba tsemba n’intambara, ugasanga ibyababayeho byose bifatwa nkibigomba kwibagirwa.
Ikintu cyo kubuza umunyarwanda uwo ariwe wese wabuze umuvandimwe cyangwa inshuti kumwibuka kimaze guha imbaraga inzangano namacakubiri mugihugu . Ibi kikaba kandi binanyomoza imibare igenda ihimbwa na leta ibeshya ko ngo ubumwe nubwiyunge bwagezweho.
Nubwo ntashyigikiye ko abazize genocide bibukirwa hamwe nabazize itsemba tsemba n’amarorerwa yakorewe abo mubwoko bw’abahutu muri Congo, rwose birakwiye ko nabo bahabwa umwanya wo kwibuka ababo kugirango ubwiyunge nyabwo bugerweho.
Umunyarwanda ukunda ibiganiro bya radiyo inyenyeri.